Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: Al Baqarah   Verset:
قُلۡنَا ٱهۡبِطُواْ مِنۡهَا جَمِيعٗاۖ فَإِمَّا يَأۡتِيَنَّكُم مِّنِّي هُدٗى فَمَن تَبِعَ هُدَايَ فَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Turavuga tuti “Nimumanuke muve aha mwese. Kandi nimuramuka mugezweho n’umuyoboro unturutseho, abazakurikira umuyoboro wanjye nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira.”
Les exégèses en arabe:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho abazahakana bakanahinyura ibimenyetso byacu (amagambo, inyigisho n’ubuhanuzi), abo bazaba abo mu muriro; bakazawubamo ubuziraherezo.
Les exégèses en arabe:
يَٰبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتِيَ ٱلَّتِيٓ أَنۡعَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ وَأَوۡفُواْ بِعَهۡدِيٓ أُوفِ بِعَهۡدِكُمۡ وَإِيَّٰيَ فَٱرۡهَبُونِ
Yemwe bene Isiraheli![1] Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, maze mwuzuze isezerano ryanjye (ryo kwemera ibitabo n’Intumwa zanjye), kugira ngo nanjye nuzuze iryanyu (ryo kubagirira impuhwe ku isi no kuzabarokora ku munsi w’imperuka), kandi mube ari Njye njyenyine mutinya.
[1] Isiraheli ni umuhanuzi wa Allah, akaba ari we Yakobo mwene Isaka mwene Aburahamu, ari na we Abayahudi bakomokaho.
Les exégèses en arabe:
وَءَامِنُواْ بِمَآ أَنزَلۡتُ مُصَدِّقٗا لِّمَا مَعَكُمۡ وَلَا تَكُونُوٓاْ أَوَّلَ كَافِرِۭ بِهِۦۖ وَلَا تَشۡتَرُواْ بِـَٔايَٰتِي ثَمَنٗا قَلِيلٗا وَإِيَّٰيَ فَٱتَّقُونِ
Kandi mwemere ibyo nahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo mufite (Tawurati), ndetse ntimuzabe aba mbere babihakana. Ntimuzanagurane amagambo yanjye igiciro gito, kandi abe ari Njye jyenyine mutinya.
Les exégèses en arabe:
وَلَا تَلۡبِسُواْ ٱلۡحَقَّ بِٱلۡبَٰطِلِ وَتَكۡتُمُواْ ٱلۡحَقَّ وَأَنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
Kandi ntimuzavange ukuri n’ikinyoma, cyangwa ngo muhishe ukuri kandi mukuzi.
Les exégèses en arabe:
وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَٱرۡكَعُواْ مَعَ ٱلرَّٰكِعِينَ
Munahozeho iswala (z’itegeko)[1], munatange amaturo (Zakat y’itegeko)[2] kandi mwuname hamwe n’abunama (mukora iswala).
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
[2] Zakat ni ituro, rikaba ari igeno rizwi Umuyisilamu ategekwa gutanga mu mitungo yabugenewe, rigahabwa abantu bari mu byiciro umunani byavuzwe muri Qur’an, igice cya 9:60.
Les exégèses en arabe:
۞ أَتَأۡمُرُونَ ٱلنَّاسَ بِٱلۡبِرِّ وَتَنسَوۡنَ أَنفُسَكُمۡ وَأَنتُمۡ تَتۡلُونَ ٱلۡكِتَٰبَۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Ese mubwiriza abantu gukora ibyiza mwe mukiyibagirwa, kandi mwe musoma igitabo (Tawurati)? Ese nta bwenge mugira?
Les exégèses en arabe:
وَٱسۡتَعِينُواْ بِٱلصَّبۡرِ وَٱلصَّلَوٰةِۚ وَإِنَّهَا لَكَبِيرَةٌ إِلَّا عَلَى ٱلۡخَٰشِعِينَ
Kandi mujye mwifashisha (muri gahunda zanyu zose) ukwihangana n’iswala[1]; n’ubwo mu by’ukuri bigoye uretse ku bibombarika.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
Les exégèses en arabe:
ٱلَّذِينَ يَظُنُّونَ أَنَّهُم مُّلَٰقُواْ رَبِّهِمۡ وَأَنَّهُمۡ إِلَيۡهِ رَٰجِعُونَ
(Abo ni) ba bandi bizera ko bazahura na Nyagasani wabo, kandi ko bazasubira iwe (ku munsi w’imperuka).
Les exégèses en arabe:
يَٰبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتِيَ ٱلَّتِيٓ أَنۡعَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ وَأَنِّي فَضَّلۡتُكُمۡ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu).
Les exégèses en arabe:
وَٱتَّقُواْ يَوۡمٗا لَّا تَجۡزِي نَفۡسٌ عَن نَّفۡسٖ شَيۡـٔٗا وَلَا يُقۡبَلُ مِنۡهَا شَفَٰعَةٞ وَلَا يُؤۡخَذُ مِنۡهَا عَدۡلٞ وَلَا هُمۡ يُنصَرُونَ
Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, ubuvugizi bwe ntibwemerwe, ndetse n’ingurane ye (yo kwigura ngo adahanwa) ntiyakirwe, kandi nta n’ubwo bazatabarwa.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: Al Baqarah
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture