Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Fur’qan   Umurongo:
وَلَا يَأۡتُونَكَ بِمَثَلٍ إِلَّا جِئۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ وَأَحۡسَنَ تَفۡسِيرًا
Kandi nta rugero bakuzanira (rugamije guhinyura Qur’an) ngo tubure kukuzanira (igisubizo cy’) ukuri ndetse n’ibisobanuro birushijeho kuba byiza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱلَّذِينَ يُحۡشَرُونَ عَلَىٰ وُجُوهِهِمۡ إِلَىٰ جَهَنَّمَ أُوْلَٰٓئِكَ شَرّٞ مَّكَانٗا وَأَضَلُّ سَبِيلٗا
Ba bandi bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu bagenza uburanga bwabo, ni bo bazaba bari mu rwego rubi kandi barayobye inzira (y’ukuri) bikabije.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ وَجَعَلۡنَا مَعَهُۥٓ أَخَاهُ هَٰرُونَ وَزِيرٗا
Kandi mu by’ukuri twahaye Musa igitabo (Tawurati), tunamugenera umuvandimwe we Haruna (Aroni) kugira ngo amufashe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَقُلۡنَا ٱذۡهَبَآ إِلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا فَدَمَّرۡنَٰهُمۡ تَدۡمِيرٗا
Nuko turababwira tuti “Nimujye ku bantu bahakanye amagambo yacu (maze bajyayo barabigisha ariko bakomeza guhakana), nuko turabarimbura bihambaye.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَقَوۡمَ نُوحٖ لَّمَّا كَذَّبُواْ ٱلرُّسُلَ أَغۡرَقۡنَٰهُمۡ وَجَعَلۡنَٰهُمۡ لِلنَّاسِ ءَايَةٗۖ وَأَعۡتَدۡنَا لِلظَّٰلِمِينَ عَذَابًا أَلِيمٗا
Ndetse n’abantu ba Nuhu (Nowa) ubwo bahinyuraga Intumwa, twabaroshye mu mazi maze tubagira isomo ku bantu. Kandi inkozi z’ibibi twaziteguriye ibihano bibabaza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَعَادٗا وَثَمُودَاْ وَأَصۡحَٰبَ ٱلرَّسِّ وَقُرُونَۢا بَيۡنَ ذَٰلِكَ كَثِيرٗا
(Twanarimbuye) aba Adi[1] ndetse n’aba Thamudu,[2] n’abari baturiye iriba rya Rasi,[3] ndetse n’ibisekuru byinshi byabayeho hagati aho.
[1] Adi ni izina ry’umuntu witirirwa ubwoko bw’aba Adi, bakaba baratumweho Intumwa yitwa Hudu, ubu bwoko bukaba bwari butuye Ah’qaf muri Omani.
[2] Thamudu: Ni abantu bitiriwe umukurambere wabo witwaga Thamudu, bakaba baratumweho Intumwa yitwa Swaleh, ubu bwoko bukaba bwari butuye aho bita Al Hijri ubu ni muri Arabiya Sawudite.
[3] Abantu bari baturiye iriba rya Rasi, Qur’an nta byinshi yabavuzeho uretse kugaragaza ko ari bamwe mu bantu basengaga imana y’igiti, nuko Allah aboherereza Intumwa barayihakana maze barayica bayita muri iryo riba, nuko Allah araboreka. Bamwe mu banyamateka bavuga ko kuri ubu ari mu gihugu cya Azerbaijan, abandi bakavuga ko ari Antioche muri Turukiya, abandi bakavuga ko ari mu buhinde.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَكُلّٗا ضَرَبۡنَا لَهُ ٱلۡأَمۡثَٰلَۖ وَكُلّٗا تَبَّرۡنَا تَتۡبِيرٗا
Kandi buri wese (muri bo) twamuhaye ingero zihagije, maze bose (banga kwemera) tubarimbura bihambaye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَقَدۡ أَتَوۡاْ عَلَى ٱلۡقَرۡيَةِ ٱلَّتِيٓ أُمۡطِرَتۡ مَطَرَ ٱلسَّوۡءِۚ أَفَلَمۡ يَكُونُواْ يَرَوۡنَهَاۚ بَلۡ كَانُواْ لَا يَرۡجُونَ نُشُورٗا
Kandi rwose (Ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga banyura ku mudugudu (w’abantu ba Lutwi) wamanuriweho imvura mbi (y’amabuye). Ese ntibawubonaga (ngo bibahe isomo)? Ahubwo ntibizeraga izuka.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا رَأَوۡكَ إِن يَتَّخِذُونَكَ إِلَّا هُزُوًا أَهَٰذَا ٱلَّذِي بَعَثَ ٱللَّهُ رَسُولًا
N’iyo bakubonye (yewe Muhamadi) baragukerensa (bagira bati) “Ese uyu ni we Allah yatumye ngo abe Intumwa?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِن كَادَ لَيُضِلُّنَا عَنۡ ءَالِهَتِنَا لَوۡلَآ أَن صَبَرۡنَا عَلَيۡهَاۚ وَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ حِينَ يَرَوۡنَ ٱلۡعَذَابَ مَنۡ أَضَلُّ سَبِيلًا
“Yari hafi yo kutuyobya ngo adukure ku mana zacu, iyo tutaza kwihangana ngo tuzikomereho!” Ariko igihe bazabona ibihano ni bwo bazamenya uwayobye cyane inzira (y’ukuri)?
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَرَءَيۡتَ مَنِ ٱتَّخَذَ إِلَٰهَهُۥ هَوَىٰهُ أَفَأَنتَ تَكُونُ عَلَيۡهِ وَكِيلًا
Ese (yewe Muhamadi) wabonye uwafashe irari rye akarigira imana ye? Ese ni wowe uzamubera umwishingizi (wo kumugarura ku kwemera)?
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Fur’qan
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga