Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: Al Baqarah   Verset:
وَٱقۡتُلُوهُمۡ حَيۡثُ ثَقِفۡتُمُوهُمۡ وَأَخۡرِجُوهُم مِّنۡ حَيۡثُ أَخۡرَجُوكُمۡۚ وَٱلۡفِتۡنَةُ أَشَدُّ مِنَ ٱلۡقَتۡلِۚ وَلَا تُقَٰتِلُوهُمۡ عِندَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ حَتَّىٰ يُقَٰتِلُوكُمۡ فِيهِۖ فَإِن قَٰتَلُوكُمۡ فَٱقۡتُلُوهُمۡۗ كَذَٰلِكَ جَزَآءُ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Kandi (ababateye) mu bice aho mubasanze hose, munabirukane mu byanyu babameneshejemo (i Maka), kubera ko ibangikanyamana ryabo no kubagirira urwango (Fitina) ari byo bibi kurusha kwica. Ntimuzanabarwanyirize mu musigiti mutagatifu (Al Kabat) keretse ari bo bababanje, ariko nibawubarwanyirizamo muzabice. Icyo ni cyo gihembo cy’abahakanyi.
Les exégèses en arabe:
فَإِنِ ٱنتَهَوۡاْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Ariko nibahagarika (kubarwanya), mu by’ukuri (bamenye ko) Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe (azabababarira).
Les exégèses en arabe:
وَقَٰتِلُوهُمۡ حَتَّىٰ لَا تَكُونَ فِتۡنَةٞ وَيَكُونَ ٱلدِّينُ لِلَّهِۖ فَإِنِ ٱنتَهَوۡاْ فَلَا عُدۡوَٰنَ إِلَّا عَلَى ٱلظَّٰلِمِينَ
Munabarwanye (ba bandi babarwanya) kugeza ubwo nta toteza (nta rwango bazongera kubagirira (mwebwe abayisilamu), maze idini ryo kugaragira Imana imwe Allah ribe ari ryo riganza. Ariko nibahagarika (kubagirira nabi), icyo gihe nta rwango namba (mugomba kubagirira) usibye abagizi ba nabi (muri bo).
Les exégèses en arabe:
ٱلشَّهۡرُ ٱلۡحَرَامُ بِٱلشَّهۡرِ ٱلۡحَرَامِ وَٱلۡحُرُمَٰتُ قِصَاصٞۚ فَمَنِ ٱعۡتَدَىٰ عَلَيۡكُمۡ فَٱعۡتَدُواْ عَلَيۡهِ بِمِثۡلِ مَا ٱعۡتَدَىٰ عَلَيۡكُمۡۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلۡمُتَّقِينَ
Ukwezi gutagatifu guhorwa ukwezi gutagatifu,[1] n’ibiziririjwe byose birahorerwa (iyo byavogerewe ubusugire bwabyo). Bityo, uzabagirira nabi namwe muzamwiture inabi nk’iyo yabagiriye. Kandi mugandukire Allah munamenye ko mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abamutinya.
[1] Amezi matagatifu hakurikijwe Kalendari ya Kisilamu ni “Ukwezi kwa karindwi (Rajabu), ukwa cumi na kumwe (Dhul Qaada), ukwa cumi n’abiri (Dhul Hija) n’ukwa mbere (Muharamu).
Les exégèses en arabe:
وَأَنفِقُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَلَا تُلۡقُواْ بِأَيۡدِيكُمۡ إِلَى ٱلتَّهۡلُكَةِ وَأَحۡسِنُوٓاْۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Munatange mu nzira ya Allah, ariko ntimugashyire ubuzima bwanyu mu kaga. Munakore ibyiza, mu by’ukuri Allah akunda abakora ibyiza.
Les exégèses en arabe:
وَأَتِمُّواْ ٱلۡحَجَّ وَٱلۡعُمۡرَةَ لِلَّهِۚ فَإِنۡ أُحۡصِرۡتُمۡ فَمَا ٱسۡتَيۡسَرَ مِنَ ٱلۡهَدۡيِۖ وَلَا تَحۡلِقُواْ رُءُوسَكُمۡ حَتَّىٰ يَبۡلُغَ ٱلۡهَدۡيُ مَحِلَّهُۥۚ فَمَن كَانَ مِنكُم مَّرِيضًا أَوۡ بِهِۦٓ أَذٗى مِّن رَّأۡسِهِۦ فَفِدۡيَةٞ مِّن صِيَامٍ أَوۡ صَدَقَةٍ أَوۡ نُسُكٖۚ فَإِذَآ أَمِنتُمۡ فَمَن تَمَتَّعَ بِٱلۡعُمۡرَةِ إِلَى ٱلۡحَجِّ فَمَا ٱسۡتَيۡسَرَ مِنَ ٱلۡهَدۡيِۚ فَمَن لَّمۡ يَجِدۡ فَصِيَامُ ثَلَٰثَةِ أَيَّامٖ فِي ٱلۡحَجِّ وَسَبۡعَةٍ إِذَا رَجَعۡتُمۡۗ تِلۡكَ عَشَرَةٞ كَامِلَةٞۗ ذَٰلِكَ لِمَن لَّمۡ يَكُنۡ أَهۡلُهُۥ حَاضِرِي ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
Kandi mutunganye umutambagiro mutagatifu wa Hija na Umura[1] kubera Allah; Ariko nihabaho impamvu ituma mutabikomeza (mwari mwabitangiye), muzatange igitambo kiboroheye. Kandi ntimukogoshe imisatsi yanyu kugeza igihe itungo ry’igitambo rigereye aho ribagirwa. Ariko uzaba arwaye muri mwe cyangwa afite ikimubangamiye ku mutwe we (gituma yogosha umusatsi), agomba gutanga incungu yo gusiba, ituro cyangwa se kubaga itungo. N’igihe muzaba mutekanye, uzaba arangije gukora umutambagiro mutagatifu wa Umura yaziruriwe ibyari biziririjwe kuri we mu gihe ategereje gukora umutambagiro mutagatifu wa Hija, azatange igitambo kimworoheye, naho utazakibona azasibe iminsi itatu akiri mu mutambagiro mutagatifu wa Hija n’iminsi irindwi igihe muzaba mugarutse iwanyu. Iyo ni iminsi icumi yuzuye (mugomba gusiba). Ibyo ni kuri wa wundi umuryango we udatuye i Maka. Kandi mugandukire Allah, munamenye ko Allah ari Nyiribihano bikaze.
[1] Reba igisobanuro cy’ijambo Umura ku murongo (Ayat) wa 158 muri iyi Surat.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: Al Baqarah
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture