Check out the new design

Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda * - Indise ng mga Salin

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-Baqarah   Ayah:
وَمَثَلُ ٱلَّذِينَ يُنفِقُونَ أَمۡوَٰلَهُمُ ٱبۡتِغَآءَ مَرۡضَاتِ ٱللَّهِ وَتَثۡبِيتٗا مِّنۡ أَنفُسِهِمۡ كَمَثَلِ جَنَّةِۭ بِرَبۡوَةٍ أَصَابَهَا وَابِلٞ فَـَٔاتَتۡ أُكُلَهَا ضِعۡفَيۡنِ فَإِن لَّمۡ يُصِبۡهَا وَابِلٞ فَطَلّٞۗ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٌ
N’urugero rw’abatanga imitungo yabo bagamije kwishimirwa na Allah, kandi banizera byimazeyo mu mitima yabo (kuzagororerwa), ni nk’umurima uri ahegutse hanyuma wagwamo imvura nyinshi, ukera umusaruro wikubye kabiri. N’iyo imvura nyinshi itawuguyemo, ibijojoba birawuhagije. Rwose Allah abona neza ibyo mukora.
Ang mga Tafsir na Arabe:
أَيَوَدُّ أَحَدُكُمۡ أَن تَكُونَ لَهُۥ جَنَّةٞ مِّن نَّخِيلٖ وَأَعۡنَابٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ لَهُۥ فِيهَا مِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِ وَأَصَابَهُ ٱلۡكِبَرُ وَلَهُۥ ذُرِّيَّةٞ ضُعَفَآءُ فَأَصَابَهَآ إِعۡصَارٞ فِيهِ نَارٞ فَٱحۡتَرَقَتۡۗ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمُ ٱلۡأٓيَٰتِ لَعَلَّكُمۡ تَتَفَكَّرُونَ
Ese umwe muri mwe yakwifuza kugira umurima w’itende n’imizabibu utembamo imigezi, akawugiramo n’imbuto z’amoko yose, maze yagera mu zabukuru anafite abana b’abanyantege nke (ntacyo bakwimarira), nuko ugaterwa n’inkubi y’umuyaga irimo umuriro mwinshi, maze ugakongoka? (Uru ni rwo rugero rw’abatanga imitungo yabo batagamije kwishimirwa na Allah, bazabura ibihembo ku munsi w’imperuka mu gihe bari babikeneye.) Uko ni ko Allah abereka ibimenyetso (by’ibibafitiye umumaro kugira ngo mumuharire ibikorwa byanyu no) kugira ngo mutekereze.
Ang mga Tafsir na Arabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَنفِقُواْ مِن طَيِّبَٰتِ مَا كَسَبۡتُمۡ وَمِمَّآ أَخۡرَجۡنَا لَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِۖ وَلَا تَيَمَّمُواْ ٱلۡخَبِيثَ مِنۡهُ تُنفِقُونَ وَلَسۡتُم بِـَٔاخِذِيهِ إِلَّآ أَن تُغۡمِضُواْ فِيهِۚ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ غَنِيٌّ حَمِيدٌ
Yemwe abemeye! Nimutange mu byiza mwungutse, no mu byo twabakuriye mu butaka. Ntimuzanagambirire ikibi muri byo ngo mube ari cyo mutanga, kandi namwe mudashobora kucyakira keretse (mugihawe) muhumirije. Kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Uwihagije, Ushimwa cyane.
Ang mga Tafsir na Arabe:
ٱلشَّيۡطَٰنُ يَعِدُكُمُ ٱلۡفَقۡرَ وَيَأۡمُرُكُم بِٱلۡفَحۡشَآءِۖ وَٱللَّهُ يَعِدُكُم مَّغۡفِرَةٗ مِّنۡهُ وَفَضۡلٗاۗ وَٱللَّهُ وَٰسِعٌ عَلِيمٞ
Shitani abakangisha ko (nimwitanga) muzakena, akanabategeka gukora ibibi. Naho Allah, abasezeranya imbabazi n’ingabire bimuturukaho. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
Ang mga Tafsir na Arabe:
يُؤۡتِي ٱلۡحِكۡمَةَ مَن يَشَآءُۚ وَمَن يُؤۡتَ ٱلۡحِكۡمَةَ فَقَدۡ أُوتِيَ خَيۡرٗا كَثِيرٗاۗ وَمَا يَذَّكَّرُ إِلَّآ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Allah aha ubushishozi uwo ashaka, kandi uhawe ubushishozi aba ahawe ibyiza byinshi. Ndetse nta bazirikana (ibyo) uretse abafite ubwenge.
Ang mga Tafsir na Arabe:
 
Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-Baqarah
Indise ng mga Surah Numero ng Pahina
 
Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda - Indise ng mga Salin

Inilabas ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda.

Isara