Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Fur’qan   Umurongo:
إِذَا رَأَتۡهُم مِّن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ سَمِعُواْ لَهَا تَغَيُّظٗا وَزَفِيرٗا
(Umuriro) nubabonera kure, bazumva ijwi ry’uburakari bwawo no kugurumana kwawo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَآ أُلۡقُواْ مِنۡهَا مَكَانٗا ضَيِّقٗا مُّقَرَّنِينَ دَعَوۡاْ هُنَالِكَ ثُبُورٗا
N’igihe bazajugunywa mu mfunganwa zawo baboshye, aho ni ho bazisabira kurimbuka (ngo bakire ububabare bwawo).
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَّا تَدۡعُواْ ٱلۡيَوۡمَ ثُبُورٗا وَٰحِدٗا وَٱدۡعُواْ ثُبُورٗا كَثِيرٗا
(Maze babwirwe bati) “Uyu munsi mwisaba kurimbuka inshuro imwe, ahubwo nimusabe kurimbuka kenshi (kuko nta cyo biri bubamarire)!”
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُلۡ أَذَٰلِكَ خَيۡرٌ أَمۡ جَنَّةُ ٱلۡخُلۡدِ ٱلَّتِي وُعِدَ ٱلۡمُتَّقُونَۚ كَانَتۡ لَهُمۡ جَزَآءٗ وَمَصِيرٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese uwo (muriro) ni wo mwiza, cyangwa ijuru rihoraho abagandukira (Allah) basezeranyijwe ngo ribe igihembo cyabo ndetse n’iherezo ryabo (ni ryo ryiza)?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَّهُمۡ فِيهَا مَا يَشَآءُونَ خَٰلِدِينَۚ كَانَ عَلَىٰ رَبِّكَ وَعۡدٗا مَّسۡـُٔولٗا
Bazaribonamo ibyo bazifuza byose kandi bazabamo ubuziraherezo. Iryo ni isezerano rya Nyagasani wawe rigomba gusohora.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ وَمَا يَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ فَيَقُولُ ءَأَنتُمۡ أَضۡلَلۡتُمۡ عِبَادِي هَٰٓؤُلَآءِ أَمۡ هُمۡ ضَلُّواْ ٱلسَّبِيلَ
Kandi umunsi (Allah) azabakoranyiriza hamwe n’ibyo basengaga bitari Allah, azavuga ati “Ese ni mwe mwayobeje aba bagaragu banjye, cyangwa ni bo ubwabo bayobye inzira (y’ukuri)?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَالُواْ سُبۡحَٰنَكَ مَا كَانَ يَنۢبَغِي لَنَآ أَن نَّتَّخِذَ مِن دُونِكَ مِنۡ أَوۡلِيَآءَ وَلَٰكِن مَّتَّعۡتَهُمۡ وَءَابَآءَهُمۡ حَتَّىٰ نَسُواْ ٱلذِّكۡرَ وَكَانُواْ قَوۡمَۢا بُورٗا
(Ababangikanyijwe na Allah) bazavuga bati “Ubutagatifu ni ubwawe! Ntabwo byari bikwiye ko habaho abandi tugira inshuti batari Wowe, ahubwo bo n’ababyeyi babo wabahaye umunezero kugeza ubwo bibagiwe urwibutso (rwawe), nuko baba abantu barimbutse.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَقَدۡ كَذَّبُوكُم بِمَا تَقُولُونَ فَمَا تَسۡتَطِيعُونَ صَرۡفٗا وَلَا نَصۡرٗاۚ وَمَن يَظۡلِم مِّنكُمۡ نُذِقۡهُ عَذَابٗا كَبِيرٗا
(Ababangikanyamana bazabwirwa bati) “Rwose (ibigirwamana mwasengaga) byabanyomoje mu byo mubivugaho (ko ari byo mana zanyu), bityo ntimushobora kwikiza (ibihano) cyangwa ngo mubone ubutabazi. N’uzaramuka abangikanyije (Allah) muri mwe, tuzamusogongeza ibihano bikaze.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا قَبۡلَكَ مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ إِلَّآ إِنَّهُمۡ لَيَأۡكُلُونَ ٱلطَّعَامَ وَيَمۡشُونَ فِي ٱلۡأَسۡوَاقِۗ وَجَعَلۡنَا بَعۡضَكُمۡ لِبَعۡضٖ فِتۡنَةً أَتَصۡبِرُونَۗ وَكَانَ رَبُّكَ بَصِيرٗا
Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo zibure kuba zararyaga ibyo kurya ndetse zikarema n’amasoko. Kandi bamwe muri mwe twabagize ibigeragezo ku bandi; ese mushobora kwihangana? Kandi Nyagasani wawe ni Ubona bihebuje (buri kintu).
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Fur’qan
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga