Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Mariam   Umurongo:
وَأَنذِرۡهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡحَسۡرَةِ إِذۡ قُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ وَهُمۡ فِي غَفۡلَةٖ وَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) nta cyo bitayeho kandi batemera (Allah).
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّا نَحۡنُ نَرِثُ ٱلۡأَرۡضَ وَمَنۡ عَلَيۡهَا وَإِلَيۡنَا يُرۡجَعُونَ
Mu by’ukuri tuzazungura isi n’ibiyiriho kandi iwacu ni ho bose bazagarurwa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِبۡرَٰهِيمَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صِدِّيقٗا نَّبِيًّا
Unababwire inkuru ya Ibrahim (Aburahamu) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umuhanuzi w’umunyakuri.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ يَٰٓأَبَتِ لِمَ تَعۡبُدُ مَا لَا يَسۡمَعُ وَلَا يُبۡصِرُ وَلَا يُغۡنِي عَنكَ شَيۡـٔٗا
(Ibuka) ubwo (Ibrahimu) yabwiraga se (Azara) ati “Dawe! Kuki ugaragira ibitumva, ntibibone ndetse bitanafite icyo byakumarira?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَٰٓأَبَتِ إِنِّي قَدۡ جَآءَنِي مِنَ ٱلۡعِلۡمِ مَا لَمۡ يَأۡتِكَ فَٱتَّبِعۡنِيٓ أَهۡدِكَ صِرَٰطٗا سَوِيّٗا
“Dawe! Mu by’ukuri njye nagezweho n’ubumenyi butigeze bugushyikira. Bityo, nkurikira nkuyobore inzira itunganye.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَٰٓأَبَتِ لَا تَعۡبُدِ ٱلشَّيۡطَٰنَۖ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ كَانَ لِلرَّحۡمَٰنِ عَصِيّٗا
Dawe! Ntukagaragire Shitani kuko Shitani yigometse kuri (Allah) Nyirimpuhwe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَٰٓأَبَتِ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يَمَسَّكَ عَذَابٞ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ فَتَكُونَ لِلشَّيۡطَٰنِ وَلِيّٗا
Dawe! Mu by’ukuri ndatinya ko wazagerwaho n’ibihano biturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe (uramutse upfiriye mu buhakanyi), maze ukaba inshuti ya Shitani (mu muriro).
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَالَ أَرَاغِبٌ أَنتَ عَنۡ ءَالِهَتِي يَٰٓإِبۡرَٰهِيمُۖ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ لَأَرۡجُمَنَّكَۖ وَٱهۡجُرۡنِي مَلِيّٗا
(Azara) aravuga ati “Yewe Ibrahimu, ese wanze (kugaragira) imana zanjye? Nutareka (gutuka imana zanjye) nzakwicisha amabuye, ndetse ndanaguciye by’iteka.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَالَ سَلَٰمٌ عَلَيۡكَۖ سَأَسۡتَغۡفِرُ لَكَ رَبِّيٓۖ إِنَّهُۥ كَانَ بِي حَفِيّٗا
(Ibrahimu) aravuga ati “Amahoro abe kuri wowe! Nzagusabira imbabazi kwa Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri, ni Umunyempuhwe zihebuje kuri njye.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَأَعۡتَزِلُكُمۡ وَمَا تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَأَدۡعُواْ رَبِّي عَسَىٰٓ أَلَّآ أَكُونَ بِدُعَآءِ رَبِّي شَقِيّٗا
Kandi nitandukanyije namwe ndetse n’ibyo musenga bitari Allah. Nzajya nsaba Nyagasani wanjye, kandi nizera ko Nyagasani wanjye atazanyima nimusaba.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَلَمَّا ٱعۡتَزَلَهُمۡ وَمَا يَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَهَبۡنَا لَهُۥٓ إِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَۖ وَكُلّٗا جَعَلۡنَا نَبِيّٗا
Nuko amaze kwitandukanya na bo ndetse n’ibyo basengaga bitari Allah, tumuha Isihaq (Isaka) na Yaqubu (Yakobo) nk’impano, kandi buri wese twamugize umuhanuzi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَوَهَبۡنَا لَهُم مِّن رَّحۡمَتِنَا وَجَعَلۡنَا لَهُمۡ لِسَانَ صِدۡقٍ عَلِيّٗا
Twanabahundagajeho impuhwe zacu, ndetse tunabaha kuvugwa neza (mu bantu).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مُوسَىٰٓۚ إِنَّهُۥ كَانَ مُخۡلَصٗا وَكَانَ رَسُولٗا نَّبِيّٗا
Unababwire inkuru ya Musa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari intoranywa, ndetse akaba Intumwa n’umuhanuzi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Mariam
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga