Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro mu kinyarwanda * - Ishakiro ry'ibisobanuro

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Mudathir (Uwifubitse)   Umurongo:

Mudathir (Uwifubitse)

يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمُدَّثِّرُ
Yewe uwitwikiriye (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)!
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُمۡ فَأَنذِرۡ
Haguruka uburire (ibiremwa),
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَرَبَّكَ فَكَبِّرۡ
Unahe ikuzo Nyagasani wawe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَثِيَابَكَ فَطَهِّرۡ
Unasukure imyambaro yawe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلرُّجۡزَ فَٱهۡجُرۡ
Unitarure ibigirwamana.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَا تَمۡنُن تَسۡتَكۡثِرُ
Ntukanatange (ikintu) ugamije indonke zitubutse.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلِرَبِّكَ فَٱصۡبِرۡ
Kandi ujye wihangana kubera Nyagasani wawe.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَإِذَا نُقِرَ فِي ٱلنَّاقُورِ
Ubwo impanda izavuzwa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَذَٰلِكَ يَوۡمَئِذٖ يَوۡمٌ عَسِيرٌ
Uwo munsi uzaba ari umunsi ukomeye,
Ibisobanuro by'icyarabu:
عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ غَيۡرُ يَسِيرٖ
Uzaba utoroheye abahakanyi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ذَرۡنِي وَمَنۡ خَلَقۡتُ وَحِيدٗا
(Yewe Muhamadi) ndekera uwo naremye ari wenyine (uvugwa aha ni Al Walid bun al Mughirat),
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَجَعَلۡتُ لَهُۥ مَالٗا مَّمۡدُودٗا
Nkamuha imitungo itubutse,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَبَنِينَ شُهُودٗا
N’urubyaro rumukikije,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَهَّدتُّ لَهُۥ تَمۡهِيدٗا
Nkanamworohereza ubuzima.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ يَطۡمَعُ أَنۡ أَزِيدَ
Nyuma y’ibyo byose, akaba yifuza ko namwongera,
Ibisobanuro by'icyarabu:
كَلَّآۖ إِنَّهُۥ كَانَ لِأٓيَٰتِنَا عَنِيدٗا
Oya! Mu by’ukuri yajyaga ahinyura amagambo yacu cyane.
Ibisobanuro by'icyarabu:
سَأُرۡهِقُهُۥ صَعُودًا
Nzamunaniza muhanisha ibihano bikomeye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّهُۥ فَكَّرَ وَقَدَّرَ
Mu by’ukuri yaratekereje maze afata umwanzuro (wo gutuka Allah n’Intumwa ye ndetse na Qur’an),
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَقُتِلَ كَيۡفَ قَدَّرَ
Bityo, navumwe kubera umwanzuro yafashe!
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ قُتِلَ كَيۡفَ قَدَّرَ
Niyongere avumwe kubera umwanzuro yafashe!
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ نَظَرَ
Nuko (yubura amaso) areba (abari bamukikije),
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ عَبَسَ وَبَسَرَ
Maze azinga umunya, akambya agahanga,
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ أَدۡبَرَ وَٱسۡتَكۡبَرَ
Nuko atera umugongo (ukuri), maze aribona.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَقَالَ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ يُؤۡثَرُ
Aravuga ati “Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi (akomora ku barozi bo hambere bakomeye)!”
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا قَوۡلُ ٱلۡبَشَرِ
“Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari amagambo y’umuntu!”
Ibisobanuro by'icyarabu:
سَأُصۡلِيهِ سَقَرَ
Nzamutwikira mu muriro.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سَقَرُ
N’iki cyakumenyesha uwo muriro?
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَا تُبۡقِي وَلَا تَذَرُ
Nta cyo ureka ndetse nta n’icyo usigaza,
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَوَّاحَةٞ لِّلۡبَشَرِ
Utwika imibiri ukanayishiririza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
عَلَيۡهَا تِسۡعَةَ عَشَرَ
Urinzwe (n’abamalayika) cumi n’icyenda.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَا جَعَلۡنَآ أَصۡحَٰبَ ٱلنَّارِ إِلَّا مَلَٰٓئِكَةٗۖ وَمَا جَعَلۡنَا عِدَّتَهُمۡ إِلَّا فِتۡنَةٗ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ لِيَسۡتَيۡقِنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَيَزۡدَادَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِيمَٰنٗا وَلَا يَرۡتَابَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَلِيَقُولَ ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ وَٱلۡكَٰفِرُونَ مَاذَآ أَرَادَ ٱللَّهُ بِهَٰذَا مَثَلٗاۚ كَذَٰلِكَ يُضِلُّ ٱللَّهُ مَن يَشَآءُ وَيَهۡدِي مَن يَشَآءُۚ وَمَا يَعۡلَمُ جُنُودَ رَبِّكَ إِلَّا هُوَۚ وَمَا هِيَ إِلَّا ذِكۡرَىٰ لِلۡبَشَرِ
Kandi nta bandi twagize abarinzi b’umuriro batari abamalayika. Ndetse twanashyizeho umubare wabo (cumi n’icyenda) kugira ngo tugerageze abahakanyi, no kugira ngo abahawe ibitabo bemere badashidikanya (ko Qur’an ari ukuri kuko ihuriye kuri uwo mubare wanditse mu bitabo byabo); ndetse no kugira ngo abemeramana barusheho kwemera, no kugira ngo abahawe igitabo n’abemeramana batagira ugushidikanya (ku byo bemeye), ndetse no kugira ngo abafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima n’abahakanyi bavuge bati “Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?” Uko ni ko Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Kandi nta wamenya ingabo za Nyagasani wawe utari We. Kandi uyu (muriro) nta kindi uri cyo usibye ko ari urwibutso ku bantu.
Ibisobanuro by'icyarabu:
كَلَّا وَٱلۡقَمَرِ
Oya si ko biri! Ndahiye ukwezi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلَّيۡلِ إِذۡ أَدۡبَرَ
N’ijoro igihe ricyeye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلصُّبۡحِ إِذَآ أَسۡفَرَ
N’igitondo igihe gitangaje.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّهَا لَإِحۡدَى ٱلۡكُبَرِ
Mu by’ukuri uwo (muriro) ni kimwe mu (byago) bihambaye,
Ibisobanuro by'icyarabu:
نَذِيرٗا لِّلۡبَشَرِ
Ukaba n’umuburo ku bantu;
Ibisobanuro by'icyarabu:
لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَتَقَدَّمَ أَوۡ يَتَأَخَّرَ
Ku wo ari we wese muri mwe ushaka kujya imbere (yiyegereza Nyagasani we) cyangwa gusubira inyuma (amwigomekaho).
Ibisobanuro by'icyarabu:
كُلُّ نَفۡسِۭ بِمَا كَسَبَتۡ رَهِينَةٌ
Buri wese azafungirwa (mu muriro) bitewe n’ibibi yakoze.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِلَّآ أَصۡحَٰبَ ٱلۡيَمِينِ
Uretse abantu b’iburyo (b’abemera nyakuri),
Ibisobanuro by'icyarabu:
فِي جَنَّٰتٖ يَتَسَآءَلُونَ
Bazaba bari mu busitani (Ijuru), babazanya
Ibisobanuro by'icyarabu:
عَنِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Ku byerekeye inkozi z’ibibi, (maze bazibaze bati)
Ibisobanuro by'icyarabu:
مَا سَلَكَكُمۡ فِي سَقَرَ
“Ni iki cyabateye kuba muri mu muriro?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَالُواْ لَمۡ نَكُ مِنَ ٱلۡمُصَلِّينَ
(Izo nkozi z’ibibi) zizavuga ziti “Ntitwari bamwe mu basenga,”
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَمۡ نَكُ نُطۡعِمُ ٱلۡمِسۡكِينَ
Nta n’ubwo twajyaga tugaburira abakene,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَكُنَّا نَخُوضُ مَعَ ٱلۡخَآئِضِينَ
Kandi twajyaga tugirana ibiganiro n’abavuga ibidafite umumaro,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَكُنَّا نُكَذِّبُ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ
Ndetse twajyaga duhinyura umunsi w’ibihembo (imperuka).
Ibisobanuro by'icyarabu:
حَتَّىٰٓ أَتَىٰنَا ٱلۡيَقِينُ
Kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kutugezeho.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَمَا تَنفَعُهُمۡ شَفَٰعَةُ ٱلشَّٰفِعِينَ
Bityo, nta buvugizi bw’abavugizi buzagira icyo bubamarira.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَمَا لَهُمۡ عَنِ ٱلتَّذۡكِرَةِ مُعۡرِضِينَ
None se ni iyihe mpamvu ituma (abahakanyi) batera umugongo urwibutso?
Ibisobanuro by'icyarabu:
كَأَنَّهُمۡ حُمُرٞ مُّسۡتَنفِرَةٞ
Bameze nk’indogobe z’agasozi ziruka (zifite ubwoba),
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَرَّتۡ مِن قَسۡوَرَةِۭ
Zihunga intare!
Ibisobanuro by'icyarabu:
بَلۡ يُرِيدُ كُلُّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُمۡ أَن يُؤۡتَىٰ صُحُفٗا مُّنَشَّرَةٗ
Ahubwo buri wese muri bo aba ashaka ko yahishurirwa ibitabo birambuye (bishimangira ko Isilamu ari idini ry’ukuri).
Ibisobanuro by'icyarabu:
كَلَّاۖ بَل لَّا يَخَافُونَ ٱلۡأٓخِرَةَ
Oya si ko biri! Ahubwo ntibatinya umunsi w’imperuka.
Ibisobanuro by'icyarabu:
كَلَّآ إِنَّهُۥ تَذۡكِرَةٞ
Oya si ko biri! Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni urwibutso.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ
Bityo, ushaka (ko imubera urwibutso) nayibuke (ayisoma, anatekereza ku nyigisho ziyikubiyemo).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَا يَذۡكُرُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُۚ هُوَ أَهۡلُ ٱلتَّقۡوَىٰ وَأَهۡلُ ٱلۡمَغۡفِرَةِ
Kandi ntibashobora kwibuka keretse Allah abishatse. Ni We ukwiriye gutinywa, ndetse ni na We utanga imbabazi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Mudathir (Uwifubitse)
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro mu kinyarwanda - Ishakiro ry'ibisobanuro

Guhindura ibisobanuro bya qur'an mu kinyarwanda byakozwe n'itsinda ry'umuryango w'abayislam mu Rwanda

Gufunga