Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro mu kinyarwanda * - Ishakiro ry'ibisobanuro

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Alinfitwaar (Ugusatagurika)   Umurongo:

Alinfitwaar (Ugusatagurika)

إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنفَطَرَتۡ
Igihe ikirere kizasatagurika,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا ٱلۡكَوَاكِبُ ٱنتَثَرَتۡ
N’igihe inyenyeri zizanyanyagira,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ فُجِّرَتۡ
N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe),
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِذَا ٱلۡقُبُورُ بُعۡثِرَتۡ
N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo),
Ibisobanuro by'icyarabu:
عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّا قَدَّمَتۡ وَأَخَّرَتۡ
(Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yigijeyo ngo azabe abikora (byaba ibyiza cyangwa ibibi).
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ مَا غَرَّكَ بِرَبِّكَ ٱلۡكَرِيمِ
Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu?
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱلَّذِي خَلَقَكَ فَسَوَّىٰكَ فَعَدَلَكَ
We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye?
Ibisobanuro by'icyarabu:
فِيٓ أَيِّ صُورَةٖ مَّا شَآءَ رَكَّبَكَ
Yaragutunganyije aguha ishusho ashaka.
Ibisobanuro by'icyarabu:
كَلَّا بَلۡ تُكَذِّبُونَ بِٱلدِّينِ
Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِنَّ عَلَيۡكُمۡ لَحَٰفِظِينَ
Ariko mu by’ukuri mufite ababagenzura (abamalayika babashinzwe),
Ibisobanuro by'icyarabu:
كِرَامٗا كَٰتِبِينَ
Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi),
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَعۡلَمُونَ مَا تَفۡعَلُونَ
Bazi ibyo mukora byose.
Ibisobanuro by'icyarabu:
إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٖ
Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِنَّ ٱلۡفُجَّارَ لَفِي جَحِيمٖ
Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana,
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَصۡلَوۡنَهَا يَوۡمَ ٱلدِّينِ
Bazawuhiramo ku munsi w’ibihembo,
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَا هُمۡ عَنۡهَا بِغَآئِبِينَ
Kandi ntibazigera bawuvamo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
None se ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
Ibisobanuro by'icyarabu:
ثُمَّ مَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَوۡمَ لَا تَمۡلِكُ نَفۡسٞ لِّنَفۡسٖ شَيۡـٔٗاۖ وَٱلۡأَمۡرُ يَوۡمَئِذٖ لِّلَّهِ
(Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Alinfitwaar (Ugusatagurika)
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro mu kinyarwanda - Ishakiro ry'ibisobanuro

Guhindura ibisobanuro bya qur'an mu kinyarwanda byakozwe n'itsinda ry'umuryango w'abayislam mu Rwanda

Gufunga