Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Maidat   Umurongo:
وَقَالَتِ ٱلۡيَهُودُ وَٱلنَّصَٰرَىٰ نَحۡنُ أَبۡنَٰٓؤُاْ ٱللَّهِ وَأَحِبَّٰٓؤُهُۥۚ قُلۡ فَلِمَ يُعَذِّبُكُم بِذُنُوبِكُمۖ بَلۡ أَنتُم بَشَرٞ مِّمَّنۡ خَلَقَۚ يَغۡفِرُ لِمَن يَشَآءُ وَيُعَذِّبُ مَن يَشَآءُۚ وَلِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَاۖ وَإِلَيۡهِ ٱلۡمَصِيرُ
Kandi Abayahudi n’Abanaswara[1] baravuga bati “Turi abana ba Allah tukaba n’abatoni be.” Vuga uti “None se kuki abahanira ibyaha byanyu?” Ahubwo mwe muri bamwe mu bantu yaremye, ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo ni ibya Allah; ndetse iwe ni ho (byose) bizasubira.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ قَدۡ جَآءَكُمۡ رَسُولُنَا يُبَيِّنُ لَكُمۡ عَلَىٰ فَتۡرَةٖ مِّنَ ٱلرُّسُلِ أَن تَقُولُواْ مَا جَآءَنَا مِنۢ بَشِيرٖ وَلَا نَذِيرٖۖ فَقَدۡ جَآءَكُم بَشِيرٞ وَنَذِيرٞۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Yemwe abahawe igitabo! Rwose Intumwa yacu (Muhamadi) yabagezeho ibasobanurira (ukuri) nyuma y’igihe kirekire nta ntumwa yoherejwe (hagati ya Issa na Muhamadi), kugira ngo mutazagira urwitwazo muvuga muti “Ntawe utanga inkuru nziza cyangwa umuburizi watugezeho.” Ariko ubu noneho utanga inkuru nziza akaba n’umuburizi yabagezeho. Kandi Allah ni Ushobora byose.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِۦ يَٰقَوۡمِ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَةَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ إِذۡ جَعَلَ فِيكُمۡ أَنۢبِيَآءَ وَجَعَلَكُم مُّلُوكٗا وَءَاتَىٰكُم مَّا لَمۡ يُؤۡتِ أَحَدٗا مِّنَ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Mwibuke inema za Allah kuri mwe, ubwo yabatoranyagamo abahanuzi ndetse (namwe) akabagira abami (nyuma y’uko mwari abagaragu mu gihugu cya Farawo), akanabaha ibyo atahaye uwo ari we wese mu biremwa (byo ku gihe cyanyu).”
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَٰقَوۡمِ ٱدۡخُلُواْ ٱلۡأَرۡضَ ٱلۡمُقَدَّسَةَ ٱلَّتِي كَتَبَ ٱللَّهُ لَكُمۡ وَلَا تَرۡتَدُّواْ عَلَىٰٓ أَدۡبَارِكُمۡ فَتَنقَلِبُواْ خَٰسِرِينَ
Yemwe bantu banjye! Nimwinjire ku butaka butagatifu (Yeruzalemu) Allah yabasezeranyije. Kandi ntimuzasubire inyuma (muhunga urugamba) kuko mwaba abanyagihombo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَالُواْ يَٰمُوسَىٰٓ إِنَّ فِيهَا قَوۡمٗا جَبَّارِينَ وَإِنَّا لَن نَّدۡخُلَهَا حَتَّىٰ يَخۡرُجُواْ مِنۡهَا فَإِن يَخۡرُجُواْ مِنۡهَا فَإِنَّا دَٰخِلُونَ
Baravuga bati “Yewe Musa! Mu by’ukuri, (kuri ubwo butaka) hari abantu b’ibihangange kandi ntabwo tuzahinjira batabanje kuhava; nibahava ni bwo tuzahinjira.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَالَ رَجُلَانِ مِنَ ٱلَّذِينَ يَخَافُونَ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمَا ٱدۡخُلُواْ عَلَيۡهِمُ ٱلۡبَابَ فَإِذَا دَخَلۡتُمُوهُ فَإِنَّكُمۡ غَٰلِبُونَۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَتَوَكَّلُوٓاْ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Abagabo babiri mu batinya (Allah) ndetse Allah yahaye ingabire baravuga bati “Nimubinjirane mu marembo; kuko nimuhabinjirana muzaba mubatsinze, kandi mwiringire Allah niba koko muri abemeramana.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Maidat
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga