Check out the new design

Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda * - Indise ng mga Salin

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-Mā’idah   Ayah:
إِنَّمَا يُرِيدُ ٱلشَّيۡطَٰنُ أَن يُوقِعَ بَيۡنَكُمُ ٱلۡعَدَٰوَةَ وَٱلۡبَغۡضَآءَ فِي ٱلۡخَمۡرِ وَٱلۡمَيۡسِرِ وَيَصُدَّكُمۡ عَن ذِكۡرِ ٱللَّهِ وَعَنِ ٱلصَّلَوٰةِۖ فَهَلۡ أَنتُم مُّنتَهُونَ
Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi, akanababuza kwibuka Allah ndetse no gusali. None se ubwo ntimukwiye kubireka?
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَأَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَ وَٱحۡذَرُواْۚ فَإِن تَوَلَّيۡتُمۡ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَا عَلَىٰ رَسُولِنَا ٱلۡبَلَٰغُ ٱلۡمُبِينُ
Munumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi), munirinde (kunyuranya n’amategeko ye). Nimutera umugongo, mumenye ko nta kindi Intumwa yacu ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara.
Ang mga Tafsir na Arabe:
لَيۡسَ عَلَى ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ جُنَاحٞ فِيمَا طَعِمُوٓاْ إِذَا مَا ٱتَّقَواْ وَّءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ ثُمَّ ٱتَّقَواْ وَّءَامَنُواْ ثُمَّ ٱتَّقَواْ وَّأَحۡسَنُواْۚ وَٱللَّهُ يُحِبُّ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, nta cyaha kuri bo gituruka ku byo bariye (mbere y’uko biziririzwa) mu gihe baba batinya Imana (birinda ibyo yabaziririje bamaze kubimenya), bakemera (ko biziririjwe), bakanakora ibikorwa byiza; hanyuma bakarushaho gutinya Allah ndetse bakanamwemera, maze bakarushaho gutinya Allah kurushaho bakanakora ibikorwa byiza. Kandi Allah akunda abakora ibikorwa byiza.
Ang mga Tafsir na Arabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَيَبۡلُوَنَّكُمُ ٱللَّهُ بِشَيۡءٖ مِّنَ ٱلصَّيۡدِ تَنَالُهُۥٓ أَيۡدِيكُمۡ وَرِمَاحُكُمۡ لِيَعۡلَمَ ٱللَّهُ مَن يَخَافُهُۥ بِٱلۡغَيۡبِۚ فَمَنِ ٱعۡتَدَىٰ بَعۡدَ ذَٰلِكَ فَلَهُۥ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, (igihe muri mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), Allah azabagerageresha (kubegereza) umuhigo mushobora gufatisha amaboko yanyu n’uwo mwakwicisha amacumu yanyu, kugira ngo Allah agaragaze umutinya atamubona. Ubwo uzarengera nyuma y’ibyo (agahiga ari mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), azahanishwa ibihano bibabaza.
Ang mga Tafsir na Arabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَقۡتُلُواْ ٱلصَّيۡدَ وَأَنتُمۡ حُرُمٞۚ وَمَن قَتَلَهُۥ مِنكُم مُّتَعَمِّدٗا فَجَزَآءٞ مِّثۡلُ مَا قَتَلَ مِنَ ٱلنَّعَمِ يَحۡكُمُ بِهِۦ ذَوَا عَدۡلٖ مِّنكُمۡ هَدۡيَۢا بَٰلِغَ ٱلۡكَعۡبَةِ أَوۡ كَفَّٰرَةٞ طَعَامُ مَسَٰكِينَ أَوۡ عَدۡلُ ذَٰلِكَ صِيَامٗا لِّيَذُوقَ وَبَالَ أَمۡرِهِۦۗ عَفَا ٱللَّهُ عَمَّا سَلَفَۚ وَمَنۡ عَادَ فَيَنتَقِمُ ٱللَّهُ مِنۡهُۚ وَٱللَّهُ عَزِيزٞ ذُو ٱنتِقَامٍ
Yemwe abemeye! Ntimukice umuhigo (w’imusozi) igihe muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi uzawica muri mwe abigambiriye, igihano cye kizaba gutanga itungo rihwanye n’iryo yishe, byemejwe n’abantu babiri b’inyangamugayo muri mwe; rikaba ituro rijyanwa rikabagirwa abakene baturiye ingoro ya Al Kaabat, cyangwa agatanga icyiru cyo kugaburira abakene, cyangwa icyiru kingana n’ibyo kikaba gusiba; ibyo ni ukugira ngo yumve ingaruka z’igikorwa cye (cyo kunyuranya n’itegeko ry’Imana). Allah yababariye ibyahise (mbere ya Isilamu), ariko uzasubira (akongera gukora icyaha) Allah azabimuhanira. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura bikaze.
Ang mga Tafsir na Arabe:
 
Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-Mā’idah
Indise ng mga Surah Numero ng Pahina
 
Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda - Indise ng mga Salin

Inilabas ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda.

Isara