Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 优素福   段:
فَلَمَّا جَهَّزَهُم بِجَهَازِهِمۡ جَعَلَ ٱلسِّقَايَةَ فِي رَحۡلِ أَخِيهِ ثُمَّ أَذَّنَ مُؤَذِّنٌ أَيَّتُهَا ٱلۡعِيرُ إِنَّكُمۡ لَسَٰرِقُونَ
Nuko amaze kubategurira imitwaro yabo, ashyira ingemeri (ikoze muri zahabu) mu mutwaro wa mwene nyina, maze (umwe mu bakozi be) avuza akamo ati “Yemwe mwa bagenzi mwe! Mu by’ukuri muri abajura!”
阿拉伯语经注:
قَالُواْ وَأَقۡبَلُواْ عَلَيۡهِم مَّاذَا تَفۡقِدُونَ
Barahindukira baravuga bati “Ni iki mwabuze?”
阿拉伯语经注:
قَالُواْ نَفۡقِدُ صُوَاعَ ٱلۡمَلِكِ وَلِمَن جَآءَ بِهِۦ حِمۡلُ بَعِيرٖ وَأَنَا۠ بِهِۦ زَعِيمٞ
Baravuga bati “Twabuze ingemeri y’umwami, kandi uyizana arahembwa ibingana n’umutwaro w'ingamiya, kandi ibyo ndabyishingiye.”
阿拉伯语经注:
قَالُواْ تَٱللَّهِ لَقَدۡ عَلِمۡتُم مَّا جِئۡنَا لِنُفۡسِدَ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا كُنَّا سَٰرِقِينَ
Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah! Rwose murabizi ko tutazanywe no gukora ubwangizi mu gihugu (cya Misiri), ndetse nta n’ubwo turi abajura.”
阿拉伯语经注:
قَالُواْ فَمَا جَزَٰٓؤُهُۥٓ إِن كُنتُمۡ كَٰذِبِينَ
(Abakozi ba Yusufu) baravuga bati “Ubwo se igihano cye (uwibye) kiraba ikihe, nibiba bigaragaye ko muri ababeshyi?”
阿拉伯语经注:
قَالُواْ جَزَٰٓؤُهُۥ مَن وُجِدَ فِي رَحۡلِهِۦ فَهُوَ جَزَٰٓؤُهُۥۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلظَّٰلِمِينَ
Baravuga bati “Igihano cy’uri buyisanganwe mu mutwaro we, abe ari we uhanirwa icyaha yakoze (agirwe umucakara). Uko ni ko duhana inkozi z’ibibi.”
阿拉伯语经注:
فَبَدَأَ بِأَوۡعِيَتِهِمۡ قَبۡلَ وِعَآءِ أَخِيهِ ثُمَّ ٱسۡتَخۡرَجَهَا مِن وِعَآءِ أَخِيهِۚ كَذَٰلِكَ كِدۡنَا لِيُوسُفَۖ مَا كَانَ لِيَأۡخُذَ أَخَاهُ فِي دِينِ ٱلۡمَلِكِ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُۚ نَرۡفَعُ دَرَجَٰتٖ مَّن نَّشَآءُۗ وَفَوۡقَ كُلِّ ذِي عِلۡمٍ عَلِيمٞ
Nuko (Yusufu) atangira (gusaka) ahereye ku mitwaro y’abandi (bavandimwe be) mbere (yo gusaka) umutwaro wa mwene nyina. Hanyuma ayikura mu mutwaro wa mwene nyina. Uko ni ko twashoboje Yusufu kugera ku mugambi (wo gusigarana mwene nyina). Ntabwo yari kubasha kugumana mwene nyina ibwami bitari ku bushake bwa Allah. Tuzamura mu nzego uwo dushatse. Kandi hejuru ya buri mumenyi, hari Umumenyi w’ikirenga (Allah).
阿拉伯语经注:
۞ قَالُوٓاْ إِن يَسۡرِقۡ فَقَدۡ سَرَقَ أَخٞ لَّهُۥ مِن قَبۡلُۚ فَأَسَرَّهَا يُوسُفُ فِي نَفۡسِهِۦ وَلَمۡ يُبۡدِهَا لَهُمۡۚ قَالَ أَنتُمۡ شَرّٞ مَّكَانٗاۖ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا تَصِفُونَ
(Abavandimwe ba Yusufu) baravuga bati “Niba yibye, hari na mwene nyina (Yusufu) wigeze kwiba.” Nuko Yusufu abigira ibanga mu mutima we, ntiyabibagaragariza. Avuga (yibwira) ati “Ni mwe babi kurusha (uwo muvuga)! Kandi Allah azi neza ibyo muvuga.”
阿拉伯语经注:
قَالُواْ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡعَزِيزُ إِنَّ لَهُۥٓ أَبٗا شَيۡخٗا كَبِيرٗا فَخُذۡ أَحَدَنَا مَكَانَهُۥٓۖ إِنَّا نَرَىٰكَ مِنَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Baravuga bati “Yewe Munyacyubahiro! Mu by’ukuri (Benjamini) afite se w'umusaza cyane (ntiyakwihanganira kumubura). Bityo, sigarana umwe muri twe mu cyimbo cye. Mu by’ukuri tubona uri mu bagiraneza.”
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 优素福
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭