Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Ma-idah   Câu:
وَمِنَ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّا نَصَٰرَىٰٓ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَهُمۡ فَنَسُواْ حَظّٗا مِّمَّا ذُكِّرُواْ بِهِۦ فَأَغۡرَيۡنَا بَيۡنَهُمُ ٱلۡعَدَاوَةَ وَٱلۡبَغۡضَآءَ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ وَسَوۡفَ يُنَبِّئُهُمُ ٱللَّهُ بِمَا كَانُواْ يَصۡنَعُونَ
No muri ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, twe turi Abanaswara”, [1] twakiriye isezerano ryabo, ariko birengagije igice (cy’ubutumwa) bibutswaga, nuko tubateza ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka; kandi Allah azabamenyesha ibyo bajyaga bakora.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ قَدۡ جَآءَكُمۡ رَسُولُنَا يُبَيِّنُ لَكُمۡ كَثِيرٗا مِّمَّا كُنتُمۡ تُخۡفُونَ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَيَعۡفُواْ عَن كَثِيرٖۚ قَدۡ جَآءَكُم مِّنَ ٱللَّهِ نُورٞ وَكِتَٰبٞ مُّبِينٞ
Yemwe abahawe igitabo! Mwagezweho n’Intumwa yacu (Muhamadi) ibasobanurira byinshi mu byo mwahishaga mu gitabo (Tawurati n’Ivanjili) ikanirengagiza byinshi (yabonaga ko bitari ngombwa). Mu by’ukuri, mwagezweho n’urumuri (Intumwa Muhamadi) ndetse n’igitabo gisobanutse (Qur’an) biturutse kwa Allah.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
يَهۡدِي بِهِ ٱللَّهُ مَنِ ٱتَّبَعَ رِضۡوَٰنَهُۥ سُبُلَ ٱلسَّلَٰمِ وَيُخۡرِجُهُم مِّنَ ٱلظُّلُمَٰتِ إِلَى ٱلنُّورِ بِإِذۡنِهِۦ وَيَهۡدِيهِمۡ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
(Icyo gitabo) Allah akiyoboza mu nzira z’amahoro ba bandi bashaka kwishimirwa na we, akanabakura mu mwijima (w’ubuyobe) abaganisha mu rumuri ku bwo gushaka kwe, ndetse akanabayobora inzira igororotse.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
لَّقَدۡ كَفَرَ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡمَسِيحُ ٱبۡنُ مَرۡيَمَۚ قُلۡ فَمَن يَمۡلِكُ مِنَ ٱللَّهِ شَيۡـًٔا إِنۡ أَرَادَ أَن يُهۡلِكَ ٱلۡمَسِيحَ ٱبۡنَ مَرۡيَمَ وَأُمَّهُۥ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗاۗ وَلِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَاۚ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Rwose abavuze ko Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) ari Imana, barahakanye. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde wagira ububasha bwo kubuza Allah aramutse ashatse kurimbura Mesiya mwene Mariyamu, nyina, ndetse n’abari ku isi bose?” Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo, ni ibya Allah. Arema icyo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Ma-idah
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại