Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 雌牛章   節:
وَإِذۡ يَرۡفَعُ إِبۡرَٰهِـۧمُ ٱلۡقَوَاعِدَ مِنَ ٱلۡبَيۡتِ وَإِسۡمَٰعِيلُ رَبَّنَا تَقَبَّلۡ مِنَّآۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Unibuke ubwo Aburahamu na Ismail bazamuraga imisingi y’ingoro (Al Ka’abat), (bagira bati) “Nyagasani wacu! Twakirire (ibikorwa n’ubusabe byacu), mu by’ukuri, wowe uri Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”
アラビア語 クルアーン注釈:
رَبَّنَا وَٱجۡعَلۡنَا مُسۡلِمَيۡنِ لَكَ وَمِن ذُرِّيَّتِنَآ أُمَّةٗ مُّسۡلِمَةٗ لَّكَ وَأَرِنَا مَنَاسِكَنَا وَتُبۡ عَلَيۡنَآۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ
Nyagasani wacu! Unatugire abakwicishaho bugufi, ndetse no mu rubyaro rwacu hazabemo umuryango (Umat) ukwicishaho bugufi, utugaragarize imigenzo yacu (tuzagenderaho mu kukugaragira), kandi wakire ukwicuza kwacu. Mu by’ukuri, ni wowe Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
アラビア語 クルアーン注釈:
رَبَّنَا وَٱبۡعَثۡ فِيهِمۡ رَسُولٗا مِّنۡهُمۡ يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِكَ وَيُعَلِّمُهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَيُزَكِّيهِمۡۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Nyagasani wacu! Uzanaboherezemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera amagambo yawe, inabigishe igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini) kandi ibeze (ibakura mu ibangikanyamana n’imico mibi). Mu by’ukuri, ni wowe Nyiricyubahiro gihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَمَن يَرۡغَبُ عَن مِّلَّةِ إِبۡرَٰهِـۧمَ إِلَّا مَن سَفِهَ نَفۡسَهُۥۚ وَلَقَدِ ٱصۡطَفَيۡنَٰهُ فِي ٱلدُّنۡيَاۖ وَإِنَّهُۥ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ لَمِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Ni nde wakwanga idini rya Aburahamu (Isilamu) uretse uwigize injiji? Mu by’ukuri, twamuhisemo ku isi (ngo abe Intumwa n’Umuhanuzi) kandi ku mperuka azaba mu ntungane.
アラビア語 クルアーン注釈:
إِذۡ قَالَ لَهُۥ رَبُّهُۥٓ أَسۡلِمۡۖ قَالَ أَسۡلَمۡتُ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ibuka ubwo Nyagasani we yamubwiraga ati "Icishe bugufi.” Aravuga ati "Nicishije bugufi kuri Nyagasani w’ibiremwa byose.”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَوَصَّىٰ بِهَآ إِبۡرَٰهِـۧمُ بَنِيهِ وَيَعۡقُوبُ يَٰبَنِيَّ إِنَّ ٱللَّهَ ٱصۡطَفَىٰ لَكُمُ ٱلدِّينَ فَلَا تَمُوتُنَّ إِلَّا وَأَنتُم مُّسۡلِمُونَ
Nuko Aburahamu (iryo dini) ariraga urubyaro rwe ndetse na Yakobo biba uko, (agira ati) “Bana banjye! Mu by’ukuri, Allah yabahitiyemo idini, bityo muramenye ntimuzapfe mutari Abayisilamu.”
アラビア語 クルアーン注釈:
أَمۡ كُنتُمۡ شُهَدَآءَ إِذۡ حَضَرَ يَعۡقُوبَ ٱلۡمَوۡتُ إِذۡ قَالَ لِبَنِيهِ مَا تَعۡبُدُونَ مِنۢ بَعۡدِيۖ قَالُواْ نَعۡبُدُ إِلَٰهَكَ وَإِلَٰهَ ءَابَآئِكَ إِبۡرَٰهِـۧمَ وَإِسۡمَٰعِيلَ وَإِسۡحَٰقَ إِلَٰهٗا وَٰحِدٗا وَنَحۡنُ لَهُۥ مُسۡلِمُونَ
Ese mwari muhari igihe Yakobo yari ageze mu bihe bye bya nyuma, maze akabwira abana be ati “Ese muzasenga nde nyuma yanjye? Baravuga bati “Tuzasenga Imana yawe ari na yo Mana y’abakurambere bawe: Ibrahimu, Ismail na Is’haq. Imana imwe kandi ni na yo twicishaho bugufi.”
アラビア語 クルアーン注釈:
تِلۡكَ أُمَّةٞ قَدۡ خَلَتۡۖ لَهَا مَا كَسَبَتۡ وَلَكُم مَّا كَسَبۡتُمۡۖ وَلَا تُسۡـَٔلُونَ عَمَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Uwo ni umuryango (Umat) wahise; ufite ibyo wakoze namwe mufite ibyo mwakoze (buri wese azahemberwa ibyo yakoze), kandi ntimuzabazwa ibyo bakoraga.
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 雌牛章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる