Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 艾奈尔姆   段:

Al An’am

ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَجَعَلَ ٱلظُّلُمَٰتِ وَٱلنُّورَۖ ثُمَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِرَبِّهِمۡ يَعۡدِلُونَ
Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, We waremye ibirere n’isi, akanashyiraho umwijima n’urumuri, nyamara ba bandi bahakanye Nyagasani wabo bamunganya n’ibindi (biremwa).
阿拉伯语经注:
هُوَ ٱلَّذِي خَلَقَكُم مِّن طِينٖ ثُمَّ قَضَىٰٓ أَجَلٗاۖ وَأَجَلٞ مُّسَمًّى عِندَهُۥۖ ثُمَّ أَنتُمۡ تَمۡتَرُونَ
Ni We wabaremye mu ibumba, maze abagenera igihe (cyo kubaho hano ku isi), anagena ikindi gihe kizwi na We (umunsi w’imperuka). Hanyuma mwe (nyuma y’ibyo) mugashidikanya (ku bushobozi bwa Allah bwo kuzazura abapfuye).
阿拉伯语经注:
وَهُوَ ٱللَّهُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَفِي ٱلۡأَرۡضِ يَعۡلَمُ سِرَّكُمۡ وَجَهۡرَكُمۡ وَيَعۡلَمُ مَا تَكۡسِبُونَ
Kandi Allah ni We (Mana yonyine ikwiye gusengwa) mu birere no mu isi; azi ibyo muhisha (mu mitima yanyu) n’ibyo mugaragaza, kandi azi ibyo mugeraho (byose).
阿拉伯语经注:
وَمَا تَأۡتِيهِم مِّنۡ ءَايَةٖ مِّنۡ ءَايَٰتِ رَبِّهِمۡ إِلَّا كَانُواْ عَنۡهَا مُعۡرِضِينَ
Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo kibageraho ngo babure kugitera umugongo.
阿拉伯语经注:
فَقَدۡ كَذَّبُواْ بِٱلۡحَقِّ لَمَّا جَآءَهُمۡ فَسَوۡفَ يَأۡتِيهِمۡ أَنۢبَٰٓؤُاْ مَا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Rwose bahinyuye ukuri ubwo kwabageragaho, ariko nta kabuza bazagerwaho n’inkuru y’ibyo bakerensaga (ko ari ukuri).
阿拉伯语经注:
أَلَمۡ يَرَوۡاْ كَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِن قَبۡلِهِم مِّن قَرۡنٖ مَّكَّنَّٰهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ مَا لَمۡ نُمَكِّن لَّكُمۡ وَأَرۡسَلۡنَا ٱلسَّمَآءَ عَلَيۡهِم مِّدۡرَارٗا وَجَعَلۡنَا ٱلۡأَنۡهَٰرَ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهِمۡ فَأَهۡلَكۡنَٰهُم بِذُنُوبِهِمۡ وَأَنشَأۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِمۡ قَرۡنًا ءَاخَرِينَ
Ese ntibabona ko twarimbuye abantu benshi mbere yabo twari twarahaye ubushobozi ku isi tutigeze duha mwe (abahakanyi)? Twabamanuriye imvura nyinshi (barakungahara), ndetse tubashyiriraho imigezi itemba aho batuye. Nuko turabarimbura kubera ibyaha byabo, maze turema abandi bantu nyuma yabo.
阿拉伯语经注:
وَلَوۡ نَزَّلۡنَا عَلَيۡكَ كِتَٰبٗا فِي قِرۡطَاسٖ فَلَمَسُوهُ بِأَيۡدِيهِمۡ لَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٞ
N’iyo tuza kuguhishurira (yewe Muhamadi) igitabo cyanditse ku mpapuro maze bakagikozaho intoki zabo, ba bandi bahakanye bari kuvuga bati “Iki ni uburozi bugaragara.”
阿拉伯语经注:
وَقَالُواْ لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡهِ مَلَكٞۖ وَلَوۡ أَنزَلۡنَا مَلَكٗا لَّقُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ ثُمَّ لَا يُنظَرُونَ
Baranavuze bati “Kuki atamanuriwe Malayika (wo kutwemeza ko ari Intumwa koko)?” Nyamara n’iyo tuza kumanura umumalayika (bagahakana), hari guhita hacibwa iteka (ryo kubarimbura) kandi ntibari kurindirizwa.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 艾奈尔姆
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭