Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 玛仪戴   段:
قَالُواْ يَٰمُوسَىٰٓ إِنَّا لَن نَّدۡخُلَهَآ أَبَدٗا مَّا دَامُواْ فِيهَا فَٱذۡهَبۡ أَنتَ وَرَبُّكَ فَقَٰتِلَآ إِنَّا هَٰهُنَا قَٰعِدُونَ
Baravuga bati “Yewe Musa! Mu by’ukuri, ntiduteze kuhinjira na rimwe igihe cyose bagihari. Ngaho, genda wowe na Nyagasani wawe mubarwanye mwembi, rwose twebwe twiyicariye aha.”
阿拉伯语经注:
قَالَ رَبِّ إِنِّي لَآ أَمۡلِكُ إِلَّا نَفۡسِي وَأَخِيۖ فَٱفۡرُقۡ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡفَٰسِقِينَ
(Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, ntawe ngenga uretse njye ubwanjye n’umuvandimwe wanjye; ngaho, dutandukanye n’abantu b’ibyigomeke.”
阿拉伯语经注:
قَالَ فَإِنَّهَا مُحَرَّمَةٌ عَلَيۡهِمۡۛ أَرۡبَعِينَ سَنَةٗۛ يَتِيهُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ فَلَا تَأۡسَ عَلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡفَٰسِقِينَ
(Allah) aravuga ati “Rwose (ubwo butaka) babuziririjwe imyaka mirongo ine, (bazayimara) barindagira mu isi; bityo ntuzababazwe n’abantu b’ibyigomeke.”
阿拉伯语经注:
۞ وَٱتۡلُ عَلَيۡهِمۡ نَبَأَ ٱبۡنَيۡ ءَادَمَ بِٱلۡحَقِّ إِذۡ قَرَّبَا قُرۡبَانٗا فَتُقُبِّلَ مِنۡ أَحَدِهِمَا وَلَمۡ يُتَقَبَّلۡ مِنَ ٱلۡأٓخَرِ قَالَ لَأَقۡتُلَنَّكَۖ قَالَ إِنَّمَا يَتَقَبَّلُ ٱللَّهُ مِنَ ٱلۡمُتَّقِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) ubabarire by’ukuri inkuru y’abana babiri ba Adamu (Gahini na Abeli), ubwo bombi batangaga ibitambo; icy’umwe muri bo (Abeli) kikakirwa ariko icy’undi (Gahini) nticyakirwe. (Gahini) aravuga ati “Rwose ndakwica.” (Abeli) aravuga ati “Mu by’ukuri, Allah yakira (ibikorwa) by’abamutinya”,
阿拉伯语经注:
لَئِنۢ بَسَطتَ إِلَيَّ يَدَكَ لِتَقۡتُلَنِي مَآ أَنَا۠ بِبَاسِطٖ يَدِيَ إِلَيۡكَ لِأَقۡتُلَكَۖ إِنِّيٓ أَخَافُ ٱللَّهَ رَبَّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Nuramuka undambuyeho ukuboko kwawe kugira ngo unyice, njye sinakuramburaho ukwanjye ngo nkwice, kuko mu by’ukuri njye ntinya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”
阿拉伯语经注:
إِنِّيٓ أُرِيدُ أَن تَبُوٓأَ بِإِثۡمِي وَإِثۡمِكَ فَتَكُونَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلنَّارِۚ وَذَٰلِكَ جَزَٰٓؤُاْ ٱلظَّٰلِمِينَ
(Aho kugira ngo twicane) nakwifuje ko wikorera umutwaro w’ibyaha byanjye n’ibyawe, maze ukaba mu bantu bo mu muriro. Icyo ni cyo gihembo cy’inkozi z’ibibi.
阿拉伯语经注:
فَطَوَّعَتۡ لَهُۥ نَفۡسُهُۥ قَتۡلَ أَخِيهِ فَقَتَلَهُۥ فَأَصۡبَحَ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Nuko umutima we umwoshya kwica umuvandimwe we, aramwica maze aba abaye mu banyagihombo.
阿拉伯语经注:
فَبَعَثَ ٱللَّهُ غُرَابٗا يَبۡحَثُ فِي ٱلۡأَرۡضِ لِيُرِيَهُۥ كَيۡفَ يُوَٰرِي سَوۡءَةَ أَخِيهِۚ قَالَ يَٰوَيۡلَتَىٰٓ أَعَجَزۡتُ أَنۡ أَكُونَ مِثۡلَ هَٰذَا ٱلۡغُرَابِ فَأُوَٰرِيَ سَوۡءَةَ أَخِيۖ فَأَصۡبَحَ مِنَ ٱلنَّٰدِمِينَ
Nuko Allah yohereza icyiyoni gicukura mu butaka (gihamba kigenzi cyacyo), kugira ngo kimwereke uko ashyingura umuvandimwe we. (Gahini) aravuga ati “Mbega ibyago! Ubu koko nananiwe kuba nk’iki cyiyoni ngo nshyingure umuvandimwe wanjye?” Ubwo aba abaye mu bicuza (icyatumye yica umuvandimwe we).
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 玛仪戴
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭