Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 雌牛章   節:

Al Baqarat

الٓمٓ
Alif Laam Miim.
アラビア語 クルアーン注釈:
ذَٰلِكَ ٱلۡكِتَٰبُ لَا رَيۡبَۛ فِيهِۛ هُدٗى لِّلۡمُتَّقِينَ
Icyo ni igitabo (Qur’an) kidashidikanywaho, kikaba n’umuyoboro ku batinyamana.
アラビア語 クルアーン注釈:
ٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡغَيۡبِ وَيُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ
Ba bandi bemera ibitagaragara (byahanuwe), bagahozaho iswala[1] (z’itegeko) kandi bagatanga mu byo twabahaye.
[1] Iswala ni inyito ya Kisilamu isobanura ibikorwa runaka biherekejwe n’imvugo runaka bitangirirwa n’ijambo Allah Akbar (Imana isumba byose), bigasozwa n’ijambo Assalaam Alaykum (amahoro y’Imana ababeho) ari byo twakwita Isengesho. Iswala ikaba irimo amoko abiri: Hari iz’itegeko ari zo Umuyisilamu ategetswe gukora ku munsi, n’izitari iz’itegeko z’umugereka twita (Sunat) zisobanurwa mu bitabo by’amategeko y’idini rya Isilamu (Fiq’hi).
アラビア語 クルアーン注釈:
وَٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ وَمَآ أُنزِلَ مِن قَبۡلِكَ وَبِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ يُوقِنُونَ
Ni na bo bemera ibyo (wowe Muhamadi) wahishuriwe (Qur’an n’imigenzo y’Intumwa), bakanemera ibyahishuwe mbere yawe (ibitabo byahishuriwe Intumwa zakubanjirije), ndetse bakemera imperuka badashidikanya.
アラビア語 クルアーン注釈:
أُوْلَٰٓئِكَ عَلَىٰ هُدٗى مِّن رَّبِّهِمۡۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Abo ni bo bari mu nzira iboneye yagenwe na Nyagasani wabo, kandi ni bo bakiranutsi.
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 雌牛章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる