Check out the new design

Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda * - Indise ng mga Salin

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-Mā’idah   Ayah:
۞ يَوۡمَ يَجۡمَعُ ٱللَّهُ ٱلرُّسُلَ فَيَقُولُ مَاذَآ أُجِبۡتُمۡۖ قَالُواْ لَا عِلۡمَ لَنَآۖ إِنَّكَ أَنتَ عَلَّٰمُ ٱلۡغُيُوبِ
(Mwibuke) umunsi Allah azakoranya Intumwa zose akazibaza ati “Mwasubijwe iki (ubwo mwahamagariraga abantu kwemera Imana)?” Zizasubiza ziti “Nta bumenyi tubifiteho, mu by’ukuri ni Wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe.”
Ang mga Tafsir na Arabe:
إِذۡ قَالَ ٱللَّهُ يَٰعِيسَى ٱبۡنَ مَرۡيَمَ ٱذۡكُرۡ نِعۡمَتِي عَلَيۡكَ وَعَلَىٰ وَٰلِدَتِكَ إِذۡ أَيَّدتُّكَ بِرُوحِ ٱلۡقُدُسِ تُكَلِّمُ ٱلنَّاسَ فِي ٱلۡمَهۡدِ وَكَهۡلٗاۖ وَإِذۡ عَلَّمۡتُكَ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَٱلتَّوۡرَىٰةَ وَٱلۡإِنجِيلَۖ وَإِذۡ تَخۡلُقُ مِنَ ٱلطِّينِ كَهَيۡـَٔةِ ٱلطَّيۡرِ بِإِذۡنِي فَتَنفُخُ فِيهَا فَتَكُونُ طَيۡرَۢا بِإِذۡنِيۖ وَتُبۡرِئُ ٱلۡأَكۡمَهَ وَٱلۡأَبۡرَصَ بِإِذۡنِيۖ وَإِذۡ تُخۡرِجُ ٱلۡمَوۡتَىٰ بِإِذۡنِيۖ وَإِذۡ كَفَفۡتُ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ عَنكَ إِذۡ جِئۡتَهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۡهُمۡ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٞ
Wibuke igihe Allah azavuga ati “Yewe Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya)! Ibuka ingabire zanjye naguhundagajeho n’izo nahundagaje ku mubyeyi wawe; ubwo nagushyigikizaga Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)], ukavugisha abantu ukivuka no mu gihe wari umaze kuba mukuru. (Unibuke) igihe nakwigishaga kwandika, ubuhanga, Tawurati n’Ivanjili ndetse n’igihe wabumbaga ibumba ukarikoramo igisa nk’inyoni ku burenganzira bwanjye, nuko ugahuhamo maze kikaba inyoni ku bushobozi bwanjye, ugakiza impumyi n’ababembe ku bushobozi bwanjye. (Unibuke) ubwo wazuraga abapfuye ku bushobozi bwanjye n’igihe nagukizaga bene Isiraheli (ubwo bashakaga kukwica), ndetse n’igihe wabazaniraga ibitangaza bigaragara nuko abahakanye muri bo bakavuga bati “Ibi nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara.”
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَإِذۡ أَوۡحَيۡتُ إِلَى ٱلۡحَوَارِيِّـۧنَ أَنۡ ءَامِنُواْ بِي وَبِرَسُولِي قَالُوٓاْ ءَامَنَّا وَٱشۡهَدۡ بِأَنَّنَا مُسۡلِمُونَ
Unibuke ubwo nahishuriraga abigishwa (ba Yesu) nti “Nimunyemere munemere Intumwa yanjye (Yesu).” Bakavuga bati “Turemeye, bityo tubere umuhamya ko turi Abayisilamu.”
Ang mga Tafsir na Arabe:
إِذۡ قَالَ ٱلۡحَوَارِيُّونَ يَٰعِيسَى ٱبۡنَ مَرۡيَمَ هَلۡ يَسۡتَطِيعُ رَبُّكَ أَن يُنَزِّلَ عَلَيۡنَا مَآئِدَةٗ مِّنَ ٱلسَّمَآءِۖ قَالَ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Wibuke ubwo abigishwa (ba Yesu) bavugaga bati “Yewe Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya)! Ese Nyagasani wawe ashobora kutumanurira ameza ateguyeho amafunguro avuye mu ijuru? (Yesu) aravuga ati “Mugandukire Allah niba koko muri abemeramana.”
Ang mga Tafsir na Arabe:
قَالُواْ نُرِيدُ أَن نَّأۡكُلَ مِنۡهَا وَتَطۡمَئِنَّ قُلُوبُنَا وَنَعۡلَمَ أَن قَدۡ صَدَقۡتَنَا وَنَكُونَ عَلَيۡهَا مِنَ ٱلشَّٰهِدِينَ
(Abigishwa be) baravuga bati “Turashaka kuyaryaho kugira ngo imitima yacu ituze, ndetse tunamenye ko ibyo watubwiye (ko uri Intumwa y’Imana) ari ukuri koko, kandi tube n’abahamya b’icyo gitangaza.”
Ang mga Tafsir na Arabe:
 
Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-Mā’idah
Indise ng mga Surah Numero ng Pahina
 
Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda - Indise ng mga Salin

Inilabas ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda.

Isara