Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-በቀራህ   አንቀጽ:
حَٰفِظُواْ عَلَى ٱلصَّلَوَٰتِ وَٱلصَّلَوٰةِ ٱلۡوُسۡطَىٰ وَقُومُواْ لِلَّهِ قَٰنِتِينَ
Mujye muhozaho iswala (z’itegeko), by’umwihariko iswala yo hagati (al Aswir). Kandi mujye muhagarara (mu iswala) mwibombaritse imbere ya Allah.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَإِنۡ خِفۡتُمۡ فَرِجَالًا أَوۡ رُكۡبَانٗاۖ فَإِذَآ أَمِنتُمۡ فَٱذۡكُرُواْ ٱللَّهَ كَمَا عَلَّمَكُم مَّا لَمۡ تَكُونُواْ تَعۡلَمُونَ
N’igihe muzaba mufite ubwoba (mutinya umwanzi), mujye mukora iswala mugenda n’amaguru cyangwa muri ku bigenderwaho. Igihe mutekanye, mujye musingiza Allah (musali) nk’uko yabigishije ibyo mutari muzi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ يُتَوَفَّوۡنَ مِنكُمۡ وَيَذَرُونَ أَزۡوَٰجٗا وَصِيَّةٗ لِّأَزۡوَٰجِهِم مَّتَٰعًا إِلَى ٱلۡحَوۡلِ غَيۡرَ إِخۡرَاجٖۚ فَإِنۡ خَرَجۡنَ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ فِي مَا فَعَلۡنَ فِيٓ أَنفُسِهِنَّ مِن مَّعۡرُوفٖۗ وَٱللَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٞ
N’abazapfa muri mwe bagasiga abagore, bajye (basiga) umurage (ugaragaza ibizatunga) abagore babo mu gihe kingana n’umwaka badasohowe (mu ngo zabo). Ariko nibava mu ngo zabo ku bushake, nta cyaha kuri mwe (abazungura) baramutse bagize ibyo bakora igihe cyose bitanyuranyije n’amategeko (nko kuba bashaka abagabo mbere y’uko umwaka urangira).[1] Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
[1] Itegeko rivugwa muri uyu murongo ryo kuba umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we umwaka wose, ryasimbuwe n’itegeko rivuga ko umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we mu gihe cy’amezi ane n’iminsi icumi, nkuko rigaragara mu murongo wa 234 muri iyi Surat.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلِلۡمُطَلَّقَٰتِ مَتَٰعُۢ بِٱلۡمَعۡرُوفِۖ حَقًّا عَلَى ٱلۡمُتَّقِينَ
N’abagore bahawe ubutane bahabwe imperekeza mu buryo bwiza. Ibyo ni inshingano ku (bagabo) batinyamana.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تَعۡقِلُونَ
Uko ni ko Allah abasobanurira amategeko ye kugira ngo musobanukirwe (mushyire mu gaciro).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ خَرَجُواْ مِن دِيَٰرِهِمۡ وَهُمۡ أُلُوفٌ حَذَرَ ٱلۡمَوۡتِ فَقَالَ لَهُمُ ٱللَّهُ مُوتُواْ ثُمَّ أَحۡيَٰهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَشۡكُرُونَ
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) inkuru y’abantu bavuye mu ngo zabo ari ibihumbi bahunga urupfu? Maze Allah akababwira ati “Ngaho nimupfe” (maze bahita bapfira icyarimwe), nuko nyuma yaho akabazura (kugira ngo buzuze igihe cyo kubaho kwabo, binababere isomo kandi bicuze). Mu by’ukuri, Allah ni Nyiringabire ku bantu, nyamara abenshi mu bantu ntibashimira.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَٰتِلُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ سَمِيعٌ عَلِيمٞ
Munarwane mu nzira ya Allah, kandi mumenye ko Allah ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَّن ذَا ٱلَّذِي يُقۡرِضُ ٱللَّهَ قَرۡضًا حَسَنٗا فَيُضَٰعِفَهُۥ لَهُۥٓ أَضۡعَافٗا كَثِيرَةٗۚ وَٱللَّهُ يَقۡبِضُ وَيَبۡصُۜطُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (gutanga umutungo mu bikorwa byiza) maze akazayimuhembera ayikubye inshuro nyinshi? Allah ni We utanga bike akanatanga byinshi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-በቀራህ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት