Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: Al Baqarah   Verset:
وَإِذۡ قَالَ إِبۡرَٰهِـۧمُ رَبِّ أَرِنِي كَيۡفَ تُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰۖ قَالَ أَوَلَمۡ تُؤۡمِنۖ قَالَ بَلَىٰ وَلَٰكِن لِّيَطۡمَئِنَّ قَلۡبِيۖ قَالَ فَخُذۡ أَرۡبَعَةٗ مِّنَ ٱلطَّيۡرِ فَصُرۡهُنَّ إِلَيۡكَ ثُمَّ ٱجۡعَلۡ عَلَىٰ كُلِّ جَبَلٖ مِّنۡهُنَّ جُزۡءٗا ثُمَّ ٱدۡعُهُنَّ يَأۡتِينَكَ سَعۡيٗاۚ وَٱعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٞ
Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Nyereka uko uzura ibyapfuye.” Allah aravuga ati “Ese ntiwari wemera?” (Aburahamu) aravuga ati “Yego, naremeye ariko ni ukugira ngo umutima wanjye urusheho gutuza.” Allah aravuga ati “Ngaho fata inyoni enye (uzitoze kukumvira), nuko uzibage uzicagagure, hanyuma ushyire igice kuri buri musozi, maze uzihamagare ziraza zikugana zihuta.” Kandi unamenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Les exégèses en arabe:
مَّثَلُ ٱلَّذِينَ يُنفِقُونَ أَمۡوَٰلَهُمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ كَمَثَلِ حَبَّةٍ أَنۢبَتَتۡ سَبۡعَ سَنَابِلَ فِي كُلِّ سُنۢبُلَةٖ مِّاْئَةُ حَبَّةٖۗ وَٱللَّهُ يُضَٰعِفُ لِمَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ وَٰسِعٌ عَلِيمٌ
Urugero rw’abatanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, ni nk’impeke yeze amahundo arindwi, kuri buri hundo hariho impeke ijana. Allah atuburira (ingororano) uwo ashaka, kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
Les exégèses en arabe:
ٱلَّذِينَ يُنفِقُونَ أَمۡوَٰلَهُمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ ثُمَّ لَا يُتۡبِعُونَ مَآ أَنفَقُواْ مَنّٗا وَلَآ أَذٗى لَّهُمۡ أَجۡرُهُمۡ عِندَ رَبِّهِمۡ وَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Ba bandi batanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, hanyuma ibyo batanze ntibabikurikize incyuro cyangwa inabi, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba kuri bo ndetse nta n’ubwo bazagira agahinda.
Les exégèses en arabe:
۞ قَوۡلٞ مَّعۡرُوفٞ وَمَغۡفِرَةٌ خَيۡرٞ مِّن صَدَقَةٖ يَتۡبَعُهَآ أَذٗىۗ وَٱللَّهُ غَنِيٌّ حَلِيمٞ
Imvugo nziza ndetse n’imbabazi biruta ituro rikurikijwe inabi, kandi Allah ni Uwihagije, Udahubuka.
Les exégèses en arabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تُبۡطِلُواْ صَدَقَٰتِكُم بِٱلۡمَنِّ وَٱلۡأَذَىٰ كَٱلَّذِي يُنفِقُ مَالَهُۥ رِئَآءَ ٱلنَّاسِ وَلَا يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۖ فَمَثَلُهُۥ كَمَثَلِ صَفۡوَانٍ عَلَيۡهِ تُرَابٞ فَأَصَابَهُۥ وَابِلٞ فَتَرَكَهُۥ صَلۡدٗاۖ لَّا يَقۡدِرُونَ عَلَىٰ شَيۡءٖ مِّمَّا كَسَبُواْۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Yemwe abemeye! Ntimukangize amaturo yanyu kubera incyuro n’inabi, nka wa wundi utanga umutungo we kugira ngo yiyereke abantu, ntanemere Allah n’umunsi w’imperuka. Bityo urugero rwe ni nk’urutare rworosheho itaka, nuko imvura nyinshi yarugwaho ikarusiga rwanamye. Nta cyo bashobora guhemberwa mu byo bakoze, kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: Al Baqarah
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture