Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 宰姆拉   段:
وَبَدَا لَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Ndetse bazanagaragarizwa ibibi bakoze, kandi bazazengurukwa n’ibyo bajyaga bannyega.
阿拉伯语经注:
فَإِذَا مَسَّ ٱلۡإِنسَٰنَ ضُرّٞ دَعَانَا ثُمَّ إِذَا خَوَّلۡنَٰهُ نِعۡمَةٗ مِّنَّا قَالَ إِنَّمَآ أُوتِيتُهُۥ عَلَىٰ عِلۡمِۭۚ بَلۡ هِيَ فِتۡنَةٞ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, aradusaba hanyuma (ya makuba) twayahinduramo inema ziduturutseho, akavuga ati “Mu by’ukuri ibi nabihawe kubera ubumenyi bwanjye (ku bw’ibyo sinkeneye gushimira Allah). (Si ko bimeze) ahubwo ni ibigeragezo, uretse ko abenshi muri bo batabizi.”
阿拉伯语经注:
قَدۡ قَالَهَا ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَمَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Rwose abababanjirije bavuze nk’ibi, ariko ibyo bakoraga nta cyo byabamariye.
阿拉伯语经注:
فَأَصَابَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْۚ وَٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مِنۡ هَٰٓؤُلَآءِ سَيُصِيبُهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْ وَمَا هُم بِمُعۡجِزِينَ
Nuko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kandi na babandi bakoze ibibi muri bo (abahakanyi b’i Maka), bazagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakoze, ndetse ntibananiye (Allah kuba yabahana bakiri ku isi).
阿拉伯语经注:
أَوَلَمۡ يَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Ese ntibazi ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza uwo ashaka? Mu by’ukuri muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu bemera.
阿拉伯语经注:
۞ قُلۡ يَٰعِبَادِيَ ٱلَّذِينَ أَسۡرَفُواْ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ لَا تَقۡنَطُواْ مِن رَّحۡمَةِ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ يَغۡفِرُ ٱلذُّنُوبَ جَمِيعًاۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho). Mu by’ukuri Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
阿拉伯语经注:
وَأَنِيبُوٓاْ إِلَىٰ رَبِّكُمۡ وَأَسۡلِمُواْ لَهُۥ مِن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَكُمُ ٱلۡعَذَابُ ثُمَّ لَا تُنصَرُونَ
Kandi nimwicuze kwa Nyagasani wanyu munamwicisheho bugufi mbere y’uko mugerwaho n’ibihano, hanyuma ntimutabarwe.
阿拉伯语经注:
وَٱتَّبِعُوٓاْ أَحۡسَنَ مَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُم مِّن رَّبِّكُم مِّن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَكُمُ ٱلۡعَذَابُ بَغۡتَةٗ وَأَنتُمۡ لَا تَشۡعُرُونَ
Munakurikire ibyiza mwamanuriwe (Qur’an) biturutse kwa Nyagasani wanyu, mbere y’uko mugerwaho n’ibihano bibatunguye mutabizi.
阿拉伯语经注:
أَن تَقُولَ نَفۡسٞ يَٰحَسۡرَتَىٰ عَلَىٰ مَا فَرَّطتُ فِي جَنۢبِ ٱللَّهِ وَإِن كُنتُ لَمِنَ ٱلسَّٰخِرِينَ
(Ibyo ni) ukugira ngo hatazagira uvuga ati “Mbega akaga ngize kubera kudohoka ku mategeko ya Allah, kandi rwose nari umwe mu bayakerensaga.”
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 宰姆拉
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭