Kandi (yewe Muhamadi) ujye uhozaho iswala mu mpera ebyiri z’amanywa (Swalat ul Fajir, Adhuhuri na Al aswir), ndetse no mu masaha y’ijoro (Al magrib na Al ishai). Mu by’ukuri ibikorwa byiza bikuraho ibibi. Ibyo ni inyigisho ku bantu bibuka.
Mu bakurambere banyu (twarimbuye) iyo haza kubamo abanyabwenge babuza (abandi gukora) ubwangizi ku isi (bari kurokoka ibihano)! Nyamara (ibyo ntibyabaye) kuko byakozwe na bake twarokoye, mu gihe ba bandi bakoze ibibi bakomeje kuba mu munezero w’iby’isi, kandi bari n’inkozi z’ibibi.