Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Fatir   Câu:
وَٱلَّذِيٓ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ هُوَ ٱلۡحَقُّ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِۗ إِنَّ ٱللَّهَ بِعِبَادِهِۦ لَخَبِيرُۢ بَصِيرٞ
Kandi (yewe Muhamadi) ibyo twaguhishuriye mu gitabo (Qur’an) ni ko kuri gushimangira ibyahishuwe mbere yabyo. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose, Ubona bihebuje abagaragu be.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ثُمَّ أَوۡرَثۡنَا ٱلۡكِتَٰبَ ٱلَّذِينَ ٱصۡطَفَيۡنَا مِنۡ عِبَادِنَاۖ فَمِنۡهُمۡ ظَالِمٞ لِّنَفۡسِهِۦ وَمِنۡهُم مُّقۡتَصِدٞ وَمِنۡهُمۡ سَابِقُۢ بِٱلۡخَيۡرَٰتِ بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَضۡلُ ٱلۡكَبِيرُ
Maze duha umurage w’igitabo abo twatoranyije mu bagaragu bacu. Muri bo hari abihemukiye (bagira ibibi bakora), abandi baba hagati (bakora ibibagomba gusa), naho abandi baza imbere mu gukora ibyiza (binyuranye) ku bushake bwa Allah. Izo ni ingabire zihambaye.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
جَنَّٰتُ عَدۡنٖ يَدۡخُلُونَهَا يُحَلَّوۡنَ فِيهَا مِنۡ أَسَاوِرَ مِن ذَهَبٖ وَلُؤۡلُؤٗاۖ وَلِبَاسُهُمۡ فِيهَا حَرِيرٞ
Bazinjira mu busitani buhoraho (Ijuru rya Edeni), maze bazambikirwemo ibikomo bya zahabu n’amasaro arabagirana, ndetse n’imyambaro yabo izaba ari ihariri (ikoze mu budodo bw’amagweja).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَقَالُواْ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِيٓ أَذۡهَبَ عَنَّا ٱلۡحَزَنَۖ إِنَّ رَبَّنَا لَغَفُورٞ شَكُورٌ
Bazanavuga bati “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We watumaze agahinda. Rwose Nyagasani wacu ni Ubabarira ibyaha, Ushima (ibikorwa by’abagaragu be).”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ٱلَّذِيٓ أَحَلَّنَا دَارَ ٱلۡمُقَامَةِ مِن فَضۡلِهِۦ لَا يَمَسُّنَا فِيهَا نَصَبٞ وَلَا يَمَسُّنَا فِيهَا لُغُوبٞ
We, ku bw’ingabire ze wadutuje mu nzu izahoraho, aho tutazagerwaho n’umuruho ndetse n’umunaniro.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَهُمۡ نَارُ جَهَنَّمَ لَا يُقۡضَىٰ عَلَيۡهِمۡ فَيَمُوتُواْ وَلَا يُخَفَّفُ عَنۡهُم مِّنۡ عَذَابِهَاۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي كُلَّ كَفُورٖ
Naho ba bandi bahakanye, bazahanishwa umuriro wa Jahanamu. Ntabwo uzabica ngo bapfe ndetse nta n’ubwo bazoroherezwa ibihano byawo. Uko ni ko duhemba buri muhakanyi uhambaye.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَهُمۡ يَصۡطَرِخُونَ فِيهَا رَبَّنَآ أَخۡرِجۡنَا نَعۡمَلۡ صَٰلِحًا غَيۡرَ ٱلَّذِي كُنَّا نَعۡمَلُۚ أَوَلَمۡ نُعَمِّرۡكُم مَّا يَتَذَكَّرُ فِيهِ مَن تَذَكَّرَ وَجَآءَكُمُ ٱلنَّذِيرُۖ فَذُوقُواْ فَمَا لِلظَّٰلِمِينَ مِن نَّصِيرٍ
Bazanawuborogeramo (bagira bati) “Nyagasani wacu! Dukuremo dukore ibikorwa byiza tutajyaga dukora.” (Allah azabasubiza) ati “Ese ntitwabahaye kubaho igihe kirekire kugira ngo utekereza abashe gutekereza? Ndetse n'umuburizi yabagezeho. Ngaho nimwumve (ibihano). Inkozi z’ibibi ntizizagira umutabazi.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِنَّ ٱللَّهَ عَٰلِمُ غَيۡبِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi w’ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Rwose ni We Mumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Fatir
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại