Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 宰姆拉   段:
وَنُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَصَعِقَ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا مَن شَآءَ ٱللَّهُۖ ثُمَّ نُفِخَ فِيهِ أُخۡرَىٰ فَإِذَا هُمۡ قِيَامٞ يَنظُرُونَ
Nuko ubwo impanda izavuzwa, abari mu birere no mu isi bazagwa igihumure (bapfe), uretse uwo Allah azashaka. Hanyuma yongere ivuzwe bwa kabiri, maze bahaguruke (bazuke bose) bategereje (uko Allah ari bubagenze).
阿拉伯语经注:
وَأَشۡرَقَتِ ٱلۡأَرۡضُ بِنُورِ رَبِّهَا وَوُضِعَ ٱلۡكِتَٰبُ وَجِاْيٓءَ بِٱلنَّبِيِّـۧنَ وَٱلشُّهَدَآءِ وَقُضِيَ بَيۡنَهُم بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Kandi isi izarabagirana biturutse ku rumuri rwa Nyagasani wayo, nuko buri wese ahabwe igitabo (cy’ibikorwa bye), hanyuma abahanuzi n’abahamya bazanwe, maze (abantu) bacirwe urubanza mu kuri, batarenganyijwe.
阿拉伯语经注:
وَوُفِّيَتۡ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا عَمِلَتۡ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِمَا يَفۡعَلُونَ
Na buri wese azahemberwa ibyo yakoze, kandi (Allah) ni We uzi bihebuje ibyo bakoraga.
阿拉伯语经注:
وَسِيقَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِلَىٰ جَهَنَّمَ زُمَرًاۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءُوهَا فُتِحَتۡ أَبۡوَٰبُهَا وَقَالَ لَهُمۡ خَزَنَتُهَآ أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ رُسُلٞ مِّنكُمۡ يَتۡلُونَ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِ رَبِّكُمۡ وَيُنذِرُونَكُمۡ لِقَآءَ يَوۡمِكُمۡ هَٰذَاۚ قَالُواْ بَلَىٰ وَلَٰكِنۡ حَقَّتۡ كَلِمَةُ ٱلۡعَذَابِ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ
Abahakanyi bazajyanwa muri Jahanamu mu matsinda, kugeza ubwo bazayigeraho maze imiryango yayo igafunguka, nuko abarinzi bayo bavuge bati “Ese ntimwagezweho n’Intumwa zibaturutsemo, zibasomera amagambo (Ayat) ya Nyagasani wanyu, ndetse zinababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?” Bazavuga bati “Yego! Ahubwo imvugo y’ibihano yabaye impamo ku bahakanyi (ari bo twe).”
阿拉伯语经注:
قِيلَ ٱدۡخُلُوٓاْ أَبۡوَٰبَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَاۖ فَبِئۡسَ مَثۡوَى ٱلۡمُتَكَبِّرِينَ
Nuko babwirwe bati “Nimwinjire mu miryango ya Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone!”
阿拉伯语经注:
وَسِيقَ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ رَبَّهُمۡ إِلَى ٱلۡجَنَّةِ زُمَرًاۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءُوهَا وَفُتِحَتۡ أَبۡوَٰبُهَا وَقَالَ لَهُمۡ خَزَنَتُهَا سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمۡ طِبۡتُمۡ فَٱدۡخُلُوهَا خَٰلِدِينَ
Naho ba bandi batinye Nyagasani wabo, bazajyanwa mu ijuru bari mu matsinda, kugeza ubwo bazarigeraho maze imiryango yaryo ifunguke, nuko abarinzi baryo bavuge bati “Amahoro nabe kuri mwe! Mwakoze neza, ngaho nimuryinjiremo (muribemo) ubuziraherezo.”
阿拉伯语经注:
وَقَالُواْ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي صَدَقَنَا وَعۡدَهُۥ وَأَوۡرَثَنَا ٱلۡأَرۡضَ نَتَبَوَّأُ مِنَ ٱلۡجَنَّةِ حَيۡثُ نَشَآءُۖ فَنِعۡمَ أَجۡرُ ٱلۡعَٰمِلِينَ
Na bo bavuge bati “Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, We wubahirije isezerano rye akanaduha kuzungura ubutaka bw’Ijuru tukaba dutuye aho dushaka. Mbega ukuntu ibihembo by’abakora neza ari byiza bihebuje!”
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 宰姆拉
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭