Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Ma-idah   Câu:
وَلَوۡ أَنَّ أَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ ءَامَنُواْ وَٱتَّقَوۡاْ لَكَفَّرۡنَا عَنۡهُمۡ سَيِّـَٔاتِهِمۡ وَلَأَدۡخَلۡنَٰهُمۡ جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Kandi mu by’ukuri, iyo abahawe igitabo baza kwemera bakanatinya (Allah), rwose twari kubababarira ibyaha byabo, kandi twari kubinjiza mu busitani bwuje inema (Ijuru).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَلَوۡ أَنَّهُمۡ أَقَامُواْ ٱلتَّوۡرَىٰةَ وَٱلۡإِنجِيلَ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِم مِّن رَّبِّهِمۡ لَأَكَلُواْ مِن فَوۡقِهِمۡ وَمِن تَحۡتِ أَرۡجُلِهِمۚ مِّنۡهُمۡ أُمَّةٞ مُّقۡتَصِدَةٞۖ وَكَثِيرٞ مِّنۡهُمۡ سَآءَ مَا يَعۡمَلُونَ
Nyamara iyo baza gushyira mu bikorwa ibyo Tawurati n’Ivanjili (bibigisha) ndetse n’ibyo bahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wabo (Qur’an), rwose bari guhabwa amafunguro aturutse hejuru yabo no mu nsi y’ibirenge byabo. Muri bo hari abantu b’abanyakuri, ariko abenshi muri bo bakora ibibi.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
۞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلرَّسُولُ بَلِّغۡ مَآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَۖ وَإِن لَّمۡ تَفۡعَلۡ فَمَا بَلَّغۡتَ رِسَالَتَهُۥۚ وَٱللَّهُ يَعۡصِمُكَ مِنَ ٱلنَّاسِۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Yewe Ntumwa (Muhamadi)! Sohoza ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nutabikora, ubwo uzaba udasohoje ubutumwa bwe. Kandi Allah azakurinda abantu. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قُلۡ يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لَسۡتُمۡ عَلَىٰ شَيۡءٍ حَتَّىٰ تُقِيمُواْ ٱلتَّوۡرَىٰةَ وَٱلۡإِنجِيلَ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُم مِّن رَّبِّكُمۡۗ وَلَيَزِيدَنَّ كَثِيرٗا مِّنۡهُم مَّآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَ طُغۡيَٰنٗا وَكُفۡرٗاۖ فَلَا تَأۡسَ عَلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Vuga uti “Yemwe abahawe igitabo! Nta cyo muzaba mushingiyeho (mu kwemera kwanyu) kugeza ubwo muzashyira mu bikorwa Tawurati, Ivanjili n’ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu (Qur’an).” Kandi rwose, ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Bityo ntukababazwe n’abantu b’abahakanyi.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَٱلَّذِينَ هَادُواْ وَٱلصَّٰبِـُٔونَ وَٱلنَّصَٰرَىٰ مَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abanaswara (abemeye ubutumwa bwa Yesu ku gihe cye) n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allah by’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, nta bwoba bazagira habe n’agahinda.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
لَقَدۡ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ وَأَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡهِمۡ رُسُلٗاۖ كُلَّمَا جَآءَهُمۡ رَسُولُۢ بِمَا لَا تَهۡوَىٰٓ أَنفُسُهُمۡ فَرِيقٗا كَذَّبُواْ وَفَرِيقٗا يَقۡتُلُونَ
Rwose twakiriye isezerano rya bene Isiraheli tunaboherereza Intumwa. Buri uko Intumwa yabazaniraga ibyo imitima yabo itararikiye, zimwe barazihinyuraga izindi bakazica.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Ma-idah
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại