Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al A’araf   Umurongo:

Al A’araf

الٓمٓصٓ
Alif Laam Miim Swad.[1]
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa mbere muri Surat ul Baqarat.
Ibisobanuro by'icyarabu:
كِتَٰبٌ أُنزِلَ إِلَيۡكَ فَلَا يَكُن فِي صَدۡرِكَ حَرَجٞ مِّنۡهُ لِتُنذِرَ بِهِۦ وَذِكۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ
(Iyi Qur’an) ni igitabo twaguhishuriye; bityo ntikikakubere umutwaro mu mutima wawe. (Twakiguhishuriye) kugira ngo ucyifashishe mu kuburira, (kibe) n’urwibutso ku bemera.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱتَّبِعُواْ مَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُم مِّن رَّبِّكُمۡ وَلَا تَتَّبِعُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَۗ قَلِيلٗا مَّا تَذَكَّرُونَ
Nimukurikire ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Kandi ntimuzakurikire ibitari We mubigira abafasha. Ni gake mwibuka!
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَكَم مِّن قَرۡيَةٍ أَهۡلَكۡنَٰهَا فَجَآءَهَا بَأۡسُنَا بَيَٰتًا أَوۡ هُمۡ قَآئِلُونَ
Ni imidugudu ingahe tworetse maze ibihano byacu bikayigeraho mu ijoro baryamye cyangwa ku manywa baruhutse?
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَمَا كَانَ دَعۡوَىٰهُمۡ إِذۡ جَآءَهُم بَأۡسُنَآ إِلَّآ أَن قَالُوٓاْ إِنَّا كُنَّا ظَٰلِمِينَ
Ubwo ibihano byacu byabageragaho, nta kindi bavugaga uretse gutakamba bagira bati “Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَلَنَسۡـَٔلَنَّ ٱلَّذِينَ أُرۡسِلَ إِلَيۡهِمۡ وَلَنَسۡـَٔلَنَّ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Rwose tuzabaza ba bandi bohererejwe (Intumwa) ndetse n’izo ntumwa tuzazibaza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَلَنَقُصَّنَّ عَلَيۡهِم بِعِلۡمٖۖ وَمَا كُنَّا غَآئِبِينَ
Kandi rwose tuzababwira (ibyo bakoraga) dushingiye ku bumenyi kandi ntitwigeze tubura (ngo tuyoberwe ibyo bakoraga).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلۡوَزۡنُ يَوۡمَئِذٍ ٱلۡحَقُّۚ فَمَن ثَقُلَتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
N’iminzani kuri uwo munsi izaba ari iy’ukuri. Bityo, abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaremera, abo ni bo bakiranutsi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَنۡ خَفَّتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُم بِمَا كَانُواْ بِـَٔايَٰتِنَا يَظۡلِمُونَ
Naho abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaba yoroshye; abo ni ba bandi bihombeje kubera ko bahakanaga amagambo yacu.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَقَدۡ مَكَّنَّٰكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَجَعَلۡنَا لَكُمۡ فِيهَا مَعَٰيِشَۗ قَلِيلٗا مَّا تَشۡكُرُونَ
Mu by’ukuri twabahaye ubutware ku isi tunayibashyiriramo ibibabeshaho, (nyamara) ni gake mushimira.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَقَدۡ خَلَقۡنَٰكُمۡ ثُمَّ صَوَّرۡنَٰكُمۡ ثُمَّ قُلۡنَا لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ ٱسۡجُدُواْ لِأٓدَمَ فَسَجَدُوٓاْ إِلَّآ إِبۡلِيسَ لَمۡ يَكُن مِّنَ ٱلسَّٰجِدِينَ
Kandi mu by’ukuri twarabaremye (twaremye Adamu) hanyuma tubaha ishusho (y’umuntu), maze tubwira abamalayika tuti “Nimwubamire Adamu”, nuko barubama uretse Ibilisi (Shitani) utarabaye mu bubamye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al A’araf
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga