Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al A’araf   Umurongo:
إِنَّ وَلِـِّۧيَ ٱللَّهُ ٱلَّذِي نَزَّلَ ٱلۡكِتَٰبَۖ وَهُوَ يَتَوَلَّى ٱلصَّٰلِحِينَ
“Mu by’ukuri umurinzi wanjye ni Allah, wahishuye igitabo (Qur’an). Ni na We urinda abakora ibitunganye.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ لَا يَسۡتَطِيعُونَ نَصۡرَكُمۡ وَلَآ أَنفُسَهُمۡ يَنصُرُونَ
“N’ibyo musenga bitari We ntibishobora kubatabara, ndetse nta n’ubwo byakwitabara ubwabyo.”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِن تَدۡعُوهُمۡ إِلَى ٱلۡهُدَىٰ لَا يَسۡمَعُواْۖ وَتَرَىٰهُمۡ يَنظُرُونَ إِلَيۡكَ وَهُمۡ لَا يُبۡصِرُونَ
N’iyo mwabihamagarira kuyoboka ntibyakumva, ndetse unabona bikureba ariko ntibibona.
Ibisobanuro by'icyarabu:
خُذِ ٱلۡعَفۡوَ وَأۡمُرۡ بِٱلۡعُرۡفِ وَأَعۡرِضۡ عَنِ ٱلۡجَٰهِلِينَ
Jya ubabarira, unabwirize (abantu) gukora ibyiza, kandi ujye wirengagiza injiji (ntukaziture inabi).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِمَّا يَنزَغَنَّكَ مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ نَزۡغٞ فَٱسۡتَعِذۡ بِٱللَّهِۚ إِنَّهُۥ سَمِيعٌ عَلِيمٌ
Kandi Shitani nakoshya gukora ikibi, ujye wiragiza Allah kuko mu by’ukuri ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ إِذَا مَسَّهُمۡ طَٰٓئِفٞ مِّنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ تَذَكَّرُواْ فَإِذَا هُم مُّبۡصِرُونَ
Mu by’ukuri ba bandi batinya Allah, iyo igishuko cya shitani kibagezeho, bibuka (Allah) maze bakaba maso (bakitandunya n’ibyaha).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِخۡوَٰنُهُمۡ يَمُدُّونَهُمۡ فِي ٱلۡغَيِّ ثُمَّ لَا يُقۡصِرُونَ
Naho bagenzi bazo (inkozi z’ibibi mu bantu), (za shitani zo mu majini) zibagumisha mu buyobe maze ntibabuvemo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا لَمۡ تَأۡتِهِم بِـَٔايَةٖ قَالُواْ لَوۡلَا ٱجۡتَبَيۡتَهَاۚ قُلۡ إِنَّمَآ أَتَّبِعُ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيَّ مِن رَّبِّيۚ هَٰذَا بَصَآئِرُ مِن رَّبِّكُمۡ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٞ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
N’iyo utabazaniye igitangaza, baravuga bati “Kuki utacyihimbira?” Vuga uti “Mu by’ukuri nkurikira ibyo mpishurirwa biturutse kwa Nyagasani wanjye.” Iyi (Qur’an) ni ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanyu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا قُرِئَ ٱلۡقُرۡءَانُ فَٱسۡتَمِعُواْ لَهُۥ وَأَنصِتُواْ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ
N’igihe Qur’an isomwa, mujye muyitega amatwi kandi muceceke kugira ngo mugirirwe impuhwe (na Allah).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱذۡكُر رَّبَّكَ فِي نَفۡسِكَ تَضَرُّعٗا وَخِيفَةٗ وَدُونَ ٱلۡجَهۡرِ مِنَ ٱلۡقَوۡلِ بِٱلۡغُدُوِّ وَٱلۡأٓصَالِ وَلَا تَكُن مِّنَ ٱلۡغَٰفِلِينَ
Unasingize Nyagasani wawe mu mutima wawe, wibombaritse kandi utinye, mu ijwi rituje nta rusaku mu mvugo, (ibyo ubikore) mu gitondo na nimugoroba, kandi ntuzabe umwe mu ndangare.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّ ٱلَّذِينَ عِندَ رَبِّكَ لَا يَسۡتَكۡبِرُونَ عَنۡ عِبَادَتِهِۦ وَيُسَبِّحُونَهُۥ وَلَهُۥ يَسۡجُدُونَۤ۩
Mu by’ukuri ba bandi bari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) ntibajya bibona ngo bumve ko batamugaragira, ahubwo baramusingiza, bakaba ari na We (Allah) wenyine bubamira.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al A’araf
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga