Check out the new design

ការបកប្រែអត្ថន័យគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉វ៉ាន់ដា * - សន្ទស្សន៍នៃការបកប្រែ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ការបកប្រែអត្ថន័យ ជំពូក​: ហ៊ូទ   អាយ៉ាត់:
فَلَا تَكُ فِي مِرۡيَةٖ مِّمَّا يَعۡبُدُ هَٰٓؤُلَآءِۚ مَا يَعۡبُدُونَ إِلَّا كَمَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُهُم مِّن قَبۡلُۚ وَإِنَّا لَمُوَفُّوهُمۡ نَصِيبَهُمۡ غَيۡرَ مَنقُوصٖ
Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire gushidikanya ku byo abo bantu bagaragira (kuko atari ukuri). Ibyo bagaragira ni nk’ibyo abakurambere babo bajyaga bagaragira. Mu by’ukuri tuzabaha umugabane wabo (ibihano) utagabanyijwe
តាហ្វសៀរជាភាសា​អារ៉ាប់ជាច្រេីន:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ فَٱخۡتُلِفَ فِيهِۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۚ وَإِنَّهُمۡ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُ مُرِيبٖ
Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati), ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka). Ndetse mu by’ukuri (iyi Qur’an) bayishidikanyaho biteye inkeke.
តាហ្វសៀរជាភាសា​អារ៉ាប់ជាច្រេីន:
وَإِنَّ كُلّٗا لَّمَّا لَيُوَفِّيَنَّهُمۡ رَبُّكَ أَعۡمَٰلَهُمۡۚ إِنَّهُۥ بِمَا يَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe bose azabahembera ibikorwa byabo byuzuye. Rwose azi neza ibyo bakora.
តាហ្វសៀរជាភាសា​អារ៉ាប់ជាច្រេីន:
فَٱسۡتَقِمۡ كَمَآ أُمِرۡتَ وَمَن تَابَ مَعَكَ وَلَا تَطۡغَوۡاْۚ إِنَّهُۥ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
Ngaho (yewe Muhamadi) komeza ugire igihagararo (mu idini) nk’uko wabitegetswe wowe n’abicujije muri kumwe, kandi ntimuzarengere (amategeko ya Allah). Mu by’ukuri We ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
តាហ្វសៀរជាភាសា​អារ៉ាប់ជាច្រេីន:
وَلَا تَرۡكَنُوٓاْ إِلَى ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ فَتَمَسَّكُمُ ٱلنَّارُ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِنۡ أَوۡلِيَآءَ ثُمَّ لَا تُنصَرُونَ
Kandi ntimukabogamire kuri ba bandi bakora ibibi, mutazavaho mugerwaho n’umuriro kandi mutabona abawubarinda batari Allah, ndetse mukaba mutabona ababatabara.
តាហ្វសៀរជាភាសា​អារ៉ាប់ជាច្រេីន:
وَأَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ طَرَفَيِ ٱلنَّهَارِ وَزُلَفٗا مِّنَ ٱلَّيۡلِۚ إِنَّ ٱلۡحَسَنَٰتِ يُذۡهِبۡنَ ٱلسَّيِّـَٔاتِۚ ذَٰلِكَ ذِكۡرَىٰ لِلذَّٰكِرِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) ujye uhozaho iswala mu mpera ebyiri z’amanywa (Swalat ul Fajir, Adhuhuri na Al aswir), ndetse no mu masaha y’ijoro (Al magrib na Al ishai). Mu by’ukuri ibikorwa byiza bikuraho ibibi. Ibyo ni inyigisho ku bantu bibuka.
តាហ្វសៀរជាភាសា​អារ៉ាប់ជាច្រេីន:
وَٱصۡبِرۡ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجۡرَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Ujye unihangana kuko mu by’ukuri Allah ataburizamo ibihembo by’abakora ibyiza.
តាហ្វសៀរជាភាសា​អារ៉ាប់ជាច្រេីន:
فَلَوۡلَا كَانَ مِنَ ٱلۡقُرُونِ مِن قَبۡلِكُمۡ أُوْلُواْ بَقِيَّةٖ يَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡفَسَادِ فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا قَلِيلٗا مِّمَّنۡ أَنجَيۡنَا مِنۡهُمۡۗ وَٱتَّبَعَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مَآ أُتۡرِفُواْ فِيهِ وَكَانُواْ مُجۡرِمِينَ
Mu bakurambere banyu (twarimbuye) iyo haza kubamo abanyabwenge babuza (abandi gukora) ubwangizi ku isi (bari kurokoka ibihano)! Nyamara (ibyo ntibyabaye) kuko byakozwe na bake twarokoye, mu gihe ba bandi bakoze ibibi bakomeje kuba mu munezero w’iby’isi, kandi bari n’inkozi z’ibibi.
តាហ្វសៀរជាភាសា​អារ៉ាប់ជាច្រេីន:
وَمَا كَانَ رَبُّكَ لِيُهۡلِكَ ٱلۡقُرَىٰ بِظُلۡمٖ وَأَهۡلُهَا مُصۡلِحُونَ
Kandi Nyagasani wawe ntiyari kurimbura imidugudu ayirenganyije, mu gihe abayituye ari intungane.
តាហ្វសៀរជាភាសា​អារ៉ាប់ជាច្រេីន:
 
ការបកប្រែអត្ថន័យ ជំពូក​: ហ៊ូទ
សន្ទស្សន៍នៃជំពូក លេខ​ទំព័រ
 
ការបកប្រែអត្ថន័យគួរអាន - ការបកប្រែជាភាសាគីនីវ៉ាន់ដា - សមាគមមូស្លីមរ៉វ៉ាន់ដា - សន្ទស្សន៍នៃការបកប្រែ

ចេញផ្សាយដោយសមាគមមូស្លីមរ៉វ៉ាន់ដា។

បិទ