Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሁድ   አንቀጽ:
فَلَا تَكُ فِي مِرۡيَةٖ مِّمَّا يَعۡبُدُ هَٰٓؤُلَآءِۚ مَا يَعۡبُدُونَ إِلَّا كَمَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُهُم مِّن قَبۡلُۚ وَإِنَّا لَمُوَفُّوهُمۡ نَصِيبَهُمۡ غَيۡرَ مَنقُوصٖ
Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire gushidikanya ku byo abo bantu bagaragira (kuko atari ukuri). Ibyo bagaragira ni nk’ibyo abakurambere babo bajyaga bagaragira. Mu by’ukuri tuzabaha umugabane wabo (ibihano) utagabanyijwe
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ فَٱخۡتُلِفَ فِيهِۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۚ وَإِنَّهُمۡ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُ مُرِيبٖ
Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati), ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka). Ndetse mu by’ukuri (iyi Qur’an) bayishidikanyaho biteye inkeke.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِنَّ كُلّٗا لَّمَّا لَيُوَفِّيَنَّهُمۡ رَبُّكَ أَعۡمَٰلَهُمۡۚ إِنَّهُۥ بِمَا يَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe bose azabahembera ibikorwa byabo byuzuye. Rwose azi neza ibyo bakora.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَٱسۡتَقِمۡ كَمَآ أُمِرۡتَ وَمَن تَابَ مَعَكَ وَلَا تَطۡغَوۡاْۚ إِنَّهُۥ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
Ngaho (yewe Muhamadi) komeza ugire igihagararo (mu idini) nk’uko wabitegetswe wowe n’abicujije muri kumwe, kandi ntimuzarengere (amategeko ya Allah). Mu by’ukuri We ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَا تَرۡكَنُوٓاْ إِلَى ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ فَتَمَسَّكُمُ ٱلنَّارُ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِنۡ أَوۡلِيَآءَ ثُمَّ لَا تُنصَرُونَ
Kandi ntimukabogamire kuri ba bandi bakora ibibi, mutazavaho mugerwaho n’umuriro kandi mutabona abawubarinda batari Allah, ndetse mukaba mutabona ababatabara.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ طَرَفَيِ ٱلنَّهَارِ وَزُلَفٗا مِّنَ ٱلَّيۡلِۚ إِنَّ ٱلۡحَسَنَٰتِ يُذۡهِبۡنَ ٱلسَّيِّـَٔاتِۚ ذَٰلِكَ ذِكۡرَىٰ لِلذَّٰكِرِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) ujye uhozaho iswala mu mpera ebyiri z’amanywa (Swalat ul Fajir, Adhuhuri na Al aswir), ndetse no mu masaha y’ijoro (Al magrib na Al ishai). Mu by’ukuri ibikorwa byiza bikuraho ibibi. Ibyo ni inyigisho ku bantu bibuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱصۡبِرۡ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجۡرَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Ujye unihangana kuko mu by’ukuri Allah ataburizamo ibihembo by’abakora ibyiza.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَوۡلَا كَانَ مِنَ ٱلۡقُرُونِ مِن قَبۡلِكُمۡ أُوْلُواْ بَقِيَّةٖ يَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡفَسَادِ فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا قَلِيلٗا مِّمَّنۡ أَنجَيۡنَا مِنۡهُمۡۗ وَٱتَّبَعَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مَآ أُتۡرِفُواْ فِيهِ وَكَانُواْ مُجۡرِمِينَ
Mu bakurambere banyu (twarimbuye) iyo haza kubamo abanyabwenge babuza (abandi gukora) ubwangizi ku isi (bari kurokoka ibihano)! Nyamara (ibyo ntibyabaye) kuko byakozwe na bake twarokoye, mu gihe ba bandi bakoze ibibi bakomeje kuba mu munezero w’iby’isi, kandi bari n’inkozi z’ibibi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا كَانَ رَبُّكَ لِيُهۡلِكَ ٱلۡقُرَىٰ بِظُلۡمٖ وَأَهۡلُهَا مُصۡلِحُونَ
Kandi Nyagasani wawe ntiyari kurimbura imidugudu ayirenganyije, mu gihe abayituye ari intungane.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሁድ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት