Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Mariam   Umurongo:
رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا فَٱعۡبُدۡهُ وَٱصۡطَبِرۡ لِعِبَٰدَتِهِۦۚ هَلۡ تَعۡلَمُ لَهُۥ سَمِيّٗا
Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo. Bityo, jya umugaragira (wenyine) kandi ujye uhozaho kumugaragira (kabone n’iyo byaba bikugoye). Ese hari uwo waba uzi witiranwa na we?
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيَقُولُ ٱلۡإِنسَٰنُ أَءِذَا مَا مِتُّ لَسَوۡفَ أُخۡرَجُ حَيًّا
Kandi umuntu (w’umuhakanyi) aravuga ati “Ese nindamuka mpfuye, nzazurwa mbe muzima?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَوَلَا يَذۡكُرُ ٱلۡإِنسَٰنُ أَنَّا خَلَقۡنَٰهُ مِن قَبۡلُ وَلَمۡ يَكُ شَيۡـٔٗا
Ese umuntu ntiyibuka ko mbere y’ibyo, ari twe twamuremye kandi nta cyo yari cyo?
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَوَرَبِّكَ لَنَحۡشُرَنَّهُمۡ وَٱلشَّيَٰطِينَ ثُمَّ لَنُحۡضِرَنَّهُمۡ حَوۡلَ جَهَنَّمَ جِثِيّٗا
Ndahiye kuri Nyagasani wawe! Rwose tuzabakoranya (abahakana izuka) hamwe n’amashitani, hanyuma tubazane ku nkengero z’umuriro wa Jahanamu bapfukamye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ لَنَنزِعَنَّ مِن كُلِّ شِيعَةٍ أَيُّهُمۡ أَشَدُّ عَلَى ٱلرَّحۡمَٰنِ عِتِيّٗا
Hanyuma rwose muri buri gatsiko tuzakuremo abarushije abandi kwigomeka kuri (Allah) Nyirimpuhwe (babe ari bo babanza guhanwa).
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ لَنَحۡنُ أَعۡلَمُ بِٱلَّذِينَ هُمۡ أَوۡلَىٰ بِهَا صِلِيّٗا
Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzi neza abakwiye gutwikirwa mu muriro kurusha abandi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِن مِّنكُمۡ إِلَّا وَارِدُهَاۚ كَانَ عَلَىٰ رَبِّكَ حَتۡمٗا مَّقۡضِيّٗا
Nta n’umwe muri mwe utazayinyuraho (Siratwa);[1] iryo ni ihame ntakuka rya Nyagasani wawe.
[1] Siratwa: Nk’uko Gihamya zitandukanye muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) zibigaragaza, ni ikiraro kizaba kiri hejuru y’umuriro wa Jahanamu cyerekeza mu ijuru, kizanyurwaho n’abemeye Imana gusa by’ukuri bagere mu ijuru. naho abemeramana b’abanyabyaha ntibazabasha kukirenga bazagwa mu muriro wa Jahanamu, nyuma y’igihe runaka Allah azashaka ko bawubamo azabakuremo. Naho abahakanyi n’ababangikanyamana bo ntibazanyura kuri icyo kiraro kuko bazaba baramaze gutabwa mu muriro.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ نُنَجِّي ٱلَّذِينَ ٱتَّقَواْ وَّنَذَرُ ٱلظَّٰلِمِينَ فِيهَا جِثِيّٗا
Hanyuma tuzarokore ba bandi batinye (Allah, bayinyureho), maze tureke inkozi z’ibibi (zigwe mu muriro) zipfukamye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُنَا بَيِّنَٰتٖ قَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَيُّ ٱلۡفَرِيقَيۡنِ خَيۡرٞ مَّقَامٗا وَأَحۡسَنُ نَدِيّٗا
N’iyo (abantu) basomewe amagambo yacu asobanutse, abahakanye babwira abemeye bati “Ese ni irihe tsinda muri aya yombi (abahakanye n’abemeye) rihagaze neza kurusha irindi rikaba rinarimo abantu beza?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا قَبۡلَهُم مِّن قَرۡنٍ هُمۡ أَحۡسَنُ أَثَٰثٗا وَرِءۡيٗا
None se ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo (abahakanyi bo ku gihe cy’Intumwa Muhamadi), byabarushaga ubutunzi no kugaragara neza!
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُلۡ مَن كَانَ فِي ٱلضَّلَٰلَةِ فَلۡيَمۡدُدۡ لَهُ ٱلرَّحۡمَٰنُ مَدًّاۚ حَتَّىٰٓ إِذَا رَأَوۡاْ مَا يُوعَدُونَ إِمَّا ٱلۡعَذَابَ وَإِمَّا ٱلسَّاعَةَ فَسَيَعۡلَمُونَ مَنۡ هُوَ شَرّٞ مَّكَانٗا وَأَضۡعَفُ جُندٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Umuntu uri mu buyobe, (Allah) Nyirimpuhwe azamwongerera igihe (cyo gukomeza kuba muri ubwo buyobe) kugeza ubwo bazabona ibyo basezeranyijwe, byaba ibihano (ku isi) cyangwa imperuka. Ubwo ni bwo bazamenya ufite umwanya mubi (ubuturo bubi) cyane n’ufite ingabo z’inyantege nke.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيَزِيدُ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ٱهۡتَدَوۡاْ هُدٗىۗ وَٱلۡبَٰقِيَٰتُ ٱلصَّٰلِحَٰتُ خَيۡرٌ عِندَ رَبِّكَ ثَوَابٗا وَخَيۡرٞ مَّرَدًّا
Kandi Allah yongerera kuyoboka ba bandi bayobotse. Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’iherezo ryiza kwa Nyagasani wawe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Mariam
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga