Tradução dos significados do Nobre Qur’an. - Tradução de Kinyarwanda * - Índice de tradução

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Tradução dos significados Surah: Suratu Ãli-Imran   Versículo:

Al Im’ran (Umuryango Wa Imurani)

الٓمٓ
Alif Laam Miim.
Os Tafssir em língua árabe:
ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡحَيُّ ٱلۡقَيُّومُ
Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho, Uwigize (Nyirubuzima bwuzuye) akanabeshaho ibiriho byose.
Os Tafssir em língua árabe:
نَزَّلَ عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ وَأَنزَلَ ٱلتَّوۡرَىٰةَ وَٱلۡإِنجِيلَ
Yaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, gishimangira ibyakibanjirije. Yanahishuye Tawurati na Injili (Ivanjili)
Os Tafssir em língua árabe:
مِن قَبۡلُ هُدٗى لِّلنَّاسِ وَأَنزَلَ ٱلۡفُرۡقَانَۗ إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ لَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدٞۗ وَٱللَّهُ عَزِيزٞ ذُو ٱنتِقَامٍ
Mbere yaho, kugira ngo bibe umuyoboro ku bantu (muri icyo gihe). Yanahishuye ibitandukanya ukuri n’ikinyoma. Mu by’ukuri, abahakanye ibimenyetso bya Allah bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi Allah ni Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura bikaze.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَخۡفَىٰ عَلَيۡهِ شَيۡءٞ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا فِي ٱلسَّمَآءِ
Mu by’ukuri, Allah ntakimwihisha ku isi no mu kirere.
Os Tafssir em língua árabe:
هُوَ ٱلَّذِي يُصَوِّرُكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡحَامِ كَيۡفَ يَشَآءُۚ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Ni We ubagenera imiterere uko ashaka mukiri muri nyababyeyi. Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa uretse We. Ni Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
هُوَ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ مِنۡهُ ءَايَٰتٞ مُّحۡكَمَٰتٌ هُنَّ أُمُّ ٱلۡكِتَٰبِ وَأُخَرُ مُتَشَٰبِهَٰتٞۖ فَأَمَّا ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِمۡ زَيۡغٞ فَيَتَّبِعُونَ مَا تَشَٰبَهَ مِنۡهُ ٱبۡتِغَآءَ ٱلۡفِتۡنَةِ وَٱبۡتِغَآءَ تَأۡوِيلِهِۦۖ وَمَا يَعۡلَمُ تَأۡوِيلَهُۥٓ إِلَّا ٱللَّهُۗ وَٱلرَّٰسِخُونَ فِي ٱلۡعِلۡمِ يَقُولُونَ ءَامَنَّا بِهِۦ كُلّٞ مِّنۡ عِندِ رَبِّنَاۗ وَمَا يَذَّكَّرُ إِلَّآ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.
Os Tafssir em língua árabe:
رَبَّنَا لَا تُزِغۡ قُلُوبَنَا بَعۡدَ إِذۡ هَدَيۡتَنَا وَهَبۡ لَنَا مِن لَّدُنكَ رَحۡمَةًۚ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡوَهَّابُ
Nyagasani wacu! Ntuzatume imitima yacu iyoba nyuma y’uko utuyoboye, kandi unaduhundagazeho impuhwe ziguturutseho. Mu by’ukuri ni Wowe Mugaba uhebuje.
Os Tafssir em língua árabe:
رَبَّنَآ إِنَّكَ جَامِعُ ٱلنَّاسِ لِيَوۡمٖ لَّا رَيۡبَ فِيهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُخۡلِفُ ٱلۡمِيعَادَ
Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, ni Wowe uzakoranya abantu ku munsi udashidikanywaho. Mu by’ukuri, Allah ntiyica isezerano rye.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَن تُغۡنِيَ عَنۡهُمۡ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـٔٗاۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمۡ وَقُودُ ٱلنَّارِ
Mu by’ukuri, abahakanye nta cyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira imbere ya Allah; kandi abo ni bo bazaba ibicanwa by’umuriro.
Os Tafssir em língua árabe:
كَدَأۡبِ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا فَأَخَذَهُمُ ٱللَّهُ بِذُنُوبِهِمۡۗ وَٱللَّهُ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
(Imigenzereze y’abahakanye) ni nk’imigenzereze y’abantu ba Farawo n’ababayeho mbere yabo; bahakanye ibimenyetso byacu, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi Allah ni Nyiribihano bikaze.
Os Tafssir em língua árabe:
قُل لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ سَتُغۡلَبُونَ وَتُحۡشَرُونَ إِلَىٰ جَهَنَّمَۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ
Bwira abahakanye uti “Muzatsindwa maze mukoranyirizwe mu muriro, kandi ni na ho buruhukiro bubi.”
Os Tafssir em língua árabe:
قَدۡ كَانَ لَكُمۡ ءَايَةٞ فِي فِئَتَيۡنِ ٱلۡتَقَتَاۖ فِئَةٞ تُقَٰتِلُ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَأُخۡرَىٰ كَافِرَةٞ يَرَوۡنَهُم مِّثۡلَيۡهِمۡ رَأۡيَ ٱلۡعَيۡنِۚ وَٱللَّهُ يُؤَيِّدُ بِنَصۡرِهِۦ مَن يَشَآءُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَعِبۡرَةٗ لِّأُوْلِي ٱلۡأَبۡصَٰرِ
Mu by’ukuri, mufite icyitegererezo ku matsinda abiri yahuriye ku rugamba (rwa Badri); rimwe rirwana mu nzira ya Allah irindi ari irihakanyi. (Abahakanyi) babonaga ku maso (abemeramana) babakubye kabiri. Ariko Allah atera inkunga ye uwo ashaka. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza.
Os Tafssir em língua árabe:
زُيِّنَ لِلنَّاسِ حُبُّ ٱلشَّهَوَٰتِ مِنَ ٱلنِّسَآءِ وَٱلۡبَنِينَ وَٱلۡقَنَٰطِيرِ ٱلۡمُقَنطَرَةِ مِنَ ٱلذَّهَبِ وَٱلۡفِضَّةِ وَٱلۡخَيۡلِ ٱلۡمُسَوَّمَةِ وَٱلۡأَنۡعَٰمِ وَٱلۡحَرۡثِۗ ذَٰلِكَ مَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَٱللَّهُ عِندَهُۥ حُسۡنُ ٱلۡمَـَٔابِ
Abantu bashyizwemo gukunda no kurarikira ibibashimisha: abagore, abana, imitungo myinshi ya zahabu na feza, amafarasi y’agaciro, amatungo n’ibihingwa. Iyo ni imitako y’ubuzima bw’isi; ariko kwa Allah ni ho hari igarukiro ryiza.
Os Tafssir em língua árabe:
۞ قُلۡ أَؤُنَبِّئُكُم بِخَيۡرٖ مِّن ذَٰلِكُمۡۖ لِلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ عِندَ رَبِّهِمۡ جَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا وَأَزۡوَٰجٞ مُّطَهَّرَةٞ وَرِضۡوَٰنٞ مِّنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِٱلۡعِبَادِ
Vuga uti “Ese mbabwire ibiruta ibyo? Ba bandi batinya (Allah), kwa Nyagasani wabo bazagororerwa ubusitani (Ijuru) butembamo imigezi, bazabubemo ubuziraherezo. (Bazanagororerwa) abafasha basukuye ndetse no kwishimirwa na Allah. Kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje.”
Os Tafssir em língua árabe:
ٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَآ إِنَّنَآ ءَامَنَّا فَٱغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَا وَقِنَا عَذَابَ ٱلنَّارِ
Ba bandi bavuga bati “Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twe twaremeye, ku bw’ibyo, tubabarire ibyaha byacu unaturinde ibihano by’umuriro.”
Os Tafssir em língua árabe:
ٱلصَّٰبِرِينَ وَٱلصَّٰدِقِينَ وَٱلۡقَٰنِتِينَ وَٱلۡمُنفِقِينَ وَٱلۡمُسۡتَغۡفِرِينَ بِٱلۡأَسۡحَارِ
(Abo ni) abihangana, abanyakuri, abibombarika, abatanga (mu nzira ya Allah) n’abasaba imbabazi z’ibyaha mbere y’uko umuseke utambika.
Os Tafssir em língua árabe:
شَهِدَ ٱللَّهُ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَأُوْلُواْ ٱلۡعِلۡمِ قَآئِمَۢا بِٱلۡقِسۡطِۚ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Allah yahamije ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Abamalayika n’abafite ubumenyi na bo barabihamya; We ugenga ubutabera. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri uretse We, Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱلدِّينَ عِندَ ٱللَّهِ ٱلۡإِسۡلَٰمُۗ وَمَا ٱخۡتَلَفَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَهُمُ ٱلۡعِلۡمُ بَغۡيَۢا بَيۡنَهُمۡۗ وَمَن يَكۡفُرۡ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَإِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ
Mu by’ukuri idini (ry’ukuri) imbere ya Allah ni Isilamu. Kandi abahawe ibitabo ntibigeze banyuranya, keretse nyuma y’uko bagerwaho n’ubumenyi kubera ishyari ryari muri bo. N’uzahakana amagambo ya Allah, (amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari Ubanguka mu ibarura.
Os Tafssir em língua árabe:
فَإِنۡ حَآجُّوكَ فَقُلۡ أَسۡلَمۡتُ وَجۡهِيَ لِلَّهِ وَمَنِ ٱتَّبَعَنِۗ وَقُل لِّلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡأُمِّيِّـۧنَ ءَأَسۡلَمۡتُمۡۚ فَإِنۡ أَسۡلَمُواْ فَقَدِ ٱهۡتَدَواْۖ وَّإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّمَا عَلَيۡكَ ٱلۡبَلَٰغُۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِٱلۡعِبَادِ
Nibakugisha impaka (yewe Muhamadi) uzababwire uti “Nicishije bugufi kuri Allah (ndi Umuyisilamu), (njye) n’abankurikiye.” Unabwire abahawe ibitabo n’abatazi gusoma no kwandika uti “Ese namwe mwicishije bugufi kuri Allah?” Nibaramuka babaye Abayisilamu, bazaba bayobotse; ariko nibahakana, rwose icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa, kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَيَقۡتُلُونَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ بِغَيۡرِ حَقّٖ وَيَقۡتُلُونَ ٱلَّذِينَ يَأۡمُرُونَ بِٱلۡقِسۡطِ مِنَ ٱلنَّاسِ فَبَشِّرۡهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٍ
Mu by’ukuri, abahakana ibimenyetso bya Allah, bakica abahanuzi nta shingiro bafite, bakanica ababwiriza ubutabera mu bantu, bahe inkuru y’uko bazahanishwa ibihano bibabaza.
Os Tafssir em língua árabe:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَمَا لَهُم مِّن نَّٰصِرِينَ
Abo ni ba bandi ibikorwa byabo byabaye imfabusa ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara.
Os Tafssir em língua árabe:
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ أُوتُواْ نَصِيبٗا مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ يُدۡعَوۡنَ إِلَىٰ كِتَٰبِ ٱللَّهِ لِيَحۡكُمَ بَيۡنَهُمۡ ثُمَّ يَتَوَلَّىٰ فَرِيقٞ مِّنۡهُمۡ وَهُم مُّعۡرِضُونَ
Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye ba bandi bahawe ingabire (yo gusobanukirwa) Igitabo, bahamagarirwa kugana Igitabo cya Allah kugira ngo kibakiranure, maze bamwe muri bo bagatera umugongo bakanirengangiza?
Os Tafssir em língua árabe:
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَالُواْ لَن تَمَسَّنَا ٱلنَّارُ إِلَّآ أَيَّامٗا مَّعۡدُودَٰتٖۖ وَغَرَّهُمۡ فِي دِينِهِم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ
Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati “Umuriro ntuzatugeraho uretse iminsi mbarwa.” Kandi boshywa n’ibyo bihimbiraga mu idini ryabo (ko bazababarirwa cyangwa bakaba mu muriro iminsi mike).
Os Tafssir em língua árabe:
فَكَيۡفَ إِذَا جَمَعۡنَٰهُمۡ لِيَوۡمٖ لَّا رَيۡبَ فِيهِ وَوُفِّيَتۡ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا كَسَبَتۡ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Bizamera bite nitubakusanyiriza hamwe ku munsi udashidikanywaho, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze? Kandi ntabwo bazahuguzwa.
Os Tafssir em língua árabe:
قُلِ ٱللَّهُمَّ مَٰلِكَ ٱلۡمُلۡكِ تُؤۡتِي ٱلۡمُلۡكَ مَن تَشَآءُ وَتَنزِعُ ٱلۡمُلۡكَ مِمَّن تَشَآءُ وَتُعِزُّ مَن تَشَآءُ وَتُذِلُّ مَن تَشَآءُۖ بِيَدِكَ ٱلۡخَيۡرُۖ إِنَّكَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Vuga uti “Nyagasani Mwami (Nyirubwami)! Ugabira ubwami uwo ushaka ukanyaga ubwami uwo ushaka. Wubahisha uwo ushaka ugasuzuguza uwo ushaka. Ibyiza biri mu kuboko kwawe. Mu by’ukuri, ni wowe Ushobora byose.”
Os Tafssir em língua árabe:
تُولِجُ ٱلَّيۡلَ فِي ٱلنَّهَارِ وَتُولِجُ ٱلنَّهَارَ فِي ٱلَّيۡلِۖ وَتُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَتُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتَ مِنَ ٱلۡحَيِّۖ وَتَرۡزُقُ مَن تَشَآءُ بِغَيۡرِ حِسَابٖ
“Winjiza ijoro mu manywa, ukaninjiza amanywa mu ijoro. Ukura ikizima mu cyapfuye unakura icyapfuye mu kizima, kandi ugaha amafunguro uwo ushaka nta kugera.”
Os Tafssir em língua árabe:
لَّا يَتَّخِذِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ ٱلۡكَٰفِرِينَ أَوۡلِيَآءَ مِن دُونِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۖ وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ فَلَيۡسَ مِنَ ٱللَّهِ فِي شَيۡءٍ إِلَّآ أَن تَتَّقُواْ مِنۡهُمۡ تُقَىٰةٗۗ وَيُحَذِّرُكُمُ ٱللَّهُ نَفۡسَهُۥۗ وَإِلَى ٱللَّهِ ٱلۡمَصِيرُ
Abemeramana ntibakagire abahakanyi inshuti ngo babarutishe abemera. Uzakora ibyo azaba yitandukanyije na Allah, keretse hari inabi mutinya ko yabaturukaho (icyo gihe ntimuzabereke urwango. Nimunavuga urukundo bizabe ari ku munwa bitari ku mutima). Allah arababurira kumutinya, kandi kwa Allah ni ho (byose) bizasubira.
Os Tafssir em língua árabe:
قُلۡ إِن تُخۡفُواْ مَا فِي صُدُورِكُمۡ أَوۡ تُبۡدُوهُ يَعۡلَمۡهُ ٱللَّهُۗ وَيَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwahisha ibiri mu bituza byanyu cyangwa mukabigaragaza, Allah arabimenya, akanamenya ibiri mu birere no mu isi.” Kandi Allah ni Ushobora byose.
Os Tafssir em língua árabe:
يَوۡمَ تَجِدُ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا عَمِلَتۡ مِنۡ خَيۡرٖ مُّحۡضَرٗا وَمَا عَمِلَتۡ مِن سُوٓءٖ تَوَدُّ لَوۡ أَنَّ بَيۡنَهَا وَبَيۡنَهُۥٓ أَمَدَۢا بَعِيدٗاۗ وَيُحَذِّرُكُمُ ٱللَّهُ نَفۡسَهُۥۗ وَٱللَّهُ رَءُوفُۢ بِٱلۡعِبَادِ
Umunsi buri muntu azasanga ibyiza yakoze ndetse n’ibibi yakoze bihari, azifuza ko hagati ye n’ibibi bye haba intera ndende. Allah arababurira ngo mumutinye (kubera ibihano bye). Kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be.
Os Tafssir em língua árabe:
قُلۡ إِن كُنتُمۡ تُحِبُّونَ ٱللَّهَ فَٱتَّبِعُونِي يُحۡبِبۡكُمُ ٱللَّهُ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba koko mukunda Allah ngaho nimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Os Tafssir em língua árabe:
قُلۡ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَٱلرَّسُولَۖ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi).” Ariko nibatera umugongo (ntibabyemere), (bamenye ko) mu by’ukuri Allah adakunda abahakanyi.
Os Tafssir em língua árabe:
۞ إِنَّ ٱللَّهَ ٱصۡطَفَىٰٓ ءَادَمَ وَنُوحٗا وَءَالَ إِبۡرَٰهِيمَ وَءَالَ عِمۡرَٰنَ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
Mu by’ukuri, Allah yatoranyije Adamu, Nuhu (Nowa), umuryango wa Aburahamu n’umuryango wa Imurani, abarutisha ibiremwa (byose byo mu gihe cyabo).
Os Tafssir em língua árabe:
ذُرِّيَّةَۢ بَعۡضُهَا مِنۢ بَعۡضٖۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ
(Izo ntumwa) ni urubyaro rukomoka ku rundi, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Os Tafssir em língua árabe:
إِذۡ قَالَتِ ٱمۡرَأَتُ عِمۡرَٰنَ رَبِّ إِنِّي نَذَرۡتُ لَكَ مَا فِي بَطۡنِي مُحَرَّرٗا فَتَقَبَّلۡ مِنِّيٓۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo umugore wa Imurani yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri nshyizeho umugambi wo kukwegurira uwo ntwite (ngo azabe umukozi w’ingoro yawe y’i Yeruzalemu), bityo binyakirire. Mu by’ukuri, ni Wowe Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”
Os Tafssir em língua árabe:
فَلَمَّا وَضَعَتۡهَا قَالَتۡ رَبِّ إِنِّي وَضَعۡتُهَآ أُنثَىٰ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا وَضَعَتۡ وَلَيۡسَ ٱلذَّكَرُ كَٱلۡأُنثَىٰۖ وَإِنِّي سَمَّيۡتُهَا مَرۡيَمَ وَإِنِّيٓ أُعِيذُهَا بِكَ وَذُرِّيَّتَهَا مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ ٱلرَّجِيمِ
Nuko amaze kumwibaruka, aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nibarutse umwana w’umukobwa” -nyamara Allah yari azi neza icyo yibarutse- “kandi umuhungu si nk’umukobwa, [1] kandi mu by’ukuri namwise Mariyamu (Mariya). Rwose ndamukuragije n’urubyaro rwe, ngo ubarinde Shitani wavumwe.”
[1] Haba mu kwiyegurira Imana n'iswala zihozwaho mu bihe byose, umwana w’umuhungu ntabwo ari kimwe n’uw’umukobwa. Banatandukanye kandi no mu mbaraga z'umubiri mu kwitangira urusengero rwa Yeruzalemu no kurukorera.
Os Tafssir em língua árabe:
فَتَقَبَّلَهَا رَبُّهَا بِقَبُولٍ حَسَنٖ وَأَنۢبَتَهَا نَبَاتًا حَسَنٗا وَكَفَّلَهَا زَكَرِيَّاۖ كُلَّمَا دَخَلَ عَلَيۡهَا زَكَرِيَّا ٱلۡمِحۡرَابَ وَجَدَ عِندَهَا رِزۡقٗاۖ قَالَ يَٰمَرۡيَمُ أَنَّىٰ لَكِ هَٰذَاۖ قَالَتۡ هُوَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِۖ إِنَّ ٱللَّهَ يَرۡزُقُ مَن يَشَآءُ بِغَيۡرِ حِسَابٍ
Nuko Nyagasani we amwakirira ubusabe neza, amukuza mu burere bwiza kandi agena ko arerwa na Zakariya. Buri uko Zakariya yinjiraga aho (Mariyamu) yasengeraga, yamusanganaga amafunguro, maze akamubaza ati “Yewe Mariyamu! Ibi ubikura he?” Akavuga ati “Ibi bituruka kwa Allah.” Mu by’ukuri, Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kugera.
Os Tafssir em língua árabe:
هُنَالِكَ دَعَا زَكَرِيَّا رَبَّهُۥۖ قَالَ رَبِّ هَبۡ لِي مِن لَّدُنكَ ذُرِّيَّةٗ طَيِّبَةًۖ إِنَّكَ سَمِيعُ ٱلدُّعَآءِ
Aho ni ho Zakariya yasabye Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Mpa urubyaro rwiza ruguturutseho. Mu by’ukuri, uri Uwumva ubusabe bihebuje.”
Os Tafssir em língua árabe:
فَنَادَتۡهُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَهُوَ قَآئِمٞ يُصَلِّي فِي ٱلۡمِحۡرَابِ أَنَّ ٱللَّهَ يُبَشِّرُكَ بِيَحۡيَىٰ مُصَدِّقَۢا بِكَلِمَةٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَسَيِّدٗا وَحَصُورٗا وَنَبِيّٗا مِّنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Ubwo (Zakariya) yari ahagaze asali mu cyumba cy’iswala[1], abamalayika baramuhamagaye baramubwira bati “Allah aguhaye inkuru nziza yo kuzabyara umwana w’umuhungu (uzitwa) Yahaya, uzahamya ijambo riturutse kwa Allah (iremwa rya Yesu), akazaba umunyacyubahiro, utazashaka umugore ndetse akazaba umuhanuzi n’umwe mu ntungane.”
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri Surat Al Baqarat.
Os Tafssir em língua árabe:
قَالَ رَبِّ أَنَّىٰ يَكُونُ لِي غُلَٰمٞ وَقَدۡ بَلَغَنِيَ ٱلۡكِبَرُ وَٱمۡرَأَتِي عَاقِرٞۖ قَالَ كَذَٰلِكَ ٱللَّهُ يَفۡعَلُ مَا يَشَآءُ
(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umuhungu kandi ngeze mu zabukuru n’umugore wanjye akaba ari urubereri?” Aravuga ati “Ni ko bimeze; Allah akora ibyo ashaka.”
Os Tafssir em língua árabe:
قَالَ رَبِّ ٱجۡعَل لِّيٓ ءَايَةٗۖ قَالَ ءَايَتُكَ أَلَّا تُكَلِّمَ ٱلنَّاسَ ثَلَٰثَةَ أَيَّامٍ إِلَّا رَمۡزٗاۗ وَٱذۡكُر رَّبَّكَ كَثِيرٗا وَسَبِّحۡ بِٱلۡعَشِيِّ وَٱلۡإِبۡكَٰرِ
(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso.” (Allah) aravuga ati “Ikimenyetso cyawe ni uko utazavugisha abantu iminsi itatu, usibye guca amarenga. Kandi wibuke (usingize) Nyagasani wawe kenshi, unamusingiza nimunsi no mu museso.”
Os Tafssir em língua árabe:
وَإِذۡ قَالَتِ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ يَٰمَرۡيَمُ إِنَّ ٱللَّهَ ٱصۡطَفَىٰكِ وَطَهَّرَكِ وَٱصۡطَفَىٰكِ عَلَىٰ نِسَآءِ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Unibuke ubwo abamalayika bavugaga bati “Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah yaragutoranyije (ngo umugandukire), arakweza, anakurutisha abagore bo mu isi (mu gihe cyawe).”
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰمَرۡيَمُ ٱقۡنُتِي لِرَبِّكِ وَٱسۡجُدِي وَٱرۡكَعِي مَعَ ٱلرَّٰكِعِينَ
Yewe Mariyamu! Ibombarike kuri Nyagasani wawe, wubame ndetse ununame (usenga Allah) hamwe n’abunama.
Os Tafssir em língua árabe:
ذَٰلِكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلۡغَيۡبِ نُوحِيهِ إِلَيۡكَۚ وَمَا كُنتَ لَدَيۡهِمۡ إِذۡ يُلۡقُونَ أَقۡلَٰمَهُمۡ أَيُّهُمۡ يَكۡفُلُ مَرۡيَمَ وَمَا كُنتَ لَدَيۡهِمۡ إِذۡ يَخۡتَصِمُونَ
Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo wari hamwe na bo ubwo banagaga amakaramu yabo (batombora) kugira ngo muri bo haboneke uzarera Mariyamu; ndetse nta n’ubwo wari kumwe na bo ubwo bajyaga impaka.
Os Tafssir em língua árabe:
إِذۡ قَالَتِ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ يَٰمَرۡيَمُ إِنَّ ٱللَّهَ يُبَشِّرُكِ بِكَلِمَةٖ مِّنۡهُ ٱسۡمُهُ ٱلۡمَسِيحُ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ وَجِيهٗا فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَمِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ
Ibuka ubwo Malayika yavugaga ati “Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah aguhaye inkuru nziza y’ijambo rimuturutseho[1] (ry’uko uzabyara umwana w’umuhungu). Izina rye ni Masihi Issa (Yesu) mwene Mariyamu. Azaba umunyacyubahiro ku isi no ku mperuka, kandi azaba mu bari hafi ya Allah.”
[1] Ijambo riturutse kwa Allah: Ni "Ba"- bikaba- bisobanuye ivuka rya Yesu kuri Mariya adafite umugabo.
Os Tafssir em língua árabe:
وَيُكَلِّمُ ٱلنَّاسَ فِي ٱلۡمَهۡدِ وَكَهۡلٗا وَمِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Azavugisha abantu mu buhinja no mu bukwerere, kandi azaba umwe mu ntungane.
Os Tafssir em língua árabe:
قَالَتۡ رَبِّ أَنَّىٰ يَكُونُ لِي وَلَدٞ وَلَمۡ يَمۡسَسۡنِي بَشَرٞۖ قَالَ كَذَٰلِكِ ٱللَّهُ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُۚ إِذَا قَضَىٰٓ أَمۡرٗا فَإِنَّمَا يَقُولُ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ
Aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana kandi nta mugabo wigeze ankoraho?” Aravuga ati “Uko ni ko bimeze, Allah arema icyo ashaka. Iyo aciye iteka ry’ikintu, mu by’ukuri, arakibwira ati “Ba! Ubwo kikaba.”
Os Tafssir em língua árabe:
وَيُعَلِّمُهُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَٱلتَّوۡرَىٰةَ وَٱلۡإِنجِيلَ
Kandi (Allah) azamwigisha igitabo, ubushishozi, Tawurati na Injili (Ivanjili).
Os Tafssir em língua árabe:
وَرَسُولًا إِلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ أَنِّي قَدۡ جِئۡتُكُم بِـَٔايَةٖ مِّن رَّبِّكُمۡ أَنِّيٓ أَخۡلُقُ لَكُم مِّنَ ٱلطِّينِ كَهَيۡـَٔةِ ٱلطَّيۡرِ فَأَنفُخُ فِيهِ فَيَكُونُ طَيۡرَۢا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۖ وَأُبۡرِئُ ٱلۡأَكۡمَهَ وَٱلۡأَبۡرَصَ وَأُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰ بِإِذۡنِ ٱللَّهِۖ وَأُنَبِّئُكُم بِمَا تَأۡكُلُونَ وَمَا تَدَّخِرُونَ فِي بُيُوتِكُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لَّكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Azanaba Intumwa kuri bene Isiraheli (ababwire) ati “Mu by’ukuri, njye mbazaniye igitangaza giturutse kwa Nyagasani wanyu; ndababumbira mu ibumba ikimeze nk’inyoni, ngihuhemo maze gihinduke inyoni ku bushobozi bwa Allah. Ndakiza uwavukanye ubumuga bwo kutabona, umubembe, nzure abapfuye mbishobojwe na Allah, ndetse mbabwire ibyo mwariye n’ibyo muhunitse mu ngo zanyu.” Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe, niba koko muri abemera.
Os Tafssir em língua árabe:
وَمُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيَّ مِنَ ٱلتَّوۡرَىٰةِ وَلِأُحِلَّ لَكُم بَعۡضَ ٱلَّذِي حُرِّمَ عَلَيۡكُمۡۚ وَجِئۡتُكُم بِـَٔايَةٖ مِّن رَّبِّكُمۡ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Kandi naje nshimangira ibyambanjirije biri muri Tawurati, no kugira ngo mbazirurire bimwe mu byo mwari mwaraziririjwe. Ndetse mbazaniye ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, nimugandukire Allah munanyumvire.”
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱللَّهَ رَبِّي وَرَبُّكُمۡ فَٱعۡبُدُوهُۚ هَٰذَا صِرَٰطٞ مُّسۡتَقِيمٞ
“Mu by’ukuri, Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; ku bw’ibyo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse.”
Os Tafssir em língua árabe:
۞ فَلَمَّآ أَحَسَّ عِيسَىٰ مِنۡهُمُ ٱلۡكُفۡرَ قَالَ مَنۡ أَنصَارِيٓ إِلَى ٱللَّهِۖ قَالَ ٱلۡحَوَارِيُّونَ نَحۡنُ أَنصَارُ ٱللَّهِ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَٱشۡهَدۡ بِأَنَّا مُسۡلِمُونَ
Nuko Issa (Yesu) amaze kubatahuraho ubuhakanyi, aravuga ati “Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah?” Inkoramutima (abigishwa be) baravuga bati “Twe turi abashyigikira (inzira ya) Allah, twemeye Allah kandi unatubere umuhamya ko turi Abayisilamu (abicisha bugufi).”
Os Tafssir em língua árabe:
رَبَّنَآ ءَامَنَّا بِمَآ أَنزَلۡتَ وَٱتَّبَعۡنَا ٱلرَّسُولَ فَٱكۡتُبۡنَا مَعَ ٱلشَّٰهِدِينَ
Nyagasani wacu! Twemeye ibyo wahishuye tunakurikira Intumwa (zawe); bityo twandike mu bahamya (b’ukuri).
Os Tafssir em língua árabe:
وَمَكَرُواْ وَمَكَرَ ٱللَّهُۖ وَٱللَّهُ خَيۡرُ ٱلۡمَٰكِرِينَ
Banacuze imigambi mibisha (ubwo abahakanyi bashakaga kwica Issa), Allah na we acura imigambi (yo kuburizamo iyabo). Kandi Allah ni We uhebuje mu kuburizamo imigambi y’abantu babi.
Os Tafssir em língua árabe:
إِذۡ قَالَ ٱللَّهُ يَٰعِيسَىٰٓ إِنِّي مُتَوَفِّيكَ وَرَافِعُكَ إِلَيَّ وَمُطَهِّرُكَ مِنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَجَاعِلُ ٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُوكَ فَوۡقَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ ثُمَّ إِلَيَّ مَرۡجِعُكُمۡ فَأَحۡكُمُ بَيۡنَكُمۡ فِيمَا كُنتُمۡ فِيهِ تَخۡتَلِفُونَ
Ibuka ubwo Allah yavugaga ati “Yewe Issa (Yesu)! Mu by’ukuri, njye ngiye gushyira iherezo ku gihe cyawe (cyo kuba ku isi, ngusinzirize) maze nkuzamure iwanjye, ngukize abahakanyi, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka. Hanyuma muzagaruka iwanjye maze mbakiranure mu byo mutavugagaho rumwe.”
Os Tafssir em língua árabe:
فَأَمَّا ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فَأُعَذِّبُهُمۡ عَذَابٗا شَدِيدٗا فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَمَا لَهُم مِّن نَّٰصِرِينَ
Ba bandi bahakanye nzabahanisha ibihano bikaze ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara.
Os Tafssir em língua árabe:
وَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَيُوَفِّيهِمۡ أُجُورَهُمۡۗ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلظَّٰلِمِينَ
Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, (Allah) azabagororera ingororano zabo zuzuye, kandi Allah ntakunda abanyamahugu.
Os Tafssir em língua árabe:
ذَٰلِكَ نَتۡلُوهُ عَلَيۡكَ مِنَ ٱلۡأٓيَٰتِ وَٱلذِّكۡرِ ٱلۡحَكِيمِ
Ibi tugusomera ni ibimenyetso n’urwibutso byuje ubushishozi.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ مَثَلَ عِيسَىٰ عِندَ ٱللَّهِ كَمَثَلِ ءَادَمَۖ خَلَقَهُۥ مِن تُرَابٖ ثُمَّ قَالَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ
Mu by’ukuri, urugero rwa Issa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwa Adamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati “Ba”, nuko abaho!
Os Tafssir em língua árabe:
ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَلَا تَكُن مِّنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ
(Uku) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, bityo ntukabe mu bashidikanya.
Os Tafssir em língua árabe:
فَمَنۡ حَآجَّكَ فِيهِ مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ فَقُلۡ تَعَالَوۡاْ نَدۡعُ أَبۡنَآءَنَا وَأَبۡنَآءَكُمۡ وَنِسَآءَنَا وَنِسَآءَكُمۡ وَأَنفُسَنَا وَأَنفُسَكُمۡ ثُمَّ نَبۡتَهِلۡ فَنَجۡعَل لَّعۡنَتَ ٱللَّهِ عَلَى ٱلۡكَٰذِبِينَ
Bityo, abazakugisha impaka kubirebana na we (Yesu) nyuma y’ubu bumenyi bukugezeho, uzavuge (yewe Muhamadi) uti “Nimuze duhamagare abana bacu n’abana banyu, abagore bacu n’abagore banyu, natwe ubwacu namwe ubwanyu, hanyuma dutakambe dusaba ko umuvumo wa Allah uba ku babeshyi.”
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡقَصَصُ ٱلۡحَقُّۚ وَمَا مِنۡ إِلَٰهٍ إِلَّا ٱللَّهُۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Rwose izi ni zo nkuru (za Yesu) z’ukuri. Kandi nta we ukwiye gusengwa mu kuri uretse Allah. Kandi mu by’ukuri, Allah ni We Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِٱلۡمُفۡسِدِينَ
Kandi nibanatera umugongo (bakanga kwemera ibi bimenyetso), mu by’ukuri Allah azi neza abangizi.
Os Tafssir em língua árabe:
قُلۡ يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ تَعَالَوۡاْ إِلَىٰ كَلِمَةٖ سَوَآءِۭ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمۡ أَلَّا نَعۡبُدَ إِلَّا ٱللَّهَ وَلَا نُشۡرِكَ بِهِۦ شَيۡـٔٗا وَلَا يَتَّخِذَ بَعۡضُنَا بَعۡضًا أَرۡبَابٗا مِّن دُونِ ٱللَّهِۚ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقُولُواْ ٱشۡهَدُواْ بِأَنَّا مُسۡلِمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe abahawe igitabo! Nimuze (duhurize) ku ijambo riboneye hagati yacu namwe; ry’uko tutagomba kugira uwo tugaragira utari Allah, kandi ntitugire icyo tumubangikanya na cyo, ndetse bamwe muri twe ntibazagire abandi ibigirwamana basenga mu cyimbo cya Allah.” Ariko nibabitera umugongo, muvuge muti “Nimuhamye ko twe turi abicisha bugufi (Abayisilamu).”
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تُحَآجُّونَ فِيٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَمَآ أُنزِلَتِ ٱلتَّوۡرَىٰةُ وَٱلۡإِنجِيلُ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِهِۦٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Yemwe abahawe igitabo! Kuki mujya impaka kuri Aburahamu (buri wese avuga ko yari mu idini rye) kandi Tawurati na Injili (Ivanjili) byarahishuwe nyuma ye? Ese ntimutekereza?
Os Tafssir em língua árabe:
هَٰٓأَنتُمۡ هَٰٓؤُلَآءِ حَٰجَجۡتُمۡ فِيمَا لَكُم بِهِۦ عِلۡمٞ فَلِمَ تُحَآجُّونَ فِيمَا لَيۡسَ لَكُم بِهِۦ عِلۡمٞۚ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ وَأَنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Dore mwagiye impaka ku byo mufitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Muhamadi)! None se kuki mujya impaka z’ibyo mudafitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Aburahamu)? Allah ni We ubizi naho mwe nta byo muzi.
Os Tafssir em língua árabe:
مَا كَانَ إِبۡرَٰهِيمُ يَهُودِيّٗا وَلَا نَصۡرَانِيّٗا وَلَٰكِن كَانَ حَنِيفٗا مُّسۡلِمٗا وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Aburahamu ntiyari Umuyahudi cyangwa Umunaswara,[1] ahubwo yasengaga Imana imwe rukumbi akanicisha bugufi ku mategeko yayo (Umuyisilamu); kandi ntabwo yari mu babangikanyamana.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ أَوۡلَى ٱلنَّاسِ بِإِبۡرَٰهِيمَ لَلَّذِينَ ٱتَّبَعُوهُ وَهَٰذَا ٱلنَّبِيُّ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْۗ وَٱللَّهُ وَلِيُّ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri abegereye cyane (abafitanye isano na) Aburahamu ni abamukurikiye n’uyu muhanuzi (Muhamadi) hamwe n'abemeye. Kandi Allah ni umukunzi w’abemera.
Os Tafssir em língua árabe:
وَدَّت طَّآئِفَةٞ مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ لَوۡ يُضِلُّونَكُمۡ وَمَا يُضِلُّونَ إِلَّآ أَنفُسَهُمۡ وَمَا يَشۡعُرُونَ
Bamwe mu bahawe igitabo bifuza kubayobya. Nyamara ntawe bayobya uretse bo ubwabo, ariko ntibabyiyumvisha.
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَأَنتُمۡ تَشۡهَدُونَ
Yemwe abahawe igitabo! Kuki muhakana amagambo ya Allah kandi mwe mubihamya (ko ari ukuri)?
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تَلۡبِسُونَ ٱلۡحَقَّ بِٱلۡبَٰطِلِ وَتَكۡتُمُونَ ٱلۡحَقَّ وَأَنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
Yemwe abahawe igitabo! Kuki muvanga ukuri n’ikinyoma, mukanahisha ukuri kandi mukuzi?
Os Tafssir em língua árabe:
وَقَالَت طَّآئِفَةٞ مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ ءَامِنُواْ بِٱلَّذِيٓ أُنزِلَ عَلَى ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَجۡهَ ٱلنَّهَارِ وَٱكۡفُرُوٓاْ ءَاخِرَهُۥ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ
Kandi bamwe mu bahawe igitabo baravuze bati “Mu gitondo, mujye mwemera ibyahishuriwe abemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), maze nibwira mubihakane, kugira ngo bagaruke (bareke idini ryabo).”
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَا تُؤۡمِنُوٓاْ إِلَّا لِمَن تَبِعَ دِينَكُمۡ قُلۡ إِنَّ ٱلۡهُدَىٰ هُدَى ٱللَّهِ أَن يُؤۡتَىٰٓ أَحَدٞ مِّثۡلَ مَآ أُوتِيتُمۡ أَوۡ يُحَآجُّوكُمۡ عِندَ رَبِّكُمۡۗ قُلۡ إِنَّ ٱلۡفَضۡلَ بِيَدِ ٱللَّهِ يُؤۡتِيهِ مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ وَٰسِعٌ عَلِيمٞ
Kandi ntimuzagire uwo mwizera uretse ukurikira idini ryanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri, umuyoboro nyawo ni umuyoboro wa Allah.” (Baranavuze bati) kandi ntimuzemere ko hari n’umwe wahabwa nk’ibyo mwahawe (ubumenyi), kugira ngo (abemeye ubutumwa bwa Muhamadi) batazabikoresha bababuranya imbere ya Nyagasani wanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri, ingabire zose ziri mu kuboko kwa Allah, azigabira uwo ashaka. Kandi Allah ni Nyir’ingabire zagutse, Umumenyi uhebuje.”
Os Tafssir em língua árabe:
يَخۡتَصُّ بِرَحۡمَتِهِۦ مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ ذُو ٱلۡفَضۡلِ ٱلۡعَظِيمِ
(Allah) aharira impuhwe ze (ubutumwa) uwo ashaka, kandi Allah ni we Nyiringabire zihambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
۞ وَمِنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ مَنۡ إِن تَأۡمَنۡهُ بِقِنطَارٖ يُؤَدِّهِۦٓ إِلَيۡكَ وَمِنۡهُم مَّنۡ إِن تَأۡمَنۡهُ بِدِينَارٖ لَّا يُؤَدِّهِۦٓ إِلَيۡكَ إِلَّا مَا دُمۡتَ عَلَيۡهِ قَآئِمٗاۗ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَالُواْ لَيۡسَ عَلَيۡنَا فِي ٱلۡأُمِّيِّـۧنَ سَبِيلٞ وَيَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ
No mu bahawe igitabo, hari uwo waragiza umutungo utubutse akawugusubiza, no muri bo kandi harimo uwo waragiza idinari[1] ntarigusubize, keretse ubanje kumutitiriza (umwishyuza ubudahwema). Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati “Nta nkurikizi kuri twe mu guhemukira abadasobanukiwe (abatari twe).” Bakanabeshyera Allah (ko yabibaziruriye) kandi babizi (ko babeshya).
[1] Idinari: Ni igipimo cya zahabu cyakoreshwaga mu bihe byo hambere nk’ifaranga.
Os Tafssir em língua árabe:
بَلَىٰۚ مَنۡ أَوۡفَىٰ بِعَهۡدِهِۦ وَٱتَّقَىٰ فَإِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُتَّقِينَ
Si uko bimeze! Ahubwo usohoje isezerano rye akanatinya Allah, rwose Allah akunda abamutinya.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَشۡتَرُونَ بِعَهۡدِ ٱللَّهِ وَأَيۡمَٰنِهِمۡ ثَمَنٗا قَلِيلًا أُوْلَٰٓئِكَ لَا خَلَٰقَ لَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ وَلَا يُكَلِّمُهُمُ ٱللَّهُ وَلَا يَنظُرُ إِلَيۡهِمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَلَا يُزَكِّيهِمۡ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Mu by’ukuri abagurana isezerano rya Allah n’indahiro zabo indonke niyo zaba nke, abo nta mugabane w’ingororano bazabona ku munsi w’imperuka. Ntabwo Allah azabavugisha, ntazanabareba (n’ijisho ry’impuhwe) ku munsi w’izuka, ndetse nta n’ubwo azabeza (ibyaha byabo) kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
Os Tafssir em língua árabe:
وَإِنَّ مِنۡهُمۡ لَفَرِيقٗا يَلۡوُۥنَ أَلۡسِنَتَهُم بِٱلۡكِتَٰبِ لِتَحۡسَبُوهُ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَمَا هُوَ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَيَقُولُونَ هُوَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ وَمَا هُوَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِۖ وَيَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ
Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati “Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah” kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi.
Os Tafssir em língua árabe:
مَا كَانَ لِبَشَرٍ أَن يُؤۡتِيَهُ ٱللَّهُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحُكۡمَ وَٱلنُّبُوَّةَ ثُمَّ يَقُولَ لِلنَّاسِ كُونُواْ عِبَادٗا لِّي مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَٰكِن كُونُواْ رَبَّٰنِيِّـۧنَ بِمَا كُنتُمۡ تُعَلِّمُونَ ٱلۡكِتَٰبَ وَبِمَا كُنتُمۡ تَدۡرُسُونَ
Ntibibaho ko umuntu Allah yahaye igitabo, ubushishozi (gukiranura abantu) ndetse n’ubuhanuzi, maze yarangiza akabwira abantu ati “Nimube abagaragu banjye aho kuba aba Allah!” Ahubwo (yababwira ati) “Nimube abamenyi bubaha Allah kuko mwigisha igitabo no kubera ko mukiga.”
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَا يَأۡمُرَكُمۡ أَن تَتَّخِذُواْ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ وَٱلنَّبِيِّـۧنَ أَرۡبَابًاۚ أَيَأۡمُرُكُم بِٱلۡكُفۡرِ بَعۡدَ إِذۡ أَنتُم مُّسۡلِمُونَ
Ndetse nta n’ubwo yabategeka kugira abamalayika n’abahanuzi ibigirwamana. Ese yabategeka guhakana nyuma y’uko mubaye Abayisilamu?
Os Tafssir em língua árabe:
وَإِذۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ لَمَآ ءَاتَيۡتُكُم مِّن كِتَٰبٖ وَحِكۡمَةٖ ثُمَّ جَآءَكُمۡ رَسُولٞ مُّصَدِّقٞ لِّمَا مَعَكُمۡ لَتُؤۡمِنُنَّ بِهِۦ وَلَتَنصُرُنَّهُۥۚ قَالَ ءَأَقۡرَرۡتُمۡ وَأَخَذۡتُمۡ عَلَىٰ ذَٰلِكُمۡ إِصۡرِيۖ قَالُوٓاْ أَقۡرَرۡنَاۚ قَالَ فَٱشۡهَدُواْ وَأَنَا۠ مَعَكُم مِّنَ ٱلشَّٰهِدِينَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yagiranaga n’abahanuzi isezerano rikomeye (rigira riti) “Nimbaha igitabo n’ubushishozi, maze Intumwa (Muhamadi) ikabageraho ishimangira ibyo mufite, mugomba kuzayemera mukanayirengera.” (Allah) aravuga ati “Ese murabyemeye munabigira isezerano ryanjye?” Baravuga bati “Turabyemeye.” Aravuga ati “Ngaho nimubihamye, nanjye ndi kumwe namwe mu babihamya.”
Os Tafssir em língua árabe:
فَمَن تَوَلَّىٰ بَعۡدَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Ariko abazahindukira (bakica isezerano) nyuma y’ibyo, abo ni bo nkozi z’ibibi.
Os Tafssir em língua árabe:
أَفَغَيۡرَ دِينِ ٱللَّهِ يَبۡغُونَ وَلَهُۥٓ أَسۡلَمَ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ طَوۡعٗا وَكَرۡهٗا وَإِلَيۡهِ يُرۡجَعُونَ
Ese idini ritari irya Allah ni ryo bashaka, kandi ari We ibiri mu birere no mu isi byicishaho bugufi, bibishaka cyangwa bitabishaka? Kandi iwe ni ho bose bazasubizwa.
Os Tafssir em língua árabe:
قُلۡ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَمَآ أُنزِلَ عَلَيۡنَا وَمَآ أُنزِلَ عَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡمَٰعِيلَ وَإِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ وَٱلۡأَسۡبَاطِ وَمَآ أُوتِيَ مُوسَىٰ وَعِيسَىٰ وَٱلنَّبِيُّونَ مِن رَّبِّهِمۡ لَا نُفَرِّقُ بَيۡنَ أَحَدٖ مِّنۡهُمۡ وَنَحۡنُ لَهُۥ مُسۡلِمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, ibyahishuriwe Aburahamu, Isimayili, Isihaka, Yakobo, urubyaro rwe, ibyahawe Musa, Issa (Yesu) ndetse n’ibyahawe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe turobanura muri bo, kandi (Allah) ni we twicishaho bugufi.”
Os Tafssir em língua árabe:
وَمَن يَبۡتَغِ غَيۡرَ ٱلۡإِسۡلَٰمِ دِينٗا فَلَن يُقۡبَلَ مِنۡهُ وَهُوَ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo.
Os Tafssir em língua árabe:
كَيۡفَ يَهۡدِي ٱللَّهُ قَوۡمٗا كَفَرُواْ بَعۡدَ إِيمَٰنِهِمۡ وَشَهِدُوٓاْ أَنَّ ٱلرَّسُولَ حَقّٞ وَجَآءَهُمُ ٱلۡبَيِّنَٰتُۚ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Ni gute Allah yayobora abantu bahakanye nyuma y’uko bemeye, kandi barahamije ko Intumwa (Muhamadi) ari ukuri, ndetse baranagezweho n’ibimenyetso bigaragara? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.
Os Tafssir em língua árabe:
أُوْلَٰٓئِكَ جَزَآؤُهُمۡ أَنَّ عَلَيۡهِمۡ لَعۡنَةَ ٱللَّهِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ وَٱلنَّاسِ أَجۡمَعِينَ
Abo igihembo cyabo ni ukuzagerwaho n’umuvumo wa Allah, uw’abamalayika n’uw’abantu bose.
Os Tafssir em língua árabe:
خَٰلِدِينَ فِيهَا لَا يُخَفَّفُ عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابُ وَلَا هُمۡ يُنظَرُونَ
Bazawubamo ubuziraherezo. Ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazahabwa agahenge.
Os Tafssir em língua árabe:
إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ وَأَصۡلَحُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ
Uretse ba bandi bicujije nyuma y’ibyo bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بَعۡدَ إِيمَٰنِهِمۡ ثُمَّ ٱزۡدَادُواْ كُفۡرٗا لَّن تُقۡبَلَ تَوۡبَتُهُمۡ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلضَّآلُّونَ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye nyuma y’uko bemeye, hanyuma bakongera ubuhakanyi bwabo (kugeza urupfu rubagezeho); ukwicuza kwabo ntikuzigera kwemerwa, kandi abo ni bo bayobye.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَمَاتُواْ وَهُمۡ كُفَّارٞ فَلَن يُقۡبَلَ مِنۡ أَحَدِهِم مِّلۡءُ ٱلۡأَرۡضِ ذَهَبٗا وَلَوِ ٱفۡتَدَىٰ بِهِۦٓۗ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ وَمَا لَهُم مِّن نَّٰصِرِينَ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanapfa ari abahakanyi, nta n’umwe muri bo uzemererwa kwigura (kugira ngo adahanwa) n’ubwo yatanga zahabu yuzuye isi. Abo bazahanishwa ibihano bibabaza, ndetse ntibazagira ababatabara.
Os Tafssir em língua árabe:
لَن تَنَالُواْ ٱلۡبِرَّ حَتَّىٰ تُنفِقُواْ مِمَّا تُحِبُّونَۚ وَمَا تُنفِقُواْ مِن شَيۡءٖ فَإِنَّ ٱللَّهَ بِهِۦ عَلِيمٞ
Ntimuzigera mubona ibyiza (Ijuru) keretse mutanze mu byo mukunda, kandi icyo ari cyo cyose muzatanga, mu by’ukuri Allah arakizi neza.
Os Tafssir em língua árabe:
۞ كُلُّ ٱلطَّعَامِ كَانَ حِلّٗا لِّبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ إِلَّا مَا حَرَّمَ إِسۡرَٰٓءِيلُ عَلَىٰ نَفۡسِهِۦ مِن قَبۡلِ أَن تُنَزَّلَ ٱلتَّوۡرَىٰةُۚ قُلۡ فَأۡتُواْ بِٱلتَّوۡرَىٰةِ فَٱتۡلُوهَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Ibiribwa byose byari biziruwe kuri bene Isiraheli, uretse ibyo Isiraheli (Yakobo) yiziririje ubwe mbere y’uko Tawurati ihishurwa. Vuga uti “Ngaho nimuzane Tawurati, muyisome (mugaragaze ko ibyo Yakobo yaziririje ubwe ari Allah wabimuziririje) niba koko muri abanyakuri.”
Os Tafssir em língua árabe:
فَمَنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ
Bityo uzahimbira Allah ibyo atavuze nyuma y’ibyo, abo ni bo nkozi z’ibibi (abahakanyi ba nyabo).
Os Tafssir em língua árabe:
قُلۡ صَدَقَ ٱللَّهُۗ فَٱتَّبِعُواْ مِلَّةَ إِبۡرَٰهِيمَ حَنِيفٗاۖ وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni we uvuga ukuri.” Bityo, nimukurikire idini rya Aburahamu wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntiyari mu babangikanyamana.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ أَوَّلَ بَيۡتٖ وُضِعَ لِلنَّاسِ لَلَّذِي بِبَكَّةَ مُبَارَكٗا وَهُدٗى لِّلۡعَٰلَمِينَ
Mu by’ukuri, ingoro ya mbere yashyiriweho abantu (kugira ngo isengerwemo Allah) ni ya yindi iri i Baka (Maka); yuje imigisha ikaba n’umuyoboro ku biremwa.
Os Tafssir em língua árabe:
فِيهِ ءَايَٰتُۢ بَيِّنَٰتٞ مَّقَامُ إِبۡرَٰهِيمَۖ وَمَن دَخَلَهُۥ كَانَ ءَامِنٗاۗ وَلِلَّهِ عَلَى ٱلنَّاسِ حِجُّ ٱلۡبَيۡتِ مَنِ ٱسۡتَطَاعَ إِلَيۡهِ سَبِيلٗاۚ وَمَن كَفَرَ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَنِيٌّ عَنِ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Irimo ibimenyetso bigaragara; (muri byo hari) ahantu Aburahamu yahagaze (ayubaka); kandi uyinjiyemo aba atekanye. Allah yategetse abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) kuri iyo ngoro k’ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hija), mu by’ukuri, Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa.
Os Tafssir em língua árabe:
قُلۡ يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَٱللَّهُ شَهِيدٌ عَلَىٰ مَا تَعۡمَلُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe abahawe igitabo!” Kuki muhakana ibimenyetso bya Allah, kandi Allah ari Umuhamya w’ibyo mukora?”
Os Tafssir em língua árabe:
قُلۡ يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ مَنۡ ءَامَنَ تَبۡغُونَهَا عِوَجٗا وَأَنتُمۡ شُهَدَآءُۗ وَمَا ٱللَّهُ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ
Vuga uti “Yemwe abahawe igitabo! Kuki mukumira abashaka kugana inzira ya Allah (idini rya Isilamu), muyihimbira ko idatunganye, nyamara namwe muri abahamya (ko Isilamu ari yo nzira y’ukuri)? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.”
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِن تُطِيعُواْ فَرِيقٗا مِّنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ يَرُدُّوكُم بَعۡدَ إِيمَٰنِكُمۡ كَٰفِرِينَ
Yemwe abemeye! Nimugira bamwe mwumvira mu bahawe igitabo, bazabasubiza mu buhakanyi nyuma y’uko mwamaze kwemera!
Os Tafssir em língua árabe:
وَكَيۡفَ تَكۡفُرُونَ وَأَنتُمۡ تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتُ ٱللَّهِ وَفِيكُمۡ رَسُولُهُۥۗ وَمَن يَعۡتَصِم بِٱللَّهِ فَقَدۡ هُدِيَ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Ni gute mwahakana kandi musomerwa amagambo ya Allah ndetse n’Intumwa ye iri kumwe namwe? Kandi uzashikama ku nzira ya Allah, rwose aba ayobowe inzira igororotse.
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ حَقَّ تُقَاتِهِۦ وَلَا تَمُوتُنَّ إِلَّا وَأَنتُم مُّسۡلِمُونَ
Yemwe abemeye! Nimungandukire Allah uko bikwiye, kandi ntimuzapfe mutari Abayisilamu (nyakuri).
Os Tafssir em língua árabe:
وَٱعۡتَصِمُواْ بِحَبۡلِ ٱللَّهِ جَمِيعٗا وَلَا تَفَرَّقُواْۚ وَٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ إِذۡ كُنتُمۡ أَعۡدَآءٗ فَأَلَّفَ بَيۡنَ قُلُوبِكُمۡ فَأَصۡبَحۡتُم بِنِعۡمَتِهِۦٓ إِخۡوَٰنٗا وَكُنتُمۡ عَلَىٰ شَفَا حُفۡرَةٖ مِّنَ ٱلنَّارِ فَأَنقَذَكُم مِّنۡهَاۗ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ
Munafatane urunana mwese ku mugozi wa Allah (Qur’an) kandi ntimugatatane. Munibuke ingabire za Allah yabahundagajeho ubwo bamwe bari abanzi b’abandi, nuko ahuza imitima yanyu maze ku bw’ingabire ze muba abavandimwe. Mwari no ku nkengero z’urwobo rw’umuriro arawubakiza. Uko ni ko Allah abagaragariza ibimenyetso bye kugira ngo muyoboke.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلۡتَكُن مِّنكُمۡ أُمَّةٞ يَدۡعُونَ إِلَى ٱلۡخَيۡرِ وَيَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِۚ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Kandi muri mwe habemo itsinda rihamagarira gukora ibyiza, ritegeka ibiboneye rikanabuza ibibi. Rwose abo ni bo bakiranutsi.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ تَفَرَّقُواْ وَٱخۡتَلَفُواْ مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَهُمُ ٱلۡبَيِّنَٰتُۚ وَأُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Ntimuzanabe nka ba bandi batatanye ntibanavuge rumwe nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Abo bazahanishwa ibihano bihambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
يَوۡمَ تَبۡيَضُّ وُجُوهٞ وَتَسۡوَدُّ وُجُوهٞۚ فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ٱسۡوَدَّتۡ وُجُوهُهُمۡ أَكَفَرۡتُم بَعۡدَ إِيمَٰنِكُمۡ فَذُوقُواْ ٱلۡعَذَابَ بِمَا كُنتُمۡ تَكۡفُرُونَ
Ku munsi (w’imperuka) uburanga buzererana ubundi bwijime; abo uburanga bwabo buzaba bwijimye (bazabwirwa) bati “Ese mwahakanye nyuma y’uko mwemeye? Ngaho nimusogongere ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu.”
Os Tafssir em língua árabe:
وَأَمَّا ٱلَّذِينَ ٱبۡيَضَّتۡ وُجُوهُهُمۡ فَفِي رَحۡمَةِ ٱللَّهِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho abo uburanga bwabo buzaba bwererana, bazaba mu mpuhwe za Allah, bazazibemo ubuziraherezo.
Os Tafssir em língua árabe:
تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱللَّهِ نَتۡلُوهَا عَلَيۡكَ بِٱلۡحَقِّۗ وَمَا ٱللَّهُ يُرِيدُ ظُلۡمٗا لِّلۡعَٰلَمِينَ
Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi), kandi Allah ntajya ahuguza ibiremwa.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, ndetse kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.
Os Tafssir em língua árabe:
كُنتُمۡ خَيۡرَ أُمَّةٍ أُخۡرِجَتۡ لِلنَّاسِ تَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَتَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَتُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِۗ وَلَوۡ ءَامَنَ أَهۡلُ ٱلۡكِتَٰبِ لَكَانَ خَيۡرٗا لَّهُمۚ مِّنۡهُمُ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَأَكۡثَرُهُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwiriza ibyiza mukabuza ibibi kandi mukanemera Allah. Iyo abahawe igitabo baza kwemera, byari kuba byiza kuri bo. Muri bo hari abemeye ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke.
Os Tafssir em língua árabe:
لَن يَضُرُّوكُمۡ إِلَّآ أَذٗىۖ وَإِن يُقَٰتِلُوكُمۡ يُوَلُّوكُمُ ٱلۡأَدۡبَارَ ثُمَّ لَا يُنصَرُونَ
Nta cyo bazabatwara uretse kubabangamira (mu mvugo) kandi nibanabarwanya bazabatera imigongo (bahunga), kandi ntibazatabarwa.
Os Tafssir em língua árabe:
ضُرِبَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلذِّلَّةُ أَيۡنَ مَا ثُقِفُوٓاْ إِلَّا بِحَبۡلٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَحَبۡلٖ مِّنَ ٱلنَّاسِ وَبَآءُو بِغَضَبٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَضُرِبَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلۡمَسۡكَنَةُۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَانُواْ يَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَيَقۡتُلُونَ ٱلۡأَنۢبِيَآءَ بِغَيۡرِ حَقّٖۚ ذَٰلِكَ بِمَا عَصَواْ وَّكَانُواْ يَعۡتَدُونَ
Bokamwe no gusuzugurika aho bari hose, uretse ku bw’isezerano rya Allah n’isezerano ry’abantu (amasezerano yemerera abatari Abayisilamu kuba mu bihugu bya kiyisilamu batekanye). Bahora barakariwe na Allah ndetse bokamwe n’ubukene. Ibyo ni ukubera ko bahakanaga ibimenyetso bya Allah bakanica abahanuzi kandi bidakwiye. Ibyo ni ukubera ko bigometse bakanarengera (amategeko ya Allah).
Os Tafssir em língua árabe:
۞ لَيۡسُواْ سَوَآءٗۗ مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ أُمَّةٞ قَآئِمَةٞ يَتۡلُونَ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ ءَانَآءَ ٱلَّيۡلِ وَهُمۡ يَسۡجُدُونَ
Ariko bose ntibameze kimwe; mu bahawe igitabo harimo itsinda ritunganye (kuko ryemeye ubutumwa bwa Muhamadi), risoma amagambo ya Allah mu bihe by’ijoro kandi rikubama (risenga).
Os Tafssir em língua árabe:
يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَيَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَيُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Bemera Allah n’umunsi w’imperuka, bagategeka gukora ibiboneye, bakabuza gukora ibibi, bakanarushanwa mu kwihutira gukora ibyiza. Rwose abo ni bamwe mu ntungane.
Os Tafssir em língua árabe:
وَمَا يَفۡعَلُواْ مِنۡ خَيۡرٖ فَلَن يُكۡفَرُوهُۗ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِٱلۡمُتَّقِينَ
Ndetse ibyiza byose bazakora, ntibazabura kubihemberwa. Kandi Allah azi neza abamutinya.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَن تُغۡنِيَ عَنۡهُمۡ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـٔٗاۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho ba bandi bahakanye, mu by’ukuri nta cyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira kwa Allah. Rwose abo ni abo mu muriro; bazawubamo ubuziraherezo.
Os Tafssir em língua árabe:
مَثَلُ مَا يُنفِقُونَ فِي هَٰذِهِ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا كَمَثَلِ رِيحٖ فِيهَا صِرٌّ أَصَابَتۡ حَرۡثَ قَوۡمٖ ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فَأَهۡلَكَتۡهُۚ وَمَا ظَلَمَهُمُ ٱللَّهُ وَلَٰكِنۡ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Urugero rw’ibyo batanga muri ubu buzima bw’isi, ni nk’urw’umuyaga urimo imbeho nyinshi, wangiza ibihingwa by’abantu bihemukiye (b’abanyabyaha) ukabyoreka. Nyamara Allah ntiyabahuguje ahubwo ni bo ubwabo bihuguje.
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ بِطَانَةٗ مِّن دُونِكُمۡ لَا يَأۡلُونَكُمۡ خَبَالٗا وَدُّواْ مَا عَنِتُّمۡ قَدۡ بَدَتِ ٱلۡبَغۡضَآءُ مِنۡ أَفۡوَٰهِهِمۡ وَمَا تُخۡفِي صُدُورُهُمۡ أَكۡبَرُۚ قَدۡ بَيَّنَّا لَكُمُ ٱلۡأٓيَٰتِۖ إِن كُنتُمۡ تَعۡقِلُونَ
Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara abatari muri mwe, kuko badahwema kubagirira inabi banabifuriza ibibi. Rwose urwango rwagaragaye mu mvugo zabo kandi ibyo ibituza byabo bihishe ni byo bikomeye. Mu by’ukuri, twabasobanuriye ibimenyetso, niba koko mufite ubwenge butekereza.
Os Tafssir em língua árabe:
هَٰٓأَنتُمۡ أُوْلَآءِ تُحِبُّونَهُمۡ وَلَا يُحِبُّونَكُمۡ وَتُؤۡمِنُونَ بِٱلۡكِتَٰبِ كُلِّهِۦ وَإِذَا لَقُوكُمۡ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا وَإِذَا خَلَوۡاْ عَضُّواْ عَلَيۡكُمُ ٱلۡأَنَامِلَ مِنَ ٱلۡغَيۡظِۚ قُلۡ مُوتُواْ بِغَيۡظِكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Dore mwe murabakunda nyamara bo ntibabakunda, kandi mwemera ibitabo byose. N’iyo bahuye namwe bavuga (babaryarya) bati “Twaremeye”, ariko bakwiherera bakabarumira imitwe y’intoki (babakubitira agatoki ku kandi) kubera uburakari (ndengakamere) babafitiye. Vuga uti “Nimwicwe n’uburakari bwanyu!” Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza.
Os Tafssir em língua árabe:
إِن تَمۡسَسۡكُمۡ حَسَنَةٞ تَسُؤۡهُمۡ وَإِن تُصِبۡكُمۡ سَيِّئَةٞ يَفۡرَحُواْ بِهَاۖ وَإِن تَصۡبِرُواْ وَتَتَّقُواْ لَا يَضُرُّكُمۡ كَيۡدُهُمۡ شَيۡـًٔاۗ إِنَّ ٱللَّهَ بِمَا يَعۡمَلُونَ مُحِيطٞ
Iyo mugezweho n’icyiza, birabababaza, mwagerwaho n’ikibi bakabyishimira. Nyamara nimwihangana mukanatinya (Allah), imigambi mibisha yabo nta cyo izabatwara. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo bakora.
Os Tafssir em língua árabe:
وَإِذۡ غَدَوۡتَ مِنۡ أَهۡلِكَ تُبَوِّئُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ مَقَٰعِدَ لِلۡقِتَالِۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ
Kandi wibuke (yewe Muhamadi) ubwo wazindukaga mu gitondo usize umuryango wawe (ukajya) gushyira abemeramana mu birindiro by’urugamba (rwabereye ku musozi wa Uhudi). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Os Tafssir em língua árabe:
إِذۡ هَمَّت طَّآئِفَتَانِ مِنكُمۡ أَن تَفۡشَلَا وَٱللَّهُ وَلِيُّهُمَاۗ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Unibuke ubwo amatsinda abiri muri mwe yashaka guhunga urugamba kandi Allah ari umunywanyi (umurengezi) wabo. Bityo abemera bajye biringira Allah.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَقَدۡ نَصَرَكُمُ ٱللَّهُ بِبَدۡرٖ وَأَنتُمۡ أَذِلَّةٞۖ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Kandi rwose Allah yarabatabaye mu rugamba rwabereye i Bad’ri igihe mwari mwasuzuguritse (nta ntege mufite). Ngaho nimugandukire Allah kugira ngo mushimire.
Os Tafssir em língua árabe:
إِذۡ تَقُولُ لِلۡمُؤۡمِنِينَ أَلَن يَكۡفِيَكُمۡ أَن يُمِدَّكُمۡ رَبُّكُم بِثَلَٰثَةِ ءَالَٰفٖ مِّنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ مُنزَلِينَ
(Ibuka) ubwo wabwiraga abemera uti “Ese ntibibahagije kuba Nyagasani wanyu yabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitatu (bavuye mu ijuru)?”
Os Tafssir em língua árabe:
بَلَىٰٓۚ إِن تَصۡبِرُواْ وَتَتَّقُواْ وَيَأۡتُوكُم مِّن فَوۡرِهِمۡ هَٰذَا يُمۡدِدۡكُمۡ رَبُّكُم بِخَمۡسَةِ ءَالَٰفٖ مِّنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ مُسَوِّمِينَ
Ni byo! Nimwihangana mukanatinya Allah, nuko (abanzi) bakabatera bihuse, Nyagasani wanyu azabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitanu bafite ibimenyetso bibaranga.
Os Tafssir em língua árabe:
وَمَا جَعَلَهُ ٱللَّهُ إِلَّا بُشۡرَىٰ لَكُمۡ وَلِتَطۡمَئِنَّ قُلُوبُكُم بِهِۦۗ وَمَا ٱلنَّصۡرُ إِلَّا مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ
Ibyo kandi nta kindi Allah yabikoreye, uretse kuba inkuru nziza kuri mwe no kugira ngo imitima yanyu ituze. Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
لِيَقۡطَعَ طَرَفٗا مِّنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَوۡ يَكۡبِتَهُمۡ فَيَنقَلِبُواْ خَآئِبِينَ
(Ibyo yabikoze) kugira ngo arimbure agatsiko k’abahakanye cyangwa agasuzuguze, nuko batahe bamwaye.
Os Tafssir em língua árabe:
لَيۡسَ لَكَ مِنَ ٱلۡأَمۡرِ شَيۡءٌ أَوۡ يَتُوبَ عَلَيۡهِمۡ أَوۡ يُعَذِّبَهُمۡ فَإِنَّهُمۡ ظَٰلِمُونَ
Kuba (Allah) yakwakira ukwicuza (kw'abakwemeye yewe Muhamadi, bakagukurikira) cyangwa yahana (abazakomeza guhakana); ibyo nta bushobozi ubifitiye, kuko mu by’ukuri ari inkozi z’ibibi.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ يَغۡفِرُ لِمَن يَشَآءُ وَيُعَذِّبُ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَأۡكُلُواْ ٱلرِّبَوٰٓاْ أَضۡعَٰفٗا مُّضَٰعَفَةٗۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ
Yemwe abemeye! Ntimukarye Riba mukomeza kuzitubura, kandi mugandukire Allah kugira ngo mugere ku ntsinzi.
Os Tafssir em língua árabe:
وَٱتَّقُواْ ٱلنَّارَ ٱلَّتِيٓ أُعِدَّتۡ لِلۡكَٰفِرِينَ
Munatinye umuriro wateguriwe abahakanyi.
Os Tafssir em língua árabe:
وَأَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَٱلرَّسُولَ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ
Ndetse munumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe.
Os Tafssir em língua árabe:
۞ وَسَارِعُوٓاْ إِلَىٰ مَغۡفِرَةٖ مِّن رَّبِّكُمۡ وَجَنَّةٍ عَرۡضُهَا ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ أُعِدَّتۡ لِلۡمُتَّقِينَ
Kandi mwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijuru rifite ubugari bungana n’ibirere n’isi; ryateguriwe abagandukira (Allah),
Os Tafssir em língua árabe:
ٱلَّذِينَ يُنفِقُونَ فِي ٱلسَّرَّآءِ وَٱلضَّرَّآءِ وَٱلۡكَٰظِمِينَ ٱلۡغَيۡظَ وَٱلۡعَافِينَ عَنِ ٱلنَّاسِۗ وَٱللَّهُ يُحِبُّ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Ba bandi batanga mu bihe byiza no mu bihe by’ingorane, abatsinda uburakari, n’abababarira abantu, kandi Allah akunda abakora ibyiza (nk’abo).
Os Tafssir em língua árabe:
وَٱلَّذِينَ إِذَا فَعَلُواْ فَٰحِشَةً أَوۡ ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ ذَكَرُواْ ٱللَّهَ فَٱسۡتَغۡفَرُواْ لِذُنُوبِهِمۡ وَمَن يَغۡفِرُ ٱلذُّنُوبَ إِلَّا ٱللَّهُ وَلَمۡ يُصِرُّواْ عَلَىٰ مَا فَعَلُواْ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ
Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo -ese ni nde wababarira ibyaha uretse Allah?- ntibanagume mu byo bakoraga kandi babizi (ko ari ibyaha).
Os Tafssir em língua árabe:
أُوْلَٰٓئِكَ جَزَآؤُهُم مَّغۡفِرَةٞ مِّن رَّبِّهِمۡ وَجَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ وَنِعۡمَ أَجۡرُ ٱلۡعَٰمِلِينَ
Abo ibihembo byabo ni imbabazi ziturutse kwa Nyagasani wabo n’ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Mbega ukuntu ibihembo by’abakora (neza) bihebuje!
Os Tafssir em língua árabe:
قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِكُمۡ سُنَنٞ فَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَٱنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُكَذِّبِينَ
Mbere yanyu hagiye habaho ingero (z’ibyabaye ku bababanjirije). Ngaho nimutambagire isi maze murebe uko iherezo ry’abahakanye ryagenze.
Os Tafssir em língua árabe:
هَٰذَا بَيَانٞ لِّلنَّاسِ وَهُدٗى وَمَوۡعِظَةٞ لِّلۡمُتَّقِينَ
Ibi (Qur’an) ni ibisobanuro ku bantu, bikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinyamana.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَا تَهِنُواْ وَلَا تَحۡزَنُواْ وَأَنتُمُ ٱلۡأَعۡلَوۡنَ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Ntimucike intege cyangwa ngo mugire agahinda, kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), niba koko muri abemera.
Os Tafssir em língua árabe:
إِن يَمۡسَسۡكُمۡ قَرۡحٞ فَقَدۡ مَسَّ ٱلۡقَوۡمَ قَرۡحٞ مِّثۡلُهُۥۚ وَتِلۡكَ ٱلۡأَيَّامُ نُدَاوِلُهَا بَيۡنَ ٱلنَّاسِ وَلِيَعۡلَمَ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَيَتَّخِذَ مِنكُمۡ شُهَدَآءَۗ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلظَّٰلِمِينَ
Niba mwagezweho n’igikomere (cyangwa urupfu mu rugamba rwa Uhudi), mu by’ukuri n’abandi (abanzi banyu) igikomere nk’icyo cyabagezeho (mu rugamba rwa Bad’ri). Iyo ni iminsi dusimburanya hagati y’abantu (gutsinda cyangwa gutsindwa) no kugira ngo Allah agaragaze abemeye, anagire muri mwe intwari (zicwa ziharanira ubusugire bw’ukwemera kwazo). Kandi Allah ntakunda inkozi z’ibibi.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلِيُمَحِّصَ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَيَمۡحَقَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
No kugira ngo Allah yeze abemera ndetse anoreke abahakanyi.
Os Tafssir em língua árabe:
أَمۡ حَسِبۡتُمۡ أَن تَدۡخُلُواْ ٱلۡجَنَّةَ وَلَمَّا يَعۡلَمِ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ جَٰهَدُواْ مِنكُمۡ وَيَعۡلَمَ ٱلصَّٰبِرِينَ
Cyangwa mwibwira ko muzinjira mu ijuru Allah atari yabagerageza ngo yerekane abaharaniye inzira ye n’abihangana muri mwe?
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَقَدۡ كُنتُمۡ تَمَنَّوۡنَ ٱلۡمَوۡتَ مِن قَبۡلِ أَن تَلۡقَوۡهُ فَقَدۡ رَأَيۡتُمُوهُ وَأَنتُمۡ تَنظُرُونَ
Nyamara mwajyaga mwifuza urupfu (kugwa ku rugamba) mbere y’uko muhura na rwo. Ngaho murarubonye n’amaso yanyu.
Os Tafssir em língua árabe:
وَمَا مُحَمَّدٌ إِلَّا رَسُولٞ قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِهِ ٱلرُّسُلُۚ أَفَإِيْن مَّاتَ أَوۡ قُتِلَ ٱنقَلَبۡتُمۡ عَلَىٰٓ أَعۡقَٰبِكُمۡۚ وَمَن يَنقَلِبۡ عَلَىٰ عَقِبَيۡهِ فَلَن يَضُرَّ ٱللَّهَ شَيۡـٔٗاۚ وَسَيَجۡزِي ٱللَّهُ ٱلشَّٰكِرِينَ
Kandi Muhamadi nta kindi ari cyo uretse kuba Intumwa, yanabanjirijwe n’izindi ntumwa. Ese aramutse apfuye cyangwa akicwa mwahita muhindukira (mugasubira mu buhakanyi)? N’uzahindukira nta cyo bizatwara Allah; kandi Allah azagororera abashimira.
Os Tafssir em língua árabe:
وَمَا كَانَ لِنَفۡسٍ أَن تَمُوتَ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِ كِتَٰبٗا مُّؤَجَّلٗاۗ وَمَن يُرِدۡ ثَوَابَ ٱلدُّنۡيَا نُؤۡتِهِۦ مِنۡهَا وَمَن يُرِدۡ ثَوَابَ ٱلۡأٓخِرَةِ نُؤۡتِهِۦ مِنۡهَاۚ وَسَنَجۡزِي ٱلشَّٰكِرِينَ
Kandi nta muntu wapfa bitari ku bushake bwa Allah no ku gihe cyagenwe. N’uzashaka ingororano zo ku isi tuzazimuha, ndetse n’uzashaka ingororano zo ku munsi w’imperuka tuzazimuha. Kandi ni ukuri tuzagororera abashimira.
Os Tafssir em língua árabe:
وَكَأَيِّن مِّن نَّبِيّٖ قَٰتَلَ مَعَهُۥ رِبِّيُّونَ كَثِيرٞ فَمَا وَهَنُواْ لِمَآ أَصَابَهُمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَمَا ضَعُفُواْ وَمَا ٱسۡتَكَانُواْۗ وَٱللَّهُ يُحِبُّ ٱلصَّٰبِرِينَ
Ni bangahe mu bahanuzi barwanye bari kumwe n’abayoboke babo benshi, ariko ntibatezuka kubera ibyababayeho mu nzira ya Allah, ntibanacika intege ndetse ntibanava ku izima. Kandi Allah akunda abihangana.
Os Tafssir em língua árabe:
وَمَا كَانَ قَوۡلَهُمۡ إِلَّآ أَن قَالُواْ رَبَّنَا ٱغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَا وَإِسۡرَافَنَا فِيٓ أَمۡرِنَا وَثَبِّتۡ أَقۡدَامَنَا وَٱنصُرۡنَا عَلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Nta rindi jambo ryabarangaga uretse kuvuga bati “Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu no kurengera kwacu mu byo dukora; uhe ibirenge byacu gushikama, udutabare, kandi uduhe gutsinda abahakanyi.”
Os Tafssir em língua árabe:
فَـَٔاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ ثَوَابَ ٱلدُّنۡيَا وَحُسۡنَ ثَوَابِ ٱلۡأٓخِرَةِۗ وَٱللَّهُ يُحِبُّ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Nuko Allah abaha ingororano zo ku isi n’ingororano zihebuje zo ku munsi w’imperuka. Kandi Allah akunda abakora ibyiza.
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِن تُطِيعُواْ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يَرُدُّوكُمۡ عَلَىٰٓ أَعۡقَٰبِكُمۡ فَتَنقَلِبُواْ خَٰسِرِينَ
Yemwe abemeye! Nimwumvira abahakanye, bazabasubiza mu buhakanyi, maze mube abanyagihombo.
Os Tafssir em língua árabe:
بَلِ ٱللَّهُ مَوۡلَىٰكُمۡۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلنَّٰصِرِينَ
Ahubwo, Allah ni We Mugenga wanyu, kandi ni We Mutabazi uhebuje.
Os Tafssir em língua árabe:
سَنُلۡقِي فِي قُلُوبِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ ٱلرُّعۡبَ بِمَآ أَشۡرَكُواْ بِٱللَّهِ مَا لَمۡ يُنَزِّلۡ بِهِۦ سُلۡطَٰنٗاۖ وَمَأۡوَىٰهُمُ ٱلنَّارُۖ وَبِئۡسَ مَثۡوَى ٱلظَّٰلِمِينَ
Tuzatera ubwoba mu mitima y’abahakanye kuko babangikanyije Allah (n’ibigirwamana) badafitiye gihamya. Ubuturo bwabo buzaba umuriro kandi ni cyo cyicaro kibi cy’inkozi z’ibibi.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَقَدۡ صَدَقَكُمُ ٱللَّهُ وَعۡدَهُۥٓ إِذۡ تَحُسُّونَهُم بِإِذۡنِهِۦۖ حَتَّىٰٓ إِذَا فَشِلۡتُمۡ وَتَنَٰزَعۡتُمۡ فِي ٱلۡأَمۡرِ وَعَصَيۡتُم مِّنۢ بَعۡدِ مَآ أَرَىٰكُم مَّا تُحِبُّونَۚ مِنكُم مَّن يُرِيدُ ٱلدُّنۡيَا وَمِنكُم مَّن يُرِيدُ ٱلۡأٓخِرَةَۚ ثُمَّ صَرَفَكُمۡ عَنۡهُمۡ لِيَبۡتَلِيَكُمۡۖ وَلَقَدۡ عَفَا عَنكُمۡۗ وَٱللَّهُ ذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi rwose Allah yasohoje isezerano rye kuri mwe (ryo gutsinda urugamba rwa Uhudi), ubwo mwabicaga abibahereye uburenganzira, kugeza ubwo mudohotse, mukajya impaka ku itegeko (ry’Intumwa ryo kutava mu birindiro). Mwanyuranyije na ryo nyuma y’uko abereka ibyo mukunda (intsinzi). Muri mwe hari abashaka isi (iminyago) no muri mwe hari abashaka imperuka. Hanyuma (Allah) atuma babigaranzura kugira ngo abagerageze. Rwose yarabababariye; kandi Allah ni Nyiringabire ku bemera.
Os Tafssir em língua árabe:
۞ إِذۡ تُصۡعِدُونَ وَلَا تَلۡوُۥنَ عَلَىٰٓ أَحَدٖ وَٱلرَّسُولُ يَدۡعُوكُمۡ فِيٓ أُخۡرَىٰكُمۡ فَأَثَٰبَكُمۡ غَمَّۢا بِغَمّٖ لِّكَيۡلَا تَحۡزَنُواْ عَلَىٰ مَا فَاتَكُمۡ وَلَا مَآ أَصَٰبَكُمۡۗ وَٱللَّهُ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ
Mwibuke ubwo mwirukaga muhunga ubudakebuka, mu gihe Intumwa (Muhamadi) yabahamagaraga iri inyuma yanyu (ngo mugaruke), nuko (Allah) akabahemba ishavu ryiyongera ku rindi. (Yarabibababariye) kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse (intsinzi n’iminyago) ndetse n’ibyababayeho (gutsindwa). Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
Os Tafssir em língua árabe:
ثُمَّ أَنزَلَ عَلَيۡكُم مِّنۢ بَعۡدِ ٱلۡغَمِّ أَمَنَةٗ نُّعَاسٗا يَغۡشَىٰ طَآئِفَةٗ مِّنكُمۡۖ وَطَآئِفَةٞ قَدۡ أَهَمَّتۡهُمۡ أَنفُسُهُمۡ يَظُنُّونَ بِٱللَّهِ غَيۡرَ ٱلۡحَقِّ ظَنَّ ٱلۡجَٰهِلِيَّةِۖ يَقُولُونَ هَل لَّنَا مِنَ ٱلۡأَمۡرِ مِن شَيۡءٖۗ قُلۡ إِنَّ ٱلۡأَمۡرَ كُلَّهُۥ لِلَّهِۗ يُخۡفُونَ فِيٓ أَنفُسِهِم مَّا لَا يُبۡدُونَ لَكَۖ يَقُولُونَ لَوۡ كَانَ لَنَا مِنَ ٱلۡأَمۡرِ شَيۡءٞ مَّا قُتِلۡنَا هَٰهُنَاۗ قُل لَّوۡ كُنتُمۡ فِي بُيُوتِكُمۡ لَبَرَزَ ٱلَّذِينَ كُتِبَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقَتۡلُ إِلَىٰ مَضَاجِعِهِمۡۖ وَلِيَبۡتَلِيَ ٱللَّهُ مَا فِي صُدُورِكُمۡ وَلِيُمَحِّصَ مَا فِي قُلُوبِكُمۡۚ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Maze nyuma y’ishavu abamanurira ituze, itsinda muri mwe rirasinzira (kugira ngo baruhuke), mu gihe irindi tsinda ryari ryihugiyeho, ritekereza kuri Allah ibitari ukuri; ibitekerezo bya kijiji. Nuko baravuga bati “Ese ibi (kuza ku rugamba) hari uruhare twabigizemo?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Gahunda zose zigenwa na Allah”, bahisha mu mitima yabo ibyo batakugaragariza, bavuga bati “Iyo tuza kugira amahitamo ntitwari kwicirwa hano.” Vuga uti “N’iyo muza kuguma mu ngo zanyu, abagenewe gupfa bari kujya kugwa aho bagenewe.” (Ibyo byose byabaye) kugira ngo Allah agaragaze ibiri mu bituza byanyu ndetse anasukure ibiri mu mitima yanyu. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (byanyu).
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ تَوَلَّوۡاْ مِنكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡتَقَى ٱلۡجَمۡعَانِ إِنَّمَا ٱسۡتَزَلَّهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ بِبَعۡضِ مَا كَسَبُواْۖ وَلَقَدۡ عَفَا ٱللَّهُ عَنۡهُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٌ حَلِيمٞ
Mu by’ukuri ba bandi bahunze (urugamba rwa Uhudi) muri mwe umunsi amatsinda abiri yasakiranaga, rwose Shitani yarabasitaje kubera bimwe mu byo bakoze. Ariko Allah yarabababariye. Rwose Allah ni Ubabarira ibyaha, Udahaniraho.
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَقَالُواْ لِإِخۡوَٰنِهِمۡ إِذَا ضَرَبُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ أَوۡ كَانُواْ غُزّٗى لَّوۡ كَانُواْ عِندَنَا مَا مَاتُواْ وَمَا قُتِلُواْ لِيَجۡعَلَ ٱللَّهُ ذَٰلِكَ حَسۡرَةٗ فِي قُلُوبِهِمۡۗ وَٱللَّهُ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۗ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
Yemwe abemeye! Ntimukabe nka ba bandi bahakanye bavuga ku byerekeye abavandimwe babo bari ku rugendo cyangwa ku rugamba bati “Iyo bagumana natwe ntibari gupfa cyangwa ngo bicwe.” Ibyo Allah abikora kugira ngo bibe agahinda mu mitima yabo (kuko batemera igeno). Nyamara Allah ni we utanga ubuzima akanatanga urupfu. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَئِن قُتِلۡتُمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ أَوۡ مُتُّمۡ لَمَغۡفِرَةٞ مِّنَ ٱللَّهِ وَرَحۡمَةٌ خَيۡرٞ مِّمَّا يَجۡمَعُونَ
Kandi muramutse mwiciwe mu nzira ya Allah (ku rugamba rutagatifu) cyangwa mugapfa (mutaguye ku rugamba, nta cyo muzaba muhombye), mumenye ko imbabazi n’impuhwe bya Allah biruta ibyo barundanya (mu mitungo yo ku isi).
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَئِن مُّتُّمۡ أَوۡ قُتِلۡتُمۡ لَإِلَى ٱللَّهِ تُحۡشَرُونَ
Kandi nimuramuka mupfuye (urw’ikirago) cyangwa mukicwa (ku rugamba), rwose kwa Allah ni ho muzakoranyirizwa.
Os Tafssir em língua árabe:
فَبِمَا رَحۡمَةٖ مِّنَ ٱللَّهِ لِنتَ لَهُمۡۖ وَلَوۡ كُنتَ فَظًّا غَلِيظَ ٱلۡقَلۡبِ لَٱنفَضُّواْ مِنۡ حَوۡلِكَۖ فَٱعۡفُ عَنۡهُمۡ وَٱسۡتَغۡفِرۡ لَهُمۡ وَشَاوِرۡهُمۡ فِي ٱلۡأَمۡرِۖ فَإِذَا عَزَمۡتَ فَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُتَوَكِّلِينَ
No ku bw’impuhwe za Allah (yewe Muhamadi) waraboroheye. Kandi iyo uza kuba umunyamwaga n’umunyamutima mubi, bari kuguhunga. Bityo bababarire, ubasabire imbabazi (kwa Allah), unabagishe inama mu byo ukora. Kandi mu gihe ufashe umwanzuro (nyuma yo kugisha inama), ujye wiringira Allah; mu by’ukuri, Allah akunda abamwiringira.
Os Tafssir em língua árabe:
إِن يَنصُرۡكُمُ ٱللَّهُ فَلَا غَالِبَ لَكُمۡۖ وَإِن يَخۡذُلۡكُمۡ فَمَن ذَا ٱلَّذِي يَنصُرُكُم مِّنۢ بَعۡدِهِۦۗ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Allah aramutse abatabaye ntawabatsinda, anabatereranye ni nde wundi utari We wabatabara? Bityo, abemera bajye biringira Allah (wenyine).
Os Tafssir em língua árabe:
وَمَا كَانَ لِنَبِيٍّ أَن يَغُلَّۚ وَمَن يَغۡلُلۡ يَأۡتِ بِمَا غَلَّ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ ثُمَّ تُوَفَّىٰ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا كَسَبَتۡ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Ntibikwiye ko umuhanuzi yariganya (yikubira iminyago). N’uwo ari we wese uzakora uburiganya, ku munsi w’imperuka azaryozwa ibyo yariganyije. Hanyuma buri muntu ahemberwe ibyo yakoze mu buryo bwuzuye, kandi ntibazahuguzwa.
Os Tafssir em língua árabe:
أَفَمَنِ ٱتَّبَعَ رِضۡوَٰنَ ٱللَّهِ كَمَنۢ بَآءَ بِسَخَطٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَمَأۡوَىٰهُ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ
Ese ukora agamije kwishimirwa na Allah ni kimwe n’uwikururiye uburakari bwa Allah ndetse n’icyicaro cye kikaba ari mu muriro? Kandi (mu muriro) ni ryo shyikiro ribi!
Os Tafssir em língua árabe:
هُمۡ دَرَجَٰتٌ عِندَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِمَا يَعۡمَلُونَ
Abo bombi bazaba bari mu nzego (zitandukanye) imbere ya Allah, kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora.
Os Tafssir em língua árabe:
لَقَدۡ مَنَّ ٱللَّهُ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ إِذۡ بَعَثَ فِيهِمۡ رَسُولٗا مِّنۡ أَنفُسِهِمۡ يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِهِۦ وَيُزَكِّيهِمۡ وَيُعَلِّمُهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَإِن كَانُواْ مِن قَبۡلُ لَفِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ
Mu by’ukuri Allah yahaye inema abemera ubwo yaboherezagamo Intumwa ibaturutsemo, ibasomera amagambo Ye, ikanabeza (ibyaha byabo kuko bayikurikiye), ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa), kandi mbere y’ibyo bari mu buyobe bugaragara.
Os Tafssir em língua árabe:
أَوَلَمَّآ أَصَٰبَتۡكُم مُّصِيبَةٞ قَدۡ أَصَبۡتُم مِّثۡلَيۡهَا قُلۡتُمۡ أَنَّىٰ هَٰذَاۖ قُلۡ هُوَ مِنۡ عِندِ أَنفُسِكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Ese ubwo mwagerwagaho n’amakuba (mu rugamba rwa Uhudi), -nyamara mwarayakubye kabiri (ku banzi banyu mu rugamba rwa Badiri)- maze mukavuga muti “Ibi bitewe n’iki?” Vuga uti “Ibyo bitewe namwe ubwanyu (kubera ibikorwa byanyu bibi).” Mu by’ukuri Allah ni Ushoborabyose.
Os Tafssir em língua árabe:
وَمَآ أَصَٰبَكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡتَقَى ٱلۡجَمۡعَانِ فَبِإِذۡنِ ٱللَّهِ وَلِيَعۡلَمَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi amakuba yababayeho umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (mu rugamba rwa Uhudi) byari ku bushake bwa Allah no kugira ngo agaragaze abemera (nyakuri),
Os Tafssir em língua árabe:
وَلِيَعۡلَمَ ٱلَّذِينَ نَافَقُواْۚ وَقِيلَ لَهُمۡ تَعَالَوۡاْ قَٰتِلُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ أَوِ ٱدۡفَعُواْۖ قَالُواْ لَوۡ نَعۡلَمُ قِتَالٗا لَّٱتَّبَعۡنَٰكُمۡۗ هُمۡ لِلۡكُفۡرِ يَوۡمَئِذٍ أَقۡرَبُ مِنۡهُمۡ لِلۡإِيمَٰنِۚ يَقُولُونَ بِأَفۡوَٰهِهِم مَّا لَيۡسَ فِي قُلُوبِهِمۡۚ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا يَكۡتُمُونَ
No kugira ngo Allah agaragaze indyarya, ubwo zabwirwaga ziti “Nimuze murwane mu nzira ya Allah, cyangwa (mudufashe) gukumira (umwanzi).” (Izo ndyarya) ziravuga ziti “Iyo tumenya ko hari urugamba, twari kubakurikira.” Kuri uwo munsi, bari hafi cyane y’ubuhakanyi kurusha uko bari abemera; bavugisha iminwa yabo ibitari mu mitima yabo. Kandi Allah azi bihebuje ibyo bahisha.
Os Tafssir em língua árabe:
ٱلَّذِينَ قَالُواْ لِإِخۡوَٰنِهِمۡ وَقَعَدُواْ لَوۡ أَطَاعُونَا مَا قُتِلُواْۗ قُلۡ فَٱدۡرَءُواْ عَنۡ أَنفُسِكُمُ ٱلۡمَوۡتَ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Ba bandi basigaye (mu ngo zabo) bakavuga bagenzi babo bishwe bagira bati “Iyo batwumvira ntibari kwicwa.” Babwire uti “Ngaho nimwikingire urupfu niba koko muri abanyakuri.”
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَا تَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ قُتِلُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ أَمۡوَٰتَۢاۚ بَلۡ أَحۡيَآءٌ عِندَ رَبِّهِمۡ يُرۡزَقُونَ
Ntuzanacyeke na gato ko abishwe mu nzira ya Allah bapfuye; ahubwo ni bazima kwa Nyagasani wabo, ndetse banahabwa amafunguro,
Os Tafssir em língua árabe:
فَرِحِينَ بِمَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦ وَيَسۡتَبۡشِرُونَ بِٱلَّذِينَ لَمۡ يَلۡحَقُواْ بِهِم مِّنۡ خَلۡفِهِمۡ أَلَّا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Bishimiye ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze, kandi banaha inkuru nziza abatarabakurikira (abatarapfa), bakiri inyuma yabo ko batagomba kugira ubwoba (bwo gupfa mu nzira ya Allah) kandi ko batazagira agahinda.
Os Tafssir em língua árabe:
۞ يَسۡتَبۡشِرُونَ بِنِعۡمَةٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَفَضۡلٖ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجۡرَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Bishimira inema n’ingabire bivuye kwa Allah, kandi mu by’ukuri Allah ntaburizamo ibihembo by’abemera.
Os Tafssir em língua árabe:
ٱلَّذِينَ ٱسۡتَجَابُواْ لِلَّهِ وَٱلرَّسُولِ مِنۢ بَعۡدِ مَآ أَصَابَهُمُ ٱلۡقَرۡحُۚ لِلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ مِنۡهُمۡ وَٱتَّقَوۡاْ أَجۡرٌ عَظِيمٌ
Ba bandi bitabye umuhamagaro wa Allah n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko bagezweho n’ibikomere; abakoze ibyiza muri bo bakanatinya (Allah), bazagororerwa ibihembo bihambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
ٱلَّذِينَ قَالَ لَهُمُ ٱلنَّاسُ إِنَّ ٱلنَّاسَ قَدۡ جَمَعُواْ لَكُمۡ فَٱخۡشَوۡهُمۡ فَزَادَهُمۡ إِيمَٰنٗا وَقَالُواْ حَسۡبُنَا ٱللَّهُ وَنِعۡمَ ٱلۡوَكِيلُ
Ba bandi abantu babwiye bati “Mu by’ukuri abantu (Abakurayishi) babateraniyeho, bityo nimubatinye.” Ariko ibyo byabongereye ukwemera, maze baravuga bati “Allah araduhagije kandi ni We Murinzi mwiza.”
Os Tafssir em língua árabe:
فَٱنقَلَبُواْ بِنِعۡمَةٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَفَضۡلٖ لَّمۡ يَمۡسَسۡهُمۡ سُوٓءٞ وَٱتَّبَعُواْ رِضۡوَٰنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ ذُو فَضۡلٍ عَظِيمٍ
Maze batahukana inema n’ingabire bya Allah nta kibi kibagezeho. Bakurikiye kwishimirwa na Allah, kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّمَا ذَٰلِكُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ يُخَوِّفُ أَوۡلِيَآءَهُۥ فَلَا تَخَافُوهُمۡ وَخَافُونِ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri, uwo ni Shitani ubatinyisha abambari be; bityo ntimuzabatinye, ahubwo muntinye niba muri abemera nyakuri.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَا يَحۡزُنكَ ٱلَّذِينَ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡكُفۡرِۚ إِنَّهُمۡ لَن يَضُرُّواْ ٱللَّهَ شَيۡـٔٗاۚ يُرِيدُ ٱللَّهُ أَلَّا يَجۡعَلَ لَهُمۡ حَظّٗا فِي ٱلۡأٓخِرَةِۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٌ
Kandi abihutira kujya mu buhakanyi ntibakagutere agahinda; mu by’ukuri, nta cyo bashobora gutwara Allah. Allah arashaka ko nta mugabane (w’ibyiza) bazabona ku munsi w’imperuka; kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ٱشۡتَرَوُاْ ٱلۡكُفۡرَ بِٱلۡإِيمَٰنِ لَن يَضُرُّواْ ٱللَّهَ شَيۡـٔٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Mu by’ukuri ba bandi bahisemo ubuhakanyi bakabugurana ukwemera, nta cyo bazatwara Allah; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَا يَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَنَّمَا نُمۡلِي لَهُمۡ خَيۡرٞ لِّأَنفُسِهِمۡۚ إِنَّمَا نُمۡلِي لَهُمۡ لِيَزۡدَادُوٓاْ إِثۡمٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٞ مُّهِينٞ
Kandi abahakanye ntibakibwire na rimwe ko kuba tubarindiriza (ntitubahanireho) ari byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, tubarindiriza kugira ngo bongere ibyaha; kandi bazahanishwa ibihano bisuzuguza.
Os Tafssir em língua árabe:
مَّا كَانَ ٱللَّهُ لِيَذَرَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ عَلَىٰ مَآ أَنتُمۡ عَلَيۡهِ حَتَّىٰ يَمِيزَ ٱلۡخَبِيثَ مِنَ ٱلطَّيِّبِۗ وَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيُطۡلِعَكُمۡ عَلَى ٱلۡغَيۡبِ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يَجۡتَبِي مِن رُّسُلِهِۦ مَن يَشَآءُۖ فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦۚ وَإِن تُؤۡمِنُواْ وَتَتَّقُواْ فَلَكُمۡ أَجۡرٌ عَظِيمٞ
Allah ntiyari kurekera abemeramana muri ubu buryo murimo, kugeza agaragaje ababi mu beza. Kandi Allah ntiyari kubahishurira ibitagaragara, cyakora Allah ahitamo uwo ashaka mu Ntumwa ze (akaba ari we abihishurira). Ku bw’ibyo, nimwemere Allah n’Intumwa ze. Kandi nimwemera mukanatinya Allah, muzagororerwa ibihembo bihambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلَا يَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ يَبۡخَلُونَ بِمَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦ هُوَ خَيۡرٗا لَّهُمۖ بَلۡ هُوَ شَرّٞ لَّهُمۡۖ سَيُطَوَّقُونَ مَا بَخِلُواْ بِهِۦ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ وَلِلَّهِ مِيرَٰثُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ
Na ba bandi bagira ubugugu mu byo Allah yabahaye mu ngabire ze, ntibakibwire na rimwe ko ari byo byiza kuri bo, ahubwo ni byo bibi kuri bo; ku munsi w’izuka bazanigirizwa ibyo bagiriye ubugugu. Kandi Allah ni We uzazungura ibirere n’isi, kandi Allah azi neza ibyo mukora.
Os Tafssir em língua árabe:
لَّقَدۡ سَمِعَ ٱللَّهُ قَوۡلَ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ فَقِيرٞ وَنَحۡنُ أَغۡنِيَآءُۘ سَنَكۡتُبُ مَا قَالُواْ وَقَتۡلَهُمُ ٱلۡأَنۢبِيَآءَ بِغَيۡرِ حَقّٖ وَنَقُولُ ذُوقُواْ عَذَابَ ٱلۡحَرِيقِ
Rwose Allah yumvise imvugo ya ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Allah ni umutindi naho twe tukaba abakungu.” Tuzandika ibyo bavuze ndetse no kwica abahanuzi kwabo babarenganyije, tunababwire tuti “Nimwumve ububabare bw’ibihano bitwika.”
Os Tafssir em língua árabe:
ذَٰلِكَ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيكُمۡ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَيۡسَ بِظَلَّامٖ لِّلۡعَبِيدِ
Ibyo ni ukubera ibyo amaboko yanyu yakoze. Kandi mu by’ukuri, Allah ntabwo arenganya abagaragu (be).
Os Tafssir em língua árabe:
ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ عَهِدَ إِلَيۡنَآ أَلَّا نُؤۡمِنَ لِرَسُولٍ حَتَّىٰ يَأۡتِيَنَا بِقُرۡبَانٖ تَأۡكُلُهُ ٱلنَّارُۗ قُلۡ قَدۡ جَآءَكُمۡ رُسُلٞ مِّن قَبۡلِي بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَبِٱلَّذِي قُلۡتُمۡ فَلِمَ قَتَلۡتُمُوهُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Allah yadusezeranyije kutazemera Intumwa iyo ari yo yose keretse izatuzanira igitambo kizotswa n’umuriro (uvuye mu ijuru).” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Intumwa zabagezeho mbere yanjye zifite ibimenyetso bigaragara ndetse (zinafite) n’ibyo muvuga; none se kuki mwazishe niba muri abanyakuri?”
Os Tafssir em língua árabe:
فَإِن كَذَّبُوكَ فَقَدۡ كُذِّبَ رُسُلٞ مِّن قَبۡلِكَ جَآءُو بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلزُّبُرِ وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُنِيرِ
Nibaguhinyura, rwose n’izindi Ntumwa (zabayeho) mbere yawe zarahinyuwe, kandi zarazanye ibimenyetso bigaragara, ibitabo ndetse n’igitabo gifite urumuri.
Os Tafssir em língua árabe:
كُلُّ نَفۡسٖ ذَآئِقَةُ ٱلۡمَوۡتِۗ وَإِنَّمَا تُوَفَّوۡنَ أُجُورَكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ فَمَن زُحۡزِحَ عَنِ ٱلنَّارِ وَأُدۡخِلَ ٱلۡجَنَّةَ فَقَدۡ فَازَۗ وَمَا ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَآ إِلَّا مَتَٰعُ ٱلۡغُرُورِ
Buri wese azasogongera ku rupfu. Kandi rwose ku munsi w’izuka muzagororerwa ibihembo byanyu mu buryo bwuzuye. Bityo, uzashyirwa kure y’umuriro akinjizwa mu ijuru, rwose azaba atsinze. Kandi ubuzima bw’isi nta cyo buri cyo uretse ko ari ibyishimo bishuka (abantu).
Os Tafssir em língua árabe:
۞ لَتُبۡلَوُنَّ فِيٓ أَمۡوَٰلِكُمۡ وَأَنفُسِكُمۡ وَلَتَسۡمَعُنَّ مِنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِكُمۡ وَمِنَ ٱلَّذِينَ أَشۡرَكُوٓاْ أَذٗى كَثِيرٗاۚ وَإِن تَصۡبِرُواْ وَتَتَّقُواْ فَإِنَّ ذَٰلِكَ مِنۡ عَزۡمِ ٱلۡأُمُورِ
Rwose muzageragezwa mu mitungo yanyu no kubura abanyu, kandi muzumva ibibababaza byinshi biturutse ku bahawe ibitabo mbere yanyu (Abayahudi n’Abanaswara) ndetse n’ababangikanyamana; ariko nimwihangana mukanagandukira (Allah). Mu by’ukuri ibyo ni bimwe mu byemezo bihambaye.
Os Tafssir em língua árabe:
وَإِذۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ لَتُبَيِّنُنَّهُۥ لِلنَّاسِ وَلَا تَكۡتُمُونَهُۥ فَنَبَذُوهُ وَرَآءَ ظُهُورِهِمۡ وَٱشۡتَرَوۡاْ بِهِۦ ثَمَنٗا قَلِيلٗاۖ فَبِئۡسَ مَا يَشۡتَرُونَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga isezerano rikomeye abahawe igitabo (cya Tawurati n’Ivanjili) ry’uko bagomba kubisobanurira abantu batabihisha, ariko babiteye umugongo babigurana ikiguzi gito. Nyamara ibyo bahisemo ni bibi.
Os Tafssir em língua árabe:
لَا تَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ يَفۡرَحُونَ بِمَآ أَتَواْ وَّيُحِبُّونَ أَن يُحۡمَدُواْ بِمَا لَمۡ يَفۡعَلُواْ فَلَا تَحۡسَبَنَّهُم بِمَفَازَةٖ مِّنَ ٱلۡعَذَابِۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Ntukibwire ko ba bandi bishimira ibikorwa (bibi) bakoze, bakanakunda gushimirwa ibyo batakoze; rwose ntutekereze ko bazakiranuka n’ibihano; ahubwo bazahanishwa ibihano bibabaza.
Os Tafssir em língua árabe:
وَلِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ
Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah, ndetse Allah ni Ushobora byose.
Os Tafssir em língua árabe:
إِنَّ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱخۡتِلَٰفِ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ لَأٓيَٰتٖ لِّأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Mu by’ukuri, mu kuremwa kw’ibirere n’isi no gusimburana kw’ijoro n’amanywa, harimo ibimenyetso ku banyabwenge.
Os Tafssir em língua árabe:
ٱلَّذِينَ يَذۡكُرُونَ ٱللَّهَ قِيَٰمٗا وَقُعُودٗا وَعَلَىٰ جُنُوبِهِمۡ وَيَتَفَكَّرُونَ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ رَبَّنَا مَا خَلَقۡتَ هَٰذَا بَٰطِلٗا سُبۡحَٰنَكَ فَقِنَا عَذَابَ ٱلنَّارِ
Ba bandi basingiza Allah, baba bahagaze, bicaye, cyangwa baryamye, bakanatekereza ku iremwa ry’ibirere n’isi (bagira bati) “Nyagasani wacu! Ibi ntiwabiremye nta mpamvu. Ubutagatifu ni ubwawe! Ngaho turinde ibihano by’umuriro.”
Os Tafssir em língua árabe:
رَبَّنَآ إِنَّكَ مَن تُدۡخِلِ ٱلنَّارَ فَقَدۡ أَخۡزَيۡتَهُۥۖ وَمَا لِلظَّٰلِمِينَ مِنۡ أَنصَارٖ
Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uwo uzinjiza mu muriro uzaba umusuzuguje; kandi inkozi z’ibibi ntizizigera zibona abatabazi.
Os Tafssir em língua árabe:
رَّبَّنَآ إِنَّنَا سَمِعۡنَا مُنَادِيٗا يُنَادِي لِلۡإِيمَٰنِ أَنۡ ءَامِنُواْ بِرَبِّكُمۡ فَـَٔامَنَّاۚ رَبَّنَا فَٱغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَا وَكَفِّرۡ عَنَّا سَيِّـَٔاتِنَا وَتَوَفَّنَا مَعَ ٱلۡأَبۡرَارِ
Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twumvise umuhamagazi (Intumwa Muhamadi) uhamagarira ukwemera (agira ati) “Nimwemere Nyagasani wanyu”, nuko turemera. None Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu, udukize ibicumuro byacu, kandi uzadukure ku isi turi mu beza.
Os Tafssir em língua árabe:
رَبَّنَا وَءَاتِنَا مَا وَعَدتَّنَا عَلَىٰ رُسُلِكَ وَلَا تُخۡزِنَا يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ إِنَّكَ لَا تُخۡلِفُ ٱلۡمِيعَادَ
Nyagasani wacu! Unaduhe ibyo wadusezeranyije binyuze ku ntumwa zawe. Kandi ntuzadukoze isoni ku munsi w’imperuka, kuko mu by’ukuri utajya wica isezerano (ryawe).
Os Tafssir em língua árabe:
فَٱسۡتَجَابَ لَهُمۡ رَبُّهُمۡ أَنِّي لَآ أُضِيعُ عَمَلَ عَٰمِلٖ مِّنكُم مِّن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰۖ بَعۡضُكُم مِّنۢ بَعۡضٖۖ فَٱلَّذِينَ هَاجَرُواْ وَأُخۡرِجُواْ مِن دِيَٰرِهِمۡ وَأُوذُواْ فِي سَبِيلِي وَقَٰتَلُواْ وَقُتِلُواْ لَأُكَفِّرَنَّ عَنۡهُمۡ سَيِّـَٔاتِهِمۡ وَلَأُدۡخِلَنَّهُمۡ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ ثَوَابٗا مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِۚ وَٱللَّهُ عِندَهُۥ حُسۡنُ ٱلثَّوَابِ
Nuko Nyagasani wabo abakirira ubusabe (agira ati) “Mu by’ukuri, njye sinagira imfabusa igikorwa cyakozwe n’umwe muri mwe, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kuko mukomokanaho (murareshya mu guhemberwa ibyo mukora). Bityo ba bandi bimutse bakanameneshwa mu ngo zabo, bagatotezwa bazira kugana inzira yanjye, bakarwana, bakanicwa, rwose nzabababarira ibyaha byabo nanabinjize mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi. Ibyo ni ibihembo biturutse kwa Allah, kandi kwa Allah ni ho hari ibihembo byiza.”
Os Tafssir em língua árabe:
لَا يَغُرَّنَّكَ تَقَلُّبُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي ٱلۡبِلَٰدِ
Ntuzashukwe n’umudendezo abahakanye bafite ku isi.
Os Tafssir em língua árabe:
مَتَٰعٞ قَلِيلٞ ثُمَّ مَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ
Ni umunezero w’akanya gato, hanyuma ubuturo bwabo bukaba mu muriro wa Jahanamu kandi ni yo buturo bubi .
Os Tafssir em língua árabe:
لَٰكِنِ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ رَبَّهُمۡ لَهُمۡ جَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا نُزُلٗا مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِۗ وَمَا عِندَ ٱللَّهِ خَيۡرٞ لِّلۡأَبۡرَارِ
Ariko ba bandi batinye Nyagasani wabo, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (mu ijuru), bazabubamo ubuziraherezo. Bizaba ari izimano rivuye kwa Allah, kandi ibiri kwa Allah ni akarusho ku bakora neza.
Os Tafssir em língua árabe:
وَإِنَّ مِنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ لَمَن يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُمۡ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِمۡ خَٰشِعِينَ لِلَّهِ لَا يَشۡتَرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ ثَمَنٗا قَلِيلًاۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ أَجۡرُهُمۡ عِندَ رَبِّهِمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ
Mu by’ukuri mu bahawe ibitabo harimo abemera Allah n’ibyo mwahishuriwe (Qur’an) ndetse n’ibyo bahishuriwe (Tawurati n’Ivanjili); bibombarika imbere ya Allah. Ntibagurana amagambo ya Allah indonke (n’ubwo zaba) nke; abo bazahabwa ingororano zabo kwa Nyagasani wabo. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura.
Os Tafssir em língua árabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱصۡبِرُواْ وَصَابِرُواْ وَرَابِطُواْ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ
Yemwe abemeye! Nimwihangane munihanganishanye, kandi mushikame (ku rugamba), ndetse mugandukire Allah kugira ngo mugere ku ntsinzi.
Os Tafssir em língua árabe:
 
Tradução dos significados Surah: Suratu Ãli-Imran
Índice de capítulos Número de página
 
Tradução dos significados do Nobre Qur’an. - Tradução de Kinyarwanda - Índice de tradução

Tradução dos significados do Alcorão em Kinyarwanda pela equipe da Associação de Muçulmanos de Ruanda.

Fechar