Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 呼德   段:
وَلَوۡ شَآءَ رَبُّكَ لَجَعَلَ ٱلنَّاسَ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗۖ وَلَا يَزَالُونَ مُخۡتَلِفِينَ
N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abantu bose yari kubagira umuryango umwe (bakayoboka idini rimwe rya Isilamu). Ariko bazakomeza kutavuga rumwe (mu madini yabo),
阿拉伯语经注:
إِلَّا مَن رَّحِمَ رَبُّكَۚ وَلِذَٰلِكَ خَلَقَهُمۡۗ وَتَمَّتۡ كَلِمَةُ رَبِّكَ لَأَمۡلَأَنَّ جَهَنَّمَ مِنَ ٱلۡجِنَّةِ وَٱلنَّاسِ أَجۡمَعِينَ
Uretse abo Nyagasani wawe yagiriye impuhwe (bakayoboka ukuri); no ku bw’ibyo ni cyo yabaremeye. Kandi ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye (rigira riti) “Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu nzawuzuza (inkozi z’ibibi) zose, mu majini no mu bantu.”
阿拉伯语经注:
وَكُلّٗا نَّقُصُّ عَلَيۡكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلرُّسُلِ مَا نُثَبِّتُ بِهِۦ فُؤَادَكَۚ وَجَآءَكَ فِي هَٰذِهِ ٱلۡحَقُّ وَمَوۡعِظَةٞ وَذِكۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) inkuru zose z’Intumwa twagutekerereje, zari izo kugukomeza umutima. Ndetse no muri ibi (izi nkuru) wagezweho n’ukuri, inyigisho zikaba n’urwibutso ku bemeramana.
阿拉伯语经注:
وَقُل لِّلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنَّا عَٰمِلُونَ
Unabwire ba bandi batemera uti “Nimukore uko mubishaka (muzabona iherezo ryanyu). Mu by’ukuri natwe turakora (nk’uko Allah yadutegetse).”
阿拉伯语经注:
وَٱنتَظِرُوٓاْ إِنَّا مُنتَظِرُونَ
Munategereze! Mu by’ukuri natwe turategereje.
阿拉伯语经注:
وَلِلَّهِ غَيۡبُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ يُرۡجَعُ ٱلۡأَمۡرُ كُلُّهُۥ فَٱعۡبُدۡهُ وَتَوَكَّلۡ عَلَيۡهِۚ وَمَا رَبُّكَ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ
Ibitagaragara byo mu birere no mu isi ni ibya Allah, kandi iwe ni ho ibintu byose bigarurwa. Ngaho mugaragire unamwiringire. Kandi Nyagasani wawe ntayobewe ibyo mukora.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 呼德
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭