Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Yunus   Câu:
۞ وَٱتۡلُ عَلَيۡهِمۡ نَبَأَ نُوحٍ إِذۡ قَالَ لِقَوۡمِهِۦ يَٰقَوۡمِ إِن كَانَ كَبُرَ عَلَيۡكُم مَّقَامِي وَتَذۡكِيرِي بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَعَلَى ٱللَّهِ تَوَكَّلۡتُ فَأَجۡمِعُوٓاْ أَمۡرَكُمۡ وَشُرَكَآءَكُمۡ ثُمَّ لَا يَكُنۡ أَمۡرُكُمۡ عَلَيۡكُمۡ غُمَّةٗ ثُمَّ ٱقۡضُوٓاْ إِلَيَّ وَلَا تُنظِرُونِ
Unabasomere inkuru ya Nuhu (Nowa) ubwo yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Niba kuba mbarimo no kuba mbibutsa amagambo ya Allah bibabereye umutwaro (mumenye ko) Allah ari we niringiye. Ngaho nimuhuze umugambi munishyire hamwe n’ibigirwamana byanyu, kandi imigambi yanyu ntibe rwihishwa, maze mumfatire icyemezo kandi ntimundindirize.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَإِن تَوَلَّيۡتُمۡ فَمَا سَأَلۡتُكُم مِّنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِۖ وَأُمِرۡتُ أَنۡ أَكُونَ مِنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ
Ariko nimuramuka muteye umugongo (ntimwumve ibyo mbahamagarira, mumenye ko) nta gihembo mbasabye, (kuko) igihembo cyanjye kiri kwa Allah, kandi nategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَكَذَّبُوهُ فَنَجَّيۡنَٰهُ وَمَن مَّعَهُۥ فِي ٱلۡفُلۡكِ وَجَعَلۡنَٰهُمۡ خَلَٰٓئِفَ وَأَغۡرَقۡنَا ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَاۖ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Nuko baramuhinyura maze tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge, tubagira abasigire (ku isi), tunaroha abahinyuye amagambo yacu. Ngaho itegereze uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze!
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ثُمَّ بَعَثۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِۦ رُسُلًا إِلَىٰ قَوۡمِهِمۡ فَجَآءُوهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَمَا كَانُواْ لِيُؤۡمِنُواْ بِمَا كَذَّبُواْ بِهِۦ مِن قَبۡلُۚ كَذَٰلِكَ نَطۡبَعُ عَلَىٰ قُلُوبِ ٱلۡمُعۡتَدِينَ
Hanyuma nyuma ye (Nowa) twohereza Intumwa ku bantu bazo. Zabazaniye ibimenyetso bigaragara ariko ntibemera ibyo bari barahakanye mbere. Uko ni ko tudanangira imitima y’abarengera.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ثُمَّ بَعَثۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِم مُّوسَىٰ وَهَٰرُونَ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ بِـَٔايَٰتِنَا فَٱسۡتَكۡبَرُواْ وَكَانُواْ قَوۡمٗا مُّجۡرِمِينَ
Nuko nyuma yabo twohereza Musa na Haruna bafite ibitangaza byacu, bajya kwa Farawo n’abambari be, ariko (Farawo n’abambari be) bishyize hejuru baba abantu b’inkozi z’ibibi.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَلَمَّا جَآءَهُمُ ٱلۡحَقُّ مِنۡ عِندِنَا قَالُوٓاْ إِنَّ هَٰذَا لَسِحۡرٞ مُّبِينٞ
Bamaze kugerwaho n’ukuri kuduturutseho, baravuga bati “Mu by’ukuri ubu ni uburozi bugaragara!”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالَ مُوسَىٰٓ أَتَقُولُونَ لِلۡحَقِّ لَمَّا جَآءَكُمۡۖ أَسِحۡرٌ هَٰذَا وَلَا يُفۡلِحُ ٱلسَّٰحِرُونَ
Musa aravuga ati “Muravuga mutyo ku kuri kwabagezeho? Ese koko murabona ubu ari uburozi? Nyamara abarozi ntibazakiranuka!”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالُوٓاْ أَجِئۡتَنَا لِتَلۡفِتَنَا عَمَّا وَجَدۡنَا عَلَيۡهِ ءَابَآءَنَا وَتَكُونَ لَكُمَا ٱلۡكِبۡرِيَآءُ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا نَحۡنُ لَكُمَا بِمُؤۡمِنِينَ
Baravuga bati “Ese uje kugira ngo udukure ku myizerere twasanganye abakurambere bacu, no kugira ngo mwembi mugire ubuhangange mu gihugu, kandi mwembi tutabemera?”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Yunus
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại