Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-በቀራህ   አንቀጽ:
قُلۡنَا ٱهۡبِطُواْ مِنۡهَا جَمِيعٗاۖ فَإِمَّا يَأۡتِيَنَّكُم مِّنِّي هُدٗى فَمَن تَبِعَ هُدَايَ فَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Turavuga tuti “Nimumanuke muve aha mwese. Kandi nimuramuka mugezweho n’umuyoboro unturutseho, abazakurikira umuyoboro wanjye nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho abazahakana bakanahinyura ibimenyetso byacu (amagambo, inyigisho n’ubuhanuzi), abo bazaba abo mu muriro; bakazawubamo ubuziraherezo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَٰبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتِيَ ٱلَّتِيٓ أَنۡعَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ وَأَوۡفُواْ بِعَهۡدِيٓ أُوفِ بِعَهۡدِكُمۡ وَإِيَّٰيَ فَٱرۡهَبُونِ
Yemwe bene Isiraheli![1] Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, maze mwuzuze isezerano ryanjye (ryo kwemera ibitabo n’Intumwa zanjye), kugira ngo nanjye nuzuze iryanyu (ryo kubagirira impuhwe ku isi no kuzabarokora ku munsi w’imperuka), kandi mube ari Njye njyenyine mutinya.
[1] Isiraheli ni umuhanuzi wa Allah, akaba ari we Yakobo mwene Isaka mwene Aburahamu, ari na we Abayahudi bakomokaho.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَءَامِنُواْ بِمَآ أَنزَلۡتُ مُصَدِّقٗا لِّمَا مَعَكُمۡ وَلَا تَكُونُوٓاْ أَوَّلَ كَافِرِۭ بِهِۦۖ وَلَا تَشۡتَرُواْ بِـَٔايَٰتِي ثَمَنٗا قَلِيلٗا وَإِيَّٰيَ فَٱتَّقُونِ
Kandi mwemere ibyo nahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo mufite (Tawurati), ndetse ntimuzabe aba mbere babihakana. Ntimuzanagurane amagambo yanjye igiciro gito, kandi abe ari Njye jyenyine mutinya.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَا تَلۡبِسُواْ ٱلۡحَقَّ بِٱلۡبَٰطِلِ وَتَكۡتُمُواْ ٱلۡحَقَّ وَأَنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
Kandi ntimuzavange ukuri n’ikinyoma, cyangwa ngo muhishe ukuri kandi mukuzi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَٱرۡكَعُواْ مَعَ ٱلرَّٰكِعِينَ
Munahozeho iswala (z’itegeko) [8], munatange amaturo (Zakat y’itegeko)[9] kandi mwuname hamwe n’abunama (mukora iswala).
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ أَتَأۡمُرُونَ ٱلنَّاسَ بِٱلۡبِرِّ وَتَنسَوۡنَ أَنفُسَكُمۡ وَأَنتُمۡ تَتۡلُونَ ٱلۡكِتَٰبَۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Ese mubwiriza abantu gukora ibyiza mwe mukiyibagirwa, kandi mwe musoma igitabo (Tawurati)? Ese nta bwenge mugira?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱسۡتَعِينُواْ بِٱلصَّبۡرِ وَٱلصَّلَوٰةِۚ وَإِنَّهَا لَكَبِيرَةٌ إِلَّا عَلَى ٱلۡخَٰشِعِينَ
Kandi mujye mwifashisha (muri gahunda zanyu zose) ukwihangana n’iswala[1]; n’ubwo mu by’ukuri bigoye uretse ku bibombarika.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ يَظُنُّونَ أَنَّهُم مُّلَٰقُواْ رَبِّهِمۡ وَأَنَّهُمۡ إِلَيۡهِ رَٰجِعُونَ
(Abo ni) ba bandi bizera ko bazahura na Nyagasani wabo, kandi ko bazasubira iwe (ku munsi w’imperuka).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَٰبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتِيَ ٱلَّتِيٓ أَنۡعَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ وَأَنِّي فَضَّلۡتُكُمۡ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱتَّقُواْ يَوۡمٗا لَّا تَجۡزِي نَفۡسٌ عَن نَّفۡسٖ شَيۡـٔٗا وَلَا يُقۡبَلُ مِنۡهَا شَفَٰعَةٞ وَلَا يُؤۡخَذُ مِنۡهَا عَدۡلٞ وَلَا هُمۡ يُنصَرُونَ
Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, ubuvugizi bwe ntibwemerwe, ndetse n’ingurane ye (yo kwigura ngo adahanwa) ntiyakirwe, kandi nta n’ubwo bazatabarwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-በቀራህ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት