Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: Al Baqarah   Verset:
وَإِذۡ يَرۡفَعُ إِبۡرَٰهِـۧمُ ٱلۡقَوَاعِدَ مِنَ ٱلۡبَيۡتِ وَإِسۡمَٰعِيلُ رَبَّنَا تَقَبَّلۡ مِنَّآۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Unibuke ubwo Aburahamu na Ismail bazamuraga imisingi y’ingoro (Al Ka’abat), (bagira bati) “Nyagasani wacu! Twakirire (ibikorwa n’ubusabe byacu), mu by’ukuri, wowe uri Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”
Les exégèses en arabe:
رَبَّنَا وَٱجۡعَلۡنَا مُسۡلِمَيۡنِ لَكَ وَمِن ذُرِّيَّتِنَآ أُمَّةٗ مُّسۡلِمَةٗ لَّكَ وَأَرِنَا مَنَاسِكَنَا وَتُبۡ عَلَيۡنَآۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ
Nyagasani wacu! Unatugire abakwicishaho bugufi, ndetse no mu rubyaro rwacu hazabemo umuryango (Umat) ukwicishaho bugufi, utugaragarize imigenzo yacu (tuzagenderaho mu kukugaragira), kandi wakire ukwicuza kwacu. Mu by’ukuri, ni wowe Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
Les exégèses en arabe:
رَبَّنَا وَٱبۡعَثۡ فِيهِمۡ رَسُولٗا مِّنۡهُمۡ يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِكَ وَيُعَلِّمُهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَيُزَكِّيهِمۡۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Nyagasani wacu! Uzanaboherezemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera amagambo yawe, inabigishe igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini) kandi ibeze (ibakura mu ibangikanyamana n’imico mibi). Mu by’ukuri, ni wowe Nyiricyubahiro gihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Les exégèses en arabe:
وَمَن يَرۡغَبُ عَن مِّلَّةِ إِبۡرَٰهِـۧمَ إِلَّا مَن سَفِهَ نَفۡسَهُۥۚ وَلَقَدِ ٱصۡطَفَيۡنَٰهُ فِي ٱلدُّنۡيَاۖ وَإِنَّهُۥ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ لَمِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Ni nde wakwanga idini rya Aburahamu (Isilamu) uretse uwigize injiji? Mu by’ukuri, twamuhisemo ku isi (ngo abe Intumwa n’Umuhanuzi) kandi ku mperuka azaba mu ntungane.
Les exégèses en arabe:
إِذۡ قَالَ لَهُۥ رَبُّهُۥٓ أَسۡلِمۡۖ قَالَ أَسۡلَمۡتُ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ibuka ubwo Nyagasani we yamubwiraga ati "Icishe bugufi.” Aravuga ati "Nicishije bugufi kuri Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Les exégèses en arabe:
وَوَصَّىٰ بِهَآ إِبۡرَٰهِـۧمُ بَنِيهِ وَيَعۡقُوبُ يَٰبَنِيَّ إِنَّ ٱللَّهَ ٱصۡطَفَىٰ لَكُمُ ٱلدِّينَ فَلَا تَمُوتُنَّ إِلَّا وَأَنتُم مُّسۡلِمُونَ
Nuko Aburahamu (iryo dini) ariraga urubyaro rwe ndetse na Yakobo biba uko, (agira ati) “Bana banjye! Mu by’ukuri, Allah yabahitiyemo idini, bityo muramenye ntimuzapfe mutari Abayisilamu.”
Les exégèses en arabe:
أَمۡ كُنتُمۡ شُهَدَآءَ إِذۡ حَضَرَ يَعۡقُوبَ ٱلۡمَوۡتُ إِذۡ قَالَ لِبَنِيهِ مَا تَعۡبُدُونَ مِنۢ بَعۡدِيۖ قَالُواْ نَعۡبُدُ إِلَٰهَكَ وَإِلَٰهَ ءَابَآئِكَ إِبۡرَٰهِـۧمَ وَإِسۡمَٰعِيلَ وَإِسۡحَٰقَ إِلَٰهٗا وَٰحِدٗا وَنَحۡنُ لَهُۥ مُسۡلِمُونَ
Ese mwari muhari igihe Yakobo yari ageze mu bihe bye bya nyuma, maze akabwira abana be ati “Ese muzasenga nde nyuma yanjye? Baravuga bati “Tuzasenga Imana yawe ari na yo Mana y’abakurambere bawe: Ibrahimu, Ismail na Is’haq. Imana imwe kandi ni na yo twicishaho bugufi.”
Les exégèses en arabe:
تِلۡكَ أُمَّةٞ قَدۡ خَلَتۡۖ لَهَا مَا كَسَبَتۡ وَلَكُم مَّا كَسَبۡتُمۡۖ وَلَا تُسۡـَٔلُونَ عَمَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Uwo ni umuryango (Umat) wahise; ufite ibyo wakoze namwe mufite ibyo mwakoze (buri wese azahemberwa ibyo yakoze), kandi ntimuzabazwa ibyo bakoraga.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: Al Baqarah
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture