Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 优素福   段:
يَٰبَنِيَّ ٱذۡهَبُواْ فَتَحَسَّسُواْ مِن يُوسُفَ وَأَخِيهِ وَلَا تَاْيۡـَٔسُواْ مِن رَّوۡحِ ٱللَّهِۖ إِنَّهُۥ لَا يَاْيۡـَٔسُ مِن رَّوۡحِ ٱللَّهِ إِلَّا ٱلۡقَوۡمُ ٱلۡكَٰفِرُونَ
“(Ati) bana banjye! Nimujye (mu Misiri) mushakishe amakuru ya Yusufu na mwene nyina, kandi ntimutakaze icyizere (cyo kubona Yusufu) ku bw’impuhwe za Allah. Mu by’ukuri nta batakaza icyizere ku mpuhwe za Allah, usibye abantu b’abahakanyi.”
阿拉伯语经注:
فَلَمَّا دَخَلُواْ عَلَيۡهِ قَالُواْ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡعَزِيزُ مَسَّنَا وَأَهۡلَنَا ٱلضُّرُّ وَجِئۡنَا بِبِضَٰعَةٖ مُّزۡجَىٰةٖ فَأَوۡفِ لَنَا ٱلۡكَيۡلَ وَتَصَدَّقۡ عَلَيۡنَآۖ إِنَّ ٱللَّهَ يَجۡزِي ٱلۡمُتَصَدِّقِينَ
Nuko binjiye iwe (kwa Yusufu) baravuga bati “Yewe Munyacyubahiro! Twe n’imiryango yacu twatewe n’amapfa, none twazanye amafaranga make cyane; bityo dupimire utwuzurize (nk’ibyo waduhaye), kandi udufashe. Mu by’ukuri Allah agororera abagiraneza.”
阿拉伯语经注:
قَالَ هَلۡ عَلِمۡتُم مَّا فَعَلۡتُم بِيُوسُفَ وَأَخِيهِ إِذۡ أَنتُمۡ جَٰهِلُونَ
Aravuga ati “Ese muribuka ibyo mwakoreye Yusufu na mwene nyina, igihe mwari injiji (mutazi ingaruka zabyo)?”
阿拉伯语经注:
قَالُوٓاْ أَءِنَّكَ لَأَنتَ يُوسُفُۖ قَالَ أَنَا۠ يُوسُفُ وَهَٰذَآ أَخِيۖ قَدۡ مَنَّ ٱللَّهُ عَلَيۡنَآۖ إِنَّهُۥ مَن يَتَّقِ وَيَصۡبِرۡ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجۡرَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Baravuga bati “Ese mu by’ukuri ni wowe Yusufu?” Ati “Ni njye Yusufu, n’uyu (Benjamini) ni mwene mama. Rwose, Allah yatugiriye neza. Mu by’ukuri ugandukira (Allah) akanihangana, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza.”
阿拉伯语经注:
قَالُواْ تَٱللَّهِ لَقَدۡ ءَاثَرَكَ ٱللَّهُ عَلَيۡنَا وَإِن كُنَّا لَخَٰطِـِٔينَ
Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah, rwose Allah yarakuturutishije, kandi mu by’ukuri twari abanyamakosa.”
阿拉伯语经注:
قَالَ لَا تَثۡرِيبَ عَلَيۡكُمُ ٱلۡيَوۡمَۖ يَغۡفِرُ ٱللَّهُ لَكُمۡۖ وَهُوَ أَرۡحَمُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Aravuga ati “Uyu munsi ntawe ubaveba; Allah abababarire, kandi ni We Munyempuhwe usumba abandi.”
阿拉伯语经注:
ٱذۡهَبُواْ بِقَمِيصِي هَٰذَا فَأَلۡقُوهُ عَلَىٰ وَجۡهِ أَبِي يَأۡتِ بَصِيرٗا وَأۡتُونِي بِأَهۡلِكُمۡ أَجۡمَعِينَ
“Nimujyane iyi kanzu yanjye muyishyire mu buranga bwa Data, arahita ahumuka, kandi munzanire umuryango wanyu wose.”
阿拉伯语经注:
وَلَمَّا فَصَلَتِ ٱلۡعِيرُ قَالَ أَبُوهُمۡ إِنِّي لَأَجِدُ رِيحَ يُوسُفَۖ لَوۡلَآ أَن تُفَنِّدُونِ
Nuko itsinda ry’abagenzi (ryarimo abavandimwe ba Yusufu) risohotse mu gihugu (cya Misiri) umubyeyi wabo (Yakobo) aravuga ati “Mu by’ukuri ndumva impumuro ya Yusufu, niba mutari bubyite uburindagizi (kubera izabukuru).”
阿拉伯语经注:
قَالُواْ تَٱللَّهِ إِنَّكَ لَفِي ضَلَٰلِكَ ٱلۡقَدِيمِ
(Abari kumwe na we) baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah ko mu by’ukuri ukiri mu makosa yawe ya kera (yo gukunda Yusufu no kutamwibagirwa).”
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 优素福
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭