Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - 卢旺达语翻译 - 伦达穆斯林协会 * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Yunus   Câu:
وَإِذَآ أَذَقۡنَا ٱلنَّاسَ رَحۡمَةٗ مِّنۢ بَعۡدِ ضَرَّآءَ مَسَّتۡهُمۡ إِذَا لَهُم مَّكۡرٞ فِيٓ ءَايَاتِنَاۚ قُلِ ٱللَّهُ أَسۡرَعُ مَكۡرًاۚ إِنَّ رُسُلَنَا يَكۡتُبُونَ مَا تَمۡكُرُونَ
N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (zacu) nyuma y’amakuba yabagezeho, bacurira imigambi mibisha amagambo yacu. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni ubanguka mu kuburizamo imigambi mibisha.” Mu by’ukuri Intumwa zacu (abamalayika) zandika imigambi mibisha yanyu (hanyuma tukazabakurikirana).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
هُوَ ٱلَّذِي يُسَيِّرُكُمۡ فِي ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِۖ حَتَّىٰٓ إِذَا كُنتُمۡ فِي ٱلۡفُلۡكِ وَجَرَيۡنَ بِهِم بِرِيحٖ طَيِّبَةٖ وَفَرِحُواْ بِهَا جَآءَتۡهَا رِيحٌ عَاصِفٞ وَجَآءَهُمُ ٱلۡمَوۡجُ مِن كُلِّ مَكَانٖ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُمۡ أُحِيطَ بِهِمۡ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ لَئِنۡ أَنجَيۡتَنَا مِنۡ هَٰذِهِۦ لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلشَّٰكِرِينَ
(Allah) ni We ubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, n’igihe muba muri mu mato akabajyana bitewe n’umuyaga mwiza, (abagenzi) bakawishimira, hanyuma bakagerwaho n’inkubi y’umuyaga, umuhengeri ukabagota uturutse impande zose bakabona ko bagoswe (n’urupfu), maze bagasaba Allah bamwibombaritseho (bavuga bati) “Nuramuka uturokoye aya (makuba), rwose turaba mu bashimira.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَلَمَّآ أَنجَىٰهُمۡ إِذَا هُمۡ يَبۡغُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّۗ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّمَا بَغۡيُكُمۡ عَلَىٰٓ أَنفُسِكُمۖ مَّتَٰعَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ ثُمَّ إِلَيۡنَا مَرۡجِعُكُمۡ فَنُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Ariko iyo amaze kubarokora, bigomeka ku isi bidakwiye. Yemwe bantu! Mu by’ukuri ukwigomeka kwanyu ni mwe kuzagaruka, kandi ibyo ni umunezero w’ubuzima bw’isi (utaramba). Hanyuma iwacu ni ho muzagaruka maze tubamenyeshe ibyo mwakoraga.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِنَّمَا مَثَلُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا كَمَآءٍ أَنزَلۡنَٰهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ فَٱخۡتَلَطَ بِهِۦ نَبَاتُ ٱلۡأَرۡضِ مِمَّا يَأۡكُلُ ٱلنَّاسُ وَٱلۡأَنۡعَٰمُ حَتَّىٰٓ إِذَآ أَخَذَتِ ٱلۡأَرۡضُ زُخۡرُفَهَا وَٱزَّيَّنَتۡ وَظَنَّ أَهۡلُهَآ أَنَّهُمۡ قَٰدِرُونَ عَلَيۡهَآ أَتَىٰهَآ أَمۡرُنَا لَيۡلًا أَوۡ نَهَارٗا فَجَعَلۡنَٰهَا حَصِيدٗا كَأَن لَّمۡ تَغۡنَ بِٱلۡأَمۡسِۚ كَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
Mu by’ukuri ubuzima bw’isi bugereranywa nk’amazi (imvura) twamanuye mu kirere, akameza ibimera byo ku isi biribwa n’abantu n’amatungo, kugeza ubwo isi itoshye ibereye amaso, maze abayituye bakibwira ko bayigenga, nuko ikagerwaho n’itegeko ryacu (ryo kurimbura ibiyiriho), haba mu ijoro cyangwa ku manywa, maze tukabigira nk’ibyarandaguwe ndetse nk’aho bitari bihari umunsi wa mbere yaho. Uko ni ko dusobanura ibimenyetso ku bantu batekereza.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَٱللَّهُ يَدۡعُوٓاْ إِلَىٰ دَارِ ٱلسَّلَٰمِ وَيَهۡدِي مَن يَشَآءُ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Kandi Allah ahamagarira kugana ubuturo bw’amahoro (Ijuru), akanayobora uwo ashaka mu nzira igororotse (Isilamu).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Yunus
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - 卢旺达语翻译 - 伦达穆斯林协会 - Mục lục các bản dịch

伦达穆斯林协会发行

Đóng lại