Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Dịch thuật tiếng Đan Mạch * - Mục lục các bản dịch

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Chương Al-Talaq   Câu:

Attwalaq (Gusenda)

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ إِذَا طَلَّقۡتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَطَلِّقُوهُنَّ لِعِدَّتِهِنَّ وَأَحۡصُواْ ٱلۡعِدَّةَۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ رَبَّكُمۡۖ لَا تُخۡرِجُوهُنَّ مِنۢ بُيُوتِهِنَّ وَلَا يَخۡرُجۡنَ إِلَّآ أَن يَأۡتِينَ بِفَٰحِشَةٖ مُّبَيِّنَةٖۚ وَتِلۡكَ حُدُودُ ٱللَّهِۚ وَمَن يَتَعَدَّ حُدُودَ ٱللَّهِ فَقَدۡ ظَلَمَ نَفۡسَهُۥۚ لَا تَدۡرِي لَعَلَّ ٱللَّهَ يُحۡدِثُ بَعۡدَ ذَٰلِكَ أَمۡرٗا
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Nimusenda abagore, mujye mubasenda mukurikije igihe cyabo cyagenwe (Eda)[1], ndetse mujye mubara igihe cyabo (Eda) neza, kandi munatinye Allah, Nyagasani wanyu. Ntimukabasohore mu ngo zabo cyangwa se na bo ngo bijyane, keretse bakoze icyaha cy’urukozasoni gifitiwe gihamya (ubusambanyi). Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi urenze imbago za Allah, aba yihemukiye. (Wowe wasenze umugore wawe) ntiwamenya, hari ubwo nyuma y’ibyo, Allah yabihindura ukundi (mukaba mwakongera gusubirana).
[1] Eda ni igihe cyagenwe n’amategeko ya Isilamu umugore ategereza mbere y’uko atandukana n’umugabo we.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَإِذَا بَلَغۡنَ أَجَلَهُنَّ فَأَمۡسِكُوهُنَّ بِمَعۡرُوفٍ أَوۡ فَارِقُوهُنَّ بِمَعۡرُوفٖ وَأَشۡهِدُواْ ذَوَيۡ عَدۡلٖ مِّنكُمۡ وَأَقِيمُواْ ٱلشَّهَٰدَةَ لِلَّهِۚ ذَٰلِكُمۡ يُوعَظُ بِهِۦ مَن كَانَ يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۚ وَمَن يَتَّقِ ٱللَّهَ يَجۡعَل لَّهُۥ مَخۡرَجٗا
Nibageza igihe cyabo, mushobora kugumana na bo ku neza cyangwa mugatandukana na bo ku neza. (Igihe mwahisemo kugumana cyangwa gutandukana na bo) mujye mubishakira abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe. Kandi (mwe batangabuhamya) mujye mutanga ubuhamya kubera Allah. Ibyo ni inyigisho ku wemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi ugandukira Allah, amucira icyanzu,
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَيَرۡزُقۡهُ مِنۡ حَيۡثُ لَا يَحۡتَسِبُۚ وَمَن يَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِ فَهُوَ حَسۡبُهُۥٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ بَٰلِغُ أَمۡرِهِۦۚ قَدۡ جَعَلَ ٱللَّهُ لِكُلِّ شَيۡءٖ قَدۡرٗا
Akanamuha amafunguro mu buryo atakekaga. Kandi uwiringira Allah, aramuhagije. Mu by’ukuri Allah azasohoza umugambi we. Kandi buri kintu Allah yagishyiriyeho igeno (ryacyo).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَٱلَّٰٓـِٔي يَئِسۡنَ مِنَ ٱلۡمَحِيضِ مِن نِّسَآئِكُمۡ إِنِ ٱرۡتَبۡتُمۡ فَعِدَّتُهُنَّ ثَلَٰثَةُ أَشۡهُرٖ وَٱلَّٰٓـِٔي لَمۡ يَحِضۡنَۚ وَأُوْلَٰتُ ٱلۡأَحۡمَالِ أَجَلُهُنَّ أَن يَضَعۡنَ حَمۡلَهُنَّۚ وَمَن يَتَّقِ ٱللَّهَ يَجۡعَل لَّهُۥ مِنۡ أَمۡرِهِۦ يُسۡرٗا
Na ba bandi batakijya imugongo (bacuze) mu bagore banyu (batakijya imugongo), nimuramuka mushidikanyije (ku gihe cyabo cya Eda); igihe cyabo (bagomba gutegereza bakiri mu ngo zabo) ni amezi atatu, ni kimwe na ba bandi batari bajya imugongo (na bo igihe cyabo ni amezi atatu). Naho abatwite (baba baratandukanye n’abagabo cyangwa abagabo babo barapfuye), igihe cyabo bagombaga gutegereza (bakiri mu ngo zabo) kugeza babyaye. Kandi ugandukira Allah, amworohereza ibye.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ذَٰلِكَ أَمۡرُ ٱللَّهِ أَنزَلَهُۥٓ إِلَيۡكُمۡۚ وَمَن يَتَّقِ ٱللَّهَ يُكَفِّرۡ عَنۡهُ سَيِّـَٔاتِهِۦ وَيُعۡظِمۡ لَهُۥٓ أَجۡرًا
Iryo ni itegeko rya Allah yabahishuriye. Kandi ugandukira Allah, azamuhanaguraho ibyaha bye anamuhe ibihembo bihambaye.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
أَسۡكِنُوهُنَّ مِنۡ حَيۡثُ سَكَنتُم مِّن وُجۡدِكُمۡ وَلَا تُضَآرُّوهُنَّ لِتُضَيِّقُواْ عَلَيۡهِنَّۚ وَإِن كُنَّ أُوْلَٰتِ حَمۡلٖ فَأَنفِقُواْ عَلَيۡهِنَّ حَتَّىٰ يَضَعۡنَ حَمۡلَهُنَّۚ فَإِنۡ أَرۡضَعۡنَ لَكُمۡ فَـَٔاتُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ وَأۡتَمِرُواْ بَيۡنَكُم بِمَعۡرُوفٖۖ وَإِن تَعَاسَرۡتُمۡ فَسَتُرۡضِعُ لَهُۥٓ أُخۡرَىٰ
(Abo bagore bategereje igihe cyabo cya Eda) mujye mubarekera aho mutuye bijyanye n’ubushobozi bwanyu. Ntimukanabatoteze mugamije kubabuza amahwemo (kugira ngo babavire mu ngo). Nibaba batwite, mujye mubaha ibibatunga kugeza babyaye. Nibabonkereza (bakabasaba igihembo) mujye mubaha ibihembo byabo, kandi mujye mubijyaho inama ku neza. Ariko nimutumvikana, undi (mugore) yamumwonkereza.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
لِيُنفِقۡ ذُو سَعَةٖ مِّن سَعَتِهِۦۖ وَمَن قُدِرَ عَلَيۡهِ رِزۡقُهُۥ فَلۡيُنفِقۡ مِمَّآ ءَاتَىٰهُ ٱللَّهُۚ لَا يُكَلِّفُ ٱللَّهُ نَفۡسًا إِلَّا مَآ ءَاتَىٰهَاۚ سَيَجۡعَلُ ٱللَّهُ بَعۡدَ عُسۡرٖ يُسۡرٗا
(Umugabo) wishoboye, ajye atanga bijyanye n’ubushobozi bwe. N’ufite ubushobozi buciriritse ajye atanga mu byo Allah yamuhaye (bingana n’ubushobozi bwe). Allah ntategeka umuntu gukora ibirenze ubushobozi yamuhaye. Rwose nyuma y’ibihe bikomeye, Allah aroroshya (nyuma y’ubukene azana ubukire).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَكَأَيِّن مِّن قَرۡيَةٍ عَتَتۡ عَنۡ أَمۡرِ رَبِّهَا وَرُسُلِهِۦ فَحَاسَبۡنَٰهَا حِسَابٗا شَدِيدٗا وَعَذَّبۡنَٰهَا عَذَابٗا نُّكۡرٗا
Ese ni imidugudu ingahe yigometse ku itegeko rya Nyagasani wayo n’Intumwa ze, nuko tukayiryoza mu buryo bukomeye ibyo yakoze, ndetse tukazanayihanisha ibihano bikaze (ku munsi w’imperuka)?
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَذَاقَتۡ وَبَالَ أَمۡرِهَا وَكَانَ عَٰقِبَةُ أَمۡرِهَا خُسۡرًا
Bityo, (iyo midugudu) yasogongeye ingaruka z’ibikorwa byayo, kandi iherezo ryayo ryabaye igihombo gikomeye,
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُمۡ عَذَابٗا شَدِيدٗاۖ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ يَٰٓأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْۚ قَدۡ أَنزَلَ ٱللَّهُ إِلَيۡكُمۡ ذِكۡرٗا
Allah yabateguriye ibihano bikaze. Ngaho nimugandukire Allah yemwe bantu mufite ubwenge mukaba mwaranemeye! Rwose Allah yabahishuriye urwibutso,
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
رَّسُولٗا يَتۡلُواْ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ مُبَيِّنَٰتٖ لِّيُخۡرِجَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ مِنَ ٱلظُّلُمَٰتِ إِلَى ٱلنُّورِۚ وَمَن يُؤۡمِنۢ بِٱللَّهِ وَيَعۡمَلۡ صَٰلِحٗا يُدۡخِلۡهُ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ قَدۡ أَحۡسَنَ ٱللَّهُ لَهُۥ رِزۡقًا
(Yanaboherereje) Intumwa ibasomera amagambo ya Allah (Qur’an) asobanutse, kugira ngo akure mu mwijima babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza anabaganishe ku rumuri. Bityo, uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, (Allah) azamwinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Rwose Allah yamutunganyirije amafunguro (meza).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ سَبۡعَ سَمَٰوَٰتٖ وَمِنَ ٱلۡأَرۡضِ مِثۡلَهُنَّۖ يَتَنَزَّلُ ٱلۡأَمۡرُ بَيۡنَهُنَّ لِتَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ وَأَنَّ ٱللَّهَ قَدۡ أَحَاطَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عِلۡمَۢا
Allah ni We waremye ibirere birindwi (anarema) isi (ndwi) nka byo. Itegeko rye rimanuka hagati yabyo (ibirere n’isi), kugira ngo mumenye ko Allah ari Ushobora byose, ndetse ko Allah azi neza buri kintu.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Chương Al-Talaq
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Dịch thuật tiếng Đan Mạch - Mục lục các bản dịch

Bản dịch ý nghĩa nội dung Kinh Qur'an bằng tiếng Đan Mạch, dịch thuật bởi nhóm Hiệp hội Islam Ronda.

Đóng lại