Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-በቀራህ   አንቀጽ:
ٱللَّهُ وَلِيُّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يُخۡرِجُهُم مِّنَ ٱلظُّلُمَٰتِ إِلَى ٱلنُّورِۖ وَٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَوۡلِيَآؤُهُمُ ٱلطَّٰغُوتُ يُخۡرِجُونَهُم مِّنَ ٱلنُّورِ إِلَى ٱلظُّلُمَٰتِۗ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Allah ni umukunzi wa ba bandi bemeye; abakura mu mwijima (w’ubuhakanyi) abaganisha mu rumuri (rw’ukwemera). Naho ba bandi bahakanye, abakunzi babo ni ibigirwamana; bibakura mu rumuri bibaganisha mu mwijima. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِي حَآجَّ إِبۡرَٰهِـۧمَ فِي رَبِّهِۦٓ أَنۡ ءَاتَىٰهُ ٱللَّهُ ٱلۡمُلۡكَ إِذۡ قَالَ إِبۡرَٰهِـۧمُ رَبِّيَ ٱلَّذِي يُحۡيِۦ وَيُمِيتُ قَالَ أَنَا۠ أُحۡيِۦ وَأُمِيتُۖ قَالَ إِبۡرَٰهِـۧمُ فَإِنَّ ٱللَّهَ يَأۡتِي بِٱلشَّمۡسِ مِنَ ٱلۡمَشۡرِقِ فَأۡتِ بِهَا مِنَ ٱلۡمَغۡرِبِ فَبُهِتَ ٱلَّذِي كَفَرَۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) uwahakanye Nyagasani we (Umwami Namurudhi) ubwo yagishaga impaka Aburahamu yitwaje ubwami Allah yamuhaye? Ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye ni wa wundi utanga ubuzima n’urupfu.” (Namurudhi) aravuga ati “Nanjye ntanga ubuzima n’urupfu.” Aburahamu aravuga ati “Mu by’ukuri, Allah avana izuba iburasirazuba; ngaho wowe rivane iburengerazuba.” Nuko uwahakanye aramwara! Kandi Allah ntayobora ababangikanyamana.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَوۡ كَٱلَّذِي مَرَّ عَلَىٰ قَرۡيَةٖ وَهِيَ خَاوِيَةٌ عَلَىٰ عُرُوشِهَا قَالَ أَنَّىٰ يُحۡيِۦ هَٰذِهِ ٱللَّهُ بَعۡدَ مَوۡتِهَاۖ فَأَمَاتَهُ ٱللَّهُ مِاْئَةَ عَامٖ ثُمَّ بَعَثَهُۥۖ قَالَ كَمۡ لَبِثۡتَۖ قَالَ لَبِثۡتُ يَوۡمًا أَوۡ بَعۡضَ يَوۡمٖۖ قَالَ بَل لَّبِثۡتَ مِاْئَةَ عَامٖ فَٱنظُرۡ إِلَىٰ طَعَامِكَ وَشَرَابِكَ لَمۡ يَتَسَنَّهۡۖ وَٱنظُرۡ إِلَىٰ حِمَارِكَ وَلِنَجۡعَلَكَ ءَايَةٗ لِّلنَّاسِۖ وَٱنظُرۡ إِلَى ٱلۡعِظَامِ كَيۡفَ نُنشِزُهَا ثُمَّ نَكۡسُوهَا لَحۡمٗاۚ فَلَمَّا تَبَيَّنَ لَهُۥ قَالَ أَعۡلَمُ أَنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Cyangwa nka wa wundi wanyuze ku mudugudu wasenyutse ugahinduka itongo akavuga ati “Ni gute Allah azawusubiza ubuzima nyuma yo gupfa kwawo (azazura abawutuye)?” Nuko Allah amwambura ubuzima imyaka ijana, maze aramuzura. (Allah) aramubaza ati “Umaze igihe kingana iki (warapfuye)?” Aravuga ati “Maze umunsi umwe cyangwa igice cyawo.” (Allah) aramubwira ati “Ahubwo umaze imyaka ijana. Ngaho reba ibiribwa n’ibinyobwa byawe ntibyagaze, unarebe indogobe yawe (uko yahindutse amagufa). Ibyo ni ukugira ngo tukugire ikimenyetso ku bantu. Unarebe amagufa (y’indogobe) uburyo tuyahuza, hanyuma tukayambika umubiri (ikongera ikabaho).” Nuko amaze gusobanukirwa (ubushobozi bwa Allah yaremeye), maze aravuga ati “Mu by’ukuri, menye ko Allah ari Ushoborabyose.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-በቀራህ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት