Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 艾奈尔姆   段:
فَقُطِعَ دَابِرُ ٱلۡقَوۡمِ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْۚ وَٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Nuko ba bandi b’inkozi z’ibibi bararimburwa kugeza ku wa nyuma. Kandi ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.
阿拉伯语经注:
قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِنۡ أَخَذَ ٱللَّهُ سَمۡعَكُمۡ وَأَبۡصَٰرَكُمۡ وَخَتَمَ عَلَىٰ قُلُوبِكُم مَّنۡ إِلَٰهٌ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَأۡتِيكُم بِهِۗ ٱنظُرۡ كَيۡفَ نُصَرِّفُ ٱلۡأٓيَٰتِ ثُمَّ هُمۡ يَصۡدِفُونَ
Vuga (ubwira abahakanyi) uti “Nimumbwire! Allah aramutse abambuye ukumva kwanyu n’ukureba kwanyu, akanadanangira imitima yanyu, ni iyihe mana yindi itari Allah yabibagarurira?” Dore uko tubasobanurira ibimenyetso (byacu) hanyuma bakabitera umugongo!
阿拉伯语经注:
قُلۡ أَرَءَيۡتَكُمۡ إِنۡ أَتَىٰكُمۡ عَذَابُ ٱللَّهِ بَغۡتَةً أَوۡ جَهۡرَةً هَلۡ يُهۡلَكُ إِلَّا ٱلۡقَوۡمُ ٱلظَّٰلِمُونَ
Vuga uti “Nimumbwire! Ibihano bya Allah biramutse bibagezeho bitunguranye cyangwa ku mugaragaro, hari abandi bakorekwa uretse abantu b’abanyabyaha?”
阿拉伯语经注:
وَمَا نُرۡسِلُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ إِلَّا مُبَشِّرِينَ وَمُنذِرِينَۖ فَمَنۡ ءَامَنَ وَأَصۡلَحَ فَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Nta kindi gituma twohereza Intumwa uretse kugira ngo zigeze inkuru nziza (ku bantu) zinababurire. Bityo, abazemera bakanakora ibikorwa bitunganye, nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira.
阿拉伯语经注:
وَٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا يَمَسُّهُمُ ٱلۡعَذَابُ بِمَا كَانُواْ يَفۡسُقُونَ
Naho abahinyuye ibimenyetso byacu, bazagerwaho n’ibihano kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah).
阿拉伯语经注:
قُل لَّآ أَقُولُ لَكُمۡ عِندِي خَزَآئِنُ ٱللَّهِ وَلَآ أَعۡلَمُ ٱلۡغَيۡبَ وَلَآ أَقُولُ لَكُمۡ إِنِّي مَلَكٌۖ إِنۡ أَتَّبِعُ إِلَّا مَا يُوحَىٰٓ إِلَيَّۚ قُلۡ هَلۡ يَسۡتَوِي ٱلۡأَعۡمَىٰ وَٱلۡبَصِيرُۚ أَفَلَا تَتَفَكَّرُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika. Ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa.” Vuga uti “Ese utabona ahwanye n’ubona? Ese ntimutekereza?”
阿拉伯语经注:
وَأَنذِرۡ بِهِ ٱلَّذِينَ يَخَافُونَ أَن يُحۡشَرُوٓاْ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ لَيۡسَ لَهُم مِّن دُونِهِۦ وَلِيّٞ وَلَا شَفِيعٞ لَّعَلَّهُمۡ يَتَّقُونَ
Yikoreshe (Qur’an) uburira ba bandi bafite ubwoba bwo kuzakoranyirizwa kwa Nyagasani wabo, ko nta wundi murinzi utari We (Allah) cyangwa uwabavuganira. (Ibyo bikore) kugira ngo bamugandukire.
阿拉伯语经注:
وَلَا تَطۡرُدِ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ رَبَّهُم بِٱلۡغَدَوٰةِ وَٱلۡعَشِيِّ يُرِيدُونَ وَجۡهَهُۥۖ مَا عَلَيۡكَ مِنۡ حِسَابِهِم مِّن شَيۡءٖ وَمَا مِنۡ حِسَابِكَ عَلَيۡهِم مِّن شَيۡءٖ فَتَطۡرُدَهُمۡ فَتَكُونَ مِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Kandi ntukirukane ba bandi basenga Nyagasani wabo mu gitondo na nimugoroba bashaka kwishimirwa na We.[1] Nta cyo ubazwa mu byo bakora, na bo nta cyo babazwa mu byo ukora. Nubirukana uzaba ubaye umwe mu bahemu.
[1] Uyu murongo wahishuwe ubwo ibikomerezwa by’Abakurayishi byasabaga Intumwa Muhamadi kwirukana abakene n’abanyantege nke bari barayemeye, kugira ngo na byo bibone kuyikurikira; nuko uyu murongo uza umubuza kubikora.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 艾奈尔姆
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭