Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Maidat   Umurongo:
لُعِنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۢ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ عَلَىٰ لِسَانِ دَاوُۥدَ وَعِيسَى ٱبۡنِ مَرۡيَمَۚ ذَٰلِكَ بِمَا عَصَواْ وَّكَانُواْ يَعۡتَدُونَ
Ba bandi bahakanye bo muri bene Isiraheli bavumwe binyuze ku rurimi rwa Dawudi n’urwa Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya). Ibyo ni ukubera ko bigometse kandi bakaba baranarengeraga;
Ibisobanuro by'icyarabu:
كَانُواْ لَا يَتَنَاهَوۡنَ عَن مُّنكَرٖ فَعَلُوهُۚ لَبِئۡسَ مَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ
Ntabwo babuzanyaga ibibi bakoraga. Rwose ibyo bakoraga ni bibi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
تَرَىٰ كَثِيرٗا مِّنۡهُمۡ يَتَوَلَّوۡنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۚ لَبِئۡسَ مَا قَدَّمَتۡ لَهُمۡ أَنفُسُهُمۡ أَن سَخِطَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمۡ وَفِي ٱلۡعَذَابِ هُمۡ خَٰلِدُونَ
Uzasanga abenshi muri bo bagira inshuti ba bandi bahakanye. Rwose ibyo imitima yabo yashyize imbere ni bibi; ibyo byatumye Allah abarakarira, kandi bazaba mu bihano ubuziraherezo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَوۡ كَانُواْ يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلنَّبِيِّ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِ مَا ٱتَّخَذُوهُمۡ أَوۡلِيَآءَ وَلَٰكِنَّ كَثِيرٗا مِّنۡهُمۡ فَٰسِقُونَ
Nyamara iyo baza kuba bemera Allah n’umuhanuzi (Muhamadi) ndetse n’ibyo yahishuriwe, ntibari kubagira inshuti; ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke.
Ibisobanuro by'icyarabu:
۞ لَتَجِدَنَّ أَشَدَّ ٱلنَّاسِ عَدَٰوَةٗ لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱلۡيَهُودَ وَٱلَّذِينَ أَشۡرَكُواْۖ وَلَتَجِدَنَّ أَقۡرَبَهُم مَّوَدَّةٗ لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّا نَصَٰرَىٰۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّ مِنۡهُمۡ قِسِّيسِينَ وَرُهۡبَانٗا وَأَنَّهُمۡ لَا يَسۡتَكۡبِرُونَ
Rwose uzasanga Abayahudi n’ababangikanyamana ari bo barusha abandi kugirira abemeramana urwango rukomeye. Uzasanga kandi abiteguye gukunda abemeramana (Abayisilamu) ari abavuga bati “Mu by’ukuri, twe turi Abanaswara.” [1] Ibyo ni uko muri bo harimo abamenyi n’abihaye Imana, kandi bakaba batagira ubwibone (mu kwemera ukuri).
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا سَمِعُواْ مَآ أُنزِلَ إِلَى ٱلرَّسُولِ تَرَىٰٓ أَعۡيُنَهُمۡ تَفِيضُ مِنَ ٱلدَّمۡعِ مِمَّا عَرَفُواْ مِنَ ٱلۡحَقِّۖ يَقُولُونَ رَبَّنَآ ءَامَنَّا فَٱكۡتُبۡنَا مَعَ ٱلشَّٰهِدِينَ
Kandi iyo bumvise ibyahishuriwe Intumwa (Muhamadi), ubona amaso yabo azenga amarira kubera ukuri bamenye; bakavuga bati “Nyagasani wacu! Turemeye; bityo dushyire mu bahamya (b’ukuri).”
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Maidat
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga