Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 玛仪戴   段:
وَقَفَّيۡنَا عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِم بِعِيسَى ٱبۡنِ مَرۡيَمَ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ مِنَ ٱلتَّوۡرَىٰةِۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ ٱلۡإِنجِيلَ فِيهِ هُدٗى وَنُورٞ وَمُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ مِنَ ٱلتَّوۡرَىٰةِ وَهُدٗى وَمَوۡعِظَةٗ لِّلۡمُتَّقِينَ
Kandi nyuma y’uruhererekane rwazo (Intumwa z’Abayisiraheli), twabakurikije Issa mwene Mariyamu ashimangira ibyahishuwe mbere ye muri Tawurati, tunamuha Ivanjili irimo umuyoboro n’urumuri inashimangira ibyo muri Tawurati yahishuwe mbere yayo, ikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinyamana.
阿拉伯语经注:
وَلۡيَحۡكُمۡ أَهۡلُ ٱلۡإِنجِيلِ بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ فِيهِۚ وَمَن لَّمۡ يَحۡكُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Ngaho abahawe Ivanjili nibategekeshe ibyo Allah yayibahishuriyemo. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bangizi.
阿拉伯语经注:
وَأَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَمُهَيۡمِنًا عَلَيۡهِۖ فَٱحۡكُم بَيۡنَهُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُۖ وَلَا تَتَّبِعۡ أَهۡوَآءَهُمۡ عَمَّا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡحَقِّۚ لِكُلّٖ جَعَلۡنَا مِنكُمۡ شِرۡعَةٗ وَمِنۡهَاجٗاۚ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَجَعَلَكُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَلَٰكِن لِّيَبۡلُوَكُمۡ فِي مَآ ءَاتَىٰكُمۡۖ فَٱسۡتَبِقُواْ ٱلۡخَيۡرَٰتِۚ إِلَى ٱللَّهِ مَرۡجِعُكُمۡ جَمِيعٗا فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ فِيهِ تَخۡتَلِفُونَ
Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an) mu kuri, gishimangira ibitabo byakibanjirije kandi kibihatse. Bityo, jya ubakiranura ukoresheje ibyo Allah yahishuye kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo ngo aguteshe ukuri kwakugezeho. Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira). Iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango umwe (Umat), ariko (si uko yabigenje) kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye; bityo nimurushanwe mu gukora ibyiza. Mwese muzagaruka kwa Allah, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe.
阿拉伯语经注:
وَأَنِ ٱحۡكُم بَيۡنَهُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ وَلَا تَتَّبِعۡ أَهۡوَآءَهُمۡ وَٱحۡذَرۡهُمۡ أَن يَفۡتِنُوكَ عَنۢ بَعۡضِ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ إِلَيۡكَۖ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَٱعۡلَمۡ أَنَّمَا يُرِيدُ ٱللَّهُ أَن يُصِيبَهُم بِبَعۡضِ ذُنُوبِهِمۡۗ وَإِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلنَّاسِ لَفَٰسِقُونَ
Unabakiranuze ibyo Allah yahishuye, kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo, kandi unabirinde kugira ngo batagutesha bimwe mu byo Allah yaguhishuriye. Ariko nibatera umugongo, ubwo umenye ko Allah ashaka kubahanira bimwe mu byaha byabo. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bantu ni ibyigomeke.
阿拉伯语经注:
أَفَحُكۡمَ ٱلۡجَٰهِلِيَّةِ يَبۡغُونَۚ وَمَنۡ أَحۡسَنُ مِنَ ٱللَّهِ حُكۡمٗا لِّقَوۡمٖ يُوقِنُونَ
None se barashaka amategeko yo mu bihe by’ubujiji? Ese ni nde wakiranura neza kurusha Allah, ku bantu bizera nyabyo?
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 玛仪戴
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭