Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 呼德   段:
قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كُنتُ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّي وَءَاتَىٰنِي مِنۡهُ رَحۡمَةٗ فَمَن يَنصُرُنِي مِنَ ٱللَّهِ إِنۡ عَصَيۡتُهُۥۖ فَمَا تَزِيدُونَنِي غَيۡرَ تَخۡسِيرٖ
(Swaleh) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari na we wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, none se ni nde wankiza ibihano bya Allah ndamutse mwigometseho? Ku bw’ibyo, mwe nta cyo mwanyongerera uretse igihombo.”
阿拉伯语经注:
وَيَٰقَوۡمِ هَٰذِهِۦ نَاقَةُ ٱللَّهِ لَكُمۡ ءَايَةٗۖ فَذَرُوهَا تَأۡكُلۡ فِيٓ أَرۡضِ ٱللَّهِۖ وَلَا تَمَسُّوهَا بِسُوٓءٖ فَيَأۡخُذَكُمۡ عَذَابٞ قَرِيبٞ
“Yemwe bantu banjye! Dore iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe, bityo nimuyireke irishe ku butaka bwa Allah, kandi ntimuzayisagarire mutazavaho mugerwaho n’ibihano byegereje.”
阿拉伯语经注:
فَعَقَرُوهَا فَقَالَ تَمَتَّعُواْ فِي دَارِكُمۡ ثَلَٰثَةَ أَيَّامٖۖ ذَٰلِكَ وَعۡدٌ غَيۡرُ مَكۡذُوبٖ
Nuko (baramuhinyura) barayica, maze aravuga ati “Nimwishimishe mu ngo zanyu mu minsi itatu gusa (nyuma yaho muzahanwa). Iryo ni isezerano ridahinyuzwa.”
阿拉伯语经注:
فَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا صَٰلِحٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَمِنۡ خِزۡيِ يَوۡمِئِذٍۚ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ ٱلۡقَوِيُّ ٱلۡعَزِيزُ
Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twarokoye Swaleh na ba bandi bemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, tunabakiza ikimwaro cy'uwo munsi. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose.
阿拉伯语经注:
وَأَخَذَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ ٱلصَّيۡحَةُ فَأَصۡبَحُواْ فِي دِيَٰرِهِمۡ جَٰثِمِينَ
Nuko urusaku rukubita ab’inkozi z’ibibi maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo,
阿拉伯语经注:
كَأَن لَّمۡ يَغۡنَوۡاْ فِيهَآۗ أَلَآ إِنَّ ثَمُودَاْ كَفَرُواْ رَبَّهُمۡۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّثَمُودَ
Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu bo mu bwoko bw’abitwa Thamudu bahakanye Nyagasani wabo. Barakarimbuka ba Thamudu!
阿拉伯语经注:
وَلَقَدۡ جَآءَتۡ رُسُلُنَآ إِبۡرَٰهِيمَ بِٱلۡبُشۡرَىٰ قَالُواْ سَلَٰمٗاۖ قَالَ سَلَٰمٞۖ فَمَا لَبِثَ أَن جَآءَ بِعِجۡلٍ حَنِيذٖ
Kandi rwose Intumwa zacu zazaniye Aburahamu inkuru nziza (y’uko azabyara akazanororoka). Ziramubwira ziti “Salam (mugire amahoro!)” Arasubiza ati “Salam (mugire amahoro!)” Nuko ntiyazuyaza, abazimanira ikimasa cyokeje.
阿拉伯语经注:
فَلَمَّا رَءَآ أَيۡدِيَهُمۡ لَا تَصِلُ إِلَيۡهِ نَكِرَهُمۡ وَأَوۡجَسَ مِنۡهُمۡ خِيفَةٗۚ قَالُواْ لَا تَخَفۡ إِنَّآ أُرۡسِلۡنَآ إِلَىٰ قَوۡمِ لُوطٖ
Ariko ubwo yabonaga amaboko yabo ategera (amafunguro yabazimaniye), arabayoberwa, arabishisha. Baravuga bati “Witinya, kuko mu by’ukuri twatumwe ku bantu ba Loti.”
阿拉伯语经注:
وَٱمۡرَأَتُهُۥ قَآئِمَةٞ فَضَحِكَتۡ فَبَشَّرۡنَٰهَا بِإِسۡحَٰقَ وَمِن وَرَآءِ إِسۡحَٰقَ يَعۡقُوبَ
N’umugore we (Sara) yari ahagaze (inyuma y’urusika abumva), maze araseka (atangajwe n’ibyo yumvise). Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara Is’haqa (Isaka), na nyuma Is’haqa (akazabyara) Yaqub (Yakobo).
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 呼德
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭