Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: Al Baqarah   Verset:
وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَكُمۡ لَا تَسۡفِكُونَ دِمَآءَكُمۡ وَلَا تُخۡرِجُونَ أَنفُسَكُم مِّن دِيَٰرِكُمۡ ثُمَّ أَقۡرَرۡتُمۡ وَأَنتُمۡ تَشۡهَدُونَ
Munibuke ubwo twakiraga isezerano ryanyu ry’uko mutazamena amaraso (ya bagenzi banyu), ko mutazanameneshanya mu ngo zanyu; maze murabyemera muranabihamya.
Les exégèses en arabe:
ثُمَّ أَنتُمۡ هَٰٓؤُلَآءِ تَقۡتُلُونَ أَنفُسَكُمۡ وَتُخۡرِجُونَ فَرِيقٗا مِّنكُم مِّن دِيَٰرِهِمۡ تَظَٰهَرُونَ عَلَيۡهِم بِٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡعُدۡوَٰنِ وَإِن يَأۡتُوكُمۡ أُسَٰرَىٰ تُفَٰدُوهُمۡ وَهُوَ مُحَرَّمٌ عَلَيۡكُمۡ إِخۡرَاجُهُمۡۚ أَفَتُؤۡمِنُونَ بِبَعۡضِ ٱلۡكِتَٰبِ وَتَكۡفُرُونَ بِبَعۡضٖۚ فَمَا جَزَآءُ مَن يَفۡعَلُ ذَٰلِكَ مِنكُمۡ إِلَّا خِزۡيٞ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ يُرَدُّونَ إِلَىٰٓ أَشَدِّ ٱلۡعَذَابِۗ وَمَا ٱللَّهُ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ
Nyuma mwe ubwanyu (mubirengaho) muricana, munamenesha bamwe muri mwe mu ngo zabo, munashyigikirana mu kubakorera ubuhemu n’ubugome. N’iyo babagannye barafatiwe ku rugamba mubatangira ingurane zo kubabohora kandi ari ikizira kuri mwe kubamenesha.[1] Ese mwemera bimwe mu gitabo (Tawurati) mugahakana ibindi? Nta kindi gihembo cy’ukora ibyo muri mwe uretse igisebo mu buzima bwo ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazashyirwa mu bihano bikomeye cyane. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.
[1] I Madina hari amoko abiri ari yo Awusi na Khaziraji, ayo moko yombi mbere y’uko ayoboka Isilamu yahoraga ashyamiranye, Abayahudi bari batuye i Madina baje gucikamo ibice bibiri, bamwe bifatanya n’ubwoko bwa Awusi abandi na bo bifatanya n’ubwoko bwa Khaziraji. Iyo ayo moko yarwanaga Abayahudi bari ku ruhande rumwe bicaga bene wabo bo ku rundi ruhande. Iyo hagiraga Abayahudi bafatwa bunyago mu ntambara ku ruhande rumwe, bene wabo bo ku rundi ruhande babatangiraga ingurane zo kubabohora. Aha niho babwirwa bati “Niba mubohoza imbohe z’Abayahudi kubera gukurikiza Tawurati, kubera iki mwicana mukanameneshanya kandi na byo bibujijwe muri Tawurati?”
Les exégèses en arabe:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ ٱشۡتَرَوُاْ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا بِٱلۡأٓخِرَةِۖ فَلَا يُخَفَّفُ عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابُ وَلَا هُمۡ يُنصَرُونَ
Abo ni bo bahisemo ubuzima bwo ku isi babugurana ubw’imperuka. Ntabwo bazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
Les exégèses en arabe:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ وَقَفَّيۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِۦ بِٱلرُّسُلِۖ وَءَاتَيۡنَا عِيسَى ٱبۡنَ مَرۡيَمَ ٱلۡبَيِّنَٰتِ وَأَيَّدۡنَٰهُ بِرُوحِ ٱلۡقُدُسِۗ أَفَكُلَّمَا جَآءَكُمۡ رَسُولُۢ بِمَا لَا تَهۡوَىٰٓ أَنفُسُكُمُ ٱسۡتَكۡبَرۡتُمۡ فَفَرِيقٗا كَذَّبۡتُمۡ وَفَرِيقٗا تَقۡتُلُونَ
Mu by’ukuri, twahaye Musa igitabo (Tawurati) tunakurikizaho izindi Ntumwa nyuma ye, tunaha Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) ibimenyetso bigaragara, tunamushyigikiza Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)]. Ese kuki buri uko Intumwa ibazaniye ibyo imitima yanyu itifuza mwibona, maze zimwe mukazihinyura izindi mukazica!?
Les exégèses en arabe:
وَقَالُواْ قُلُوبُنَا غُلۡفُۢۚ بَل لَّعَنَهُمُ ٱللَّهُ بِكُفۡرِهِمۡ فَقَلِيلٗا مَّا يُؤۡمِنُونَ
Kandi (Abayahudi ubwo Intumwa Muhamadi yabagezagaho ubutumwa) baravuze bati “Imitima yacu irapfundikiye (iradanangiye ntiyumva amagambo yawe).” Ahubwo Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo, dore ko ibyo bemera ari bike.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: Al Baqarah
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture