Check out the new design

Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda * - Indise ng mga Salin

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-Baqarah   Ayah:
قُلۡ إِن كَانَتۡ لَكُمُ ٱلدَّارُ ٱلۡأٓخِرَةُ عِندَ ٱللَّهِ خَالِصَةٗ مِّن دُونِ ٱلنَّاسِ فَتَمَنَّوُاْ ٱلۡمَوۡتَ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Babwire uti “Niba ubuturo bw’imperuka (Ijuru) buri kwa Allah ari umwihariko wanyu nta bandi bantu (babugenewe), ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri.”
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَلَن يَتَمَنَّوۡهُ أَبَدَۢا بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡۚ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِٱلظَّٰلِمِينَ
Ntibazarwifuza na rimwe kubera ibyo amaboko yabo yakoze, kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi.
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَلَتَجِدَنَّهُمۡ أَحۡرَصَ ٱلنَّاسِ عَلَىٰ حَيَوٰةٖ وَمِنَ ٱلَّذِينَ أَشۡرَكُواْۚ يَوَدُّ أَحَدُهُمۡ لَوۡ يُعَمَّرُ أَلۡفَ سَنَةٖ وَمَا هُوَ بِمُزَحۡزِحِهِۦ مِنَ ٱلۡعَذَابِ أَن يُعَمَّرَۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِمَا يَعۡمَلُونَ
Kandi uzasanga (Abayahudi) ari bo bashishikariye ubuzima (bwo ku isi) cyane kurusha abandi bantu ndetse no kurusha ababangikanyamana. Buri wese muri bo yifuza ko yarama imyaka igihumbi, nyamara kurama si byo byamurokora ibihano. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora.
Ang mga Tafsir na Arabe:
قُلۡ مَن كَانَ عَدُوّٗا لِّـجِبۡرِيلَ فَإِنَّهُۥ نَزَّلَهُۥ عَلَىٰ قَلۡبِكَ بِإِذۡنِ ٱللَّهِ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ وَهُدٗى وَبُشۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Uwaba ari umwanzi wa Malayika Jibril (kubera ko ari we wakuzaniye ubutumwa), mu by’ukuri (amenye ko Jibril) yayimanuye (Qur’an) akayishyira mu mutima wawe ku burenganzira bwa Allah, kugira ngo ishimangire ibyayibanjirije (ibitabo), ibe umuyoboro n’inkuru nziza ku bemera.”
Ang mga Tafsir na Arabe:
مَن كَانَ عَدُوّٗا لِّلَّهِ وَمَلَٰٓئِكَتِهِۦ وَرُسُلِهِۦ وَجِبۡرِيلَ وَمِيكَىٰلَ فَإِنَّ ٱللَّهَ عَدُوّٞ لِّلۡكَٰفِرِينَ
Uwaba ari umwanzi wa Allah, abamalayika be, Intumwa ze, Jibril na Mikayile (Mika-il), (amenye ko) mu by’ukuri Allah ari umwanzi w’abahakanyi.
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَلَقَدۡ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ءَايَٰتِۭ بَيِّنَٰتٖۖ وَمَا يَكۡفُرُ بِهَآ إِلَّا ٱلۡفَٰسِقُونَ
Kandi mu by’ukuri (yewe Muhamadi), twaguhishuriye ibimenyetso bigaragara. Nta n’ubihakana usibye inkozi z’ibibi.
Ang mga Tafsir na Arabe:
أَوَكُلَّمَا عَٰهَدُواْ عَهۡدٗا نَّبَذَهُۥ فَرِيقٞ مِّنۡهُمۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Ese ni kuki (Abayahudi) buri uko batanze isezerano, agatsiko muri bo karyica? Ahubwo abenshi muri bo ntibemera.
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَلَمَّا جَآءَهُمۡ رَسُولٞ مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِ مُصَدِّقٞ لِّمَا مَعَهُمۡ نَبَذَ فَرِيقٞ مِّنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ كِتَٰبَ ٱللَّهِ وَرَآءَ ظُهُورِهِمۡ كَأَنَّهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
N’igihe bagerwagaho n’Intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ishimangira ibyo bafite (muri Tawurati), agatsiko mu bahawe igitabo kateraga umugongo igitabo cya Allah (Qur’an) nk’aho nta cyo bazi.
Ang mga Tafsir na Arabe:
 
Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-Baqarah
Indise ng mga Surah Numero ng Pahina
 
Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda - Indise ng mga Salin

Inilabas ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda.

Isara