Mu mitima yabo harimo uburwayi (bwo gushidikanya n’uburyarya), bityo Allah yarabubongereye; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza kubera ko barangwaga no kubeshya.
N’iyo bahuye n’abemeye, baravuga bati “Twaremeye.” Nyamara bakwiherera bari kumwe n’ibikomerezwa byabo bibayobora mu buhakanyi, bakavuga bati “Rwose turi kumwe namwe, naho bo (abemeramana) mu by’ukuri tuba tubannyega.”
Urugero rwabo ni nk’urw’uwacanye umuriro, nuko wamara kumurika no kubonesha ibimukikije byose, Allah agatwara urumuri rwabo, akabasiga mu mwijima batabona.
Umurabyo uba wenda kubahuma amaso, buri uko ubamurikiye baratambuka, wabazimiraho bagahagarara. Kandi n’iyo Allah aza kubishaka yari kubambura kumva kwabo no kubona kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
Mu by’ukuri, Allah ntaterwa isoni no gutanga urugero urwo ari rwo rwose n’iyo rwaba urw’umubu cyangwa ikiwuruta. Ariko kuri ba bandi bemeye, bamenya ko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, mu gihe abahakanye bavuga bati “Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?” Aruyobesha benshi (abarekera mu buyobe bahisemo), ndetse akanaruyoboresha benshi; kandi nta bandi aruyobesha uretse inkozi z’ibibi gusa.
Ba bandi bica isezerano rya Allah [1] nyuma yo kuryemeza, bakanatanya ibyo Allah yategetse ko byungwa (ubuvandimwe no kudatanya imiryango) kandi bagakora ubwangizi ku isi; abo ni bo banyagihombo.
[1] Isezerano rya Allah rivugwa hano, ni uko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by’ukuri uretse Allah nk’uko byigishijwe n’Intumwa zose za Allah.
Aravuga ati “Yewe Adamu! Babwire amazina yabyo.” Nuko amaze kubabwira amazina yabyo, (Allah) aravuga ati “Ese sinababwiye ko nzi ibyihishe mu birere no mu isi, kandi nkaba nzi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha?”
Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwarihemukiye ubwo mwafataga akamasa (mwibumbiye) mukakagira ikigirwamana. Ngaho nimwicuze ku Muremyi wanyu, maze mwicane (abatarabangikanyije Allah muri mwe bice abamubangikanyije nk’igihano kuri bo) [1]; ibyo ni byo byiza kuri mwe imbere y’Umuremyi wanyu (aho gushyirwa mu muriro w’iteka).” Nuko Allah yakira ukwicuza kwanyu. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe mwayobagurikaga mu butayu muvuye mu Misiri), tunabamanurira amafunguro ya Manu[1] na Saluwa[2], (tubabwira tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye,” (ariko babirenzeho barahakana). Nyamara ntabwo ari twe bagiriye nabi ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
[1] Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki, buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi. [2] Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane. Izo nyoni bazohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
Mu by’ukuri ba bandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abanaswara (abemeye ubutumwa bwa Isa (Yesu) ku gihe cye) [1] n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allah by’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, abo bazagororerwa ibihembo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira.
[1] Iyi nyito Abanaswara, ubusanzwe ni ijambo ry’icyarabu A-Naswara rikomoka ku izina ry’Umujyi A-Naaswirat ari wo Nazareti umwe mu mijyi igize igihugu cya Palesitina, ukaba ari na wo mujyi Yesu yakomokagamo. Bishatse gusobanura ko Abanaswara ari abakurikiye uwavukiye i Nazareti. Iyi nyito hamwe n’Abahawe igitabo (Ahlul Kitab) ni zo nyito zikoreshwa muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana (Hadithi), ndetse no mu bitabo bya Kisilamu byo hambere, zigamije kuvuga Abakurikiye ubutumwa bw’Intumwa y’Imana Yesu (Issa) Imana imuhundagazeho amahoro. Niyo mpamvu n’ahandi hose hari buvugwe abakurikiye Yesu bari buvugwe mu mirongo ya Qur’an turi bukoreshe inyito Abanaswara.
Kandi mu by’ukuri mwamenye bamwe muri mwe barengereye isabato[1], nuko turababwira tuti “Nimube inkende musuzuguritse.”
[1] Abayisiraheli bategetswe kutagira icyo bakora ku isabato uretse gusenga Imana byonyine. Nyuma bamwe muri bo babirenzeho bakoresheje amayeri bakaraza imitego yo kuroba amafi mu nyanja kuwa gatanu bakayitegura ku cyumweru, abandi bakabikora ku mugaragaro.
Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Mu by’ukuri, Allah abategetse kubaga inka.” Baravuga bati “Ese uradukinisha?” (Mussa) aravuga ati “Nikinze kuri Allah ngo andinde kuba mu njiji.”
Baravuga bati “Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire iyo ari yo, kuko rwose inka (zimeze zityo ni nyinshi) zaduteye urujijo, kandi mu by’ukuri Allah nabishaka turayimenya.”
Aravuga ati “Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itarigeze ikoreshwa imirimo yo guhinga ndetse no kuhira imyaka; ni inziranenge itagira icyasha.” (Nyuma yo kuyibona), baravuga bati “Noneho uvuze ukuri.” Nuko barayibaga, n’ubwo bari hafi yo kutabikora.
Turababwira tuti “(Uwishwe) nimumukubite bimwe mu bice byayo (inka), (babimukubitishije arazuka).” Uko ni ko Allah azura abapfuye, kandi akabereka ibitangaza bye kugira ngo musobanukirwe.
Ese (mwe abemera) mwizera ko (abo Bayahudi) bakwemera idini ryanyu, kandi bamwe muri bo (abamenyi babo) barajyaga bumva amagambo ya Allah (Tawurati) bakayahindura (ku bwende) nyuma yo kuyasobanukirwa?
Kandi iyo bahuye n’abemeye baravuga bati “Twaremeye” (ko Muhamadi ari Intumwa y’ukuri kandi yahishuwe mu gitabo cyacu cya Tawurati). Nyamara bakwiherera bari bonyine bakabwirana bati “Ese murabaganirira ibyo Allah yabahishuriye (ihanurwa ry’Intumwa Muhamadi muri Tawurati) kugira ngo bazabibashinjishe kwa Nyagasani wanyu? Ese nta bwenge mugira?”
No muri bo (Abayahudi) hari abatarize batazi gusoma no kwandika, ntibanamenye igitabo (Tawurati), uretse ukwizera kujyanye n’ibyifuzo bidafite ishingiro; ahubwo barangwa no gukeka gusa.
(Abayisiraheli) baranavuze bati “Umuriro ntuzadukoraho uretse iminsi mbarwa.” Vuga uti “Ese mwagiranye isezerano na Allah atagomba gutatira, cyangwa muvuga ibyo mutazi kuri Allah?”
Nyuma mwe ubwanyu (mubirengaho) muricana, munamenesha bamwe muri mwe mu ngo zabo, munashyigikirana mu kubakorera ubuhemu n’ubugome. N’iyo babagannye barafatiwe ku rugamba mubatangira ingurane zo kubabohora kandi ari ikizira kuri mwe kubamenesha.[1] Ese mwemera bimwe mu gitabo (Tawurati) mugahakana ibindi? Nta kindi gihembo cy’ukora ibyo muri mwe uretse igisebo mu buzima bwo ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazashyirwa mu bihano bikomeye cyane. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.
[1] I Madina hari amoko abiri ari yo Awusi na Khaziraji, ayo moko yombi mbere y’uko ayoboka Isilamu yahoraga ashyamiranye, Abayahudi bari batuye i Madina baje gucikamo ibice bibiri, bamwe bifatanya n’ubwoko bwa Awusi abandi na bo bifatanya n’ubwoko bwa Khaziraji. Iyo ayo moko yarwanaga Abayahudi bari ku ruhande rumwe bicaga bene wabo bo ku rundi ruhande. Iyo hagiraga Abayahudi bafatwa bunyago mu ntambara ku ruhande rumwe, bene wabo bo ku rundi ruhande babatangiraga ingurane zo kubabohora. Aha niho babwirwa bati “Niba mubohoza imbohe z’Abayahudi kubera gukurikiza Tawurati, kubera iki mwicana mukanameneshanya kandi na byo bibujijwe muri Tawurati?”
Mbega ukuntu ibyo bihitiyemo ubwabo ari bibi, ubwo bahakanaga ibyo Allah yahishuye bitewe n’ishyari ry’uko Allah ahundagaza ibyiza bye ku wo ashaka mu bagaragu be! Ku bw’ibyo, bagezweho n’uburakari bwiyongera ku burakari, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza.
Babwire uti “Niba ubuturo bw’imperuka (Ijuru) buri kwa Allah ari umwihariko wanyu nta bandi bantu (babugenewe), ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri.”
Kandi uzasanga (Abayahudi) ari bo bashishikariye ubuzima (bwo ku isi) cyane kurusha abandi bantu ndetse no kurusha ababangikanyamana. Buri wese muri bo yifuza ko yarama imyaka igihumbi, nyamara kurama si byo byamurokora ibihano. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Uwaba ari umwanzi wa Malayika Jibril (kubera ko ari we wakuzaniye ubutumwa), mu by’ukuri (amenye ko Jibril) yayimanuye (Qur’an) akayishyira mu mutima wawe ku burenganzira bwa Allah, kugira ngo ishimangire ibyayibanjirije (ibitabo), ibe umuyoboro n’inkuru nziza ku bemera.”
Banakurikiye ibyo amashitani yabwiraga (abarozi) ku ngoma ya Sulayimani (Umuhanuzi Salomo), nyamara Sulayimani ntiyigeze aba umuhakanyi (ntiyize kuroga), ariko amashitani yo yabaye amahakanyi, yigisha abantu uburozi n’ibyamanuriwe abamalayika babiri; ari bo Haruta na Maruta i Babil (Babiloni). Kandi (abo bamalayika) nta we bigishaga batabanje kumubwira bati “Mu by’ukuri twe turi ikigeragezo, uramenye ntube umuhakanyi.” Nuko bakabigiraho ibyo bifashisha mu gutanya umugabo n’umugore we, ariko nta n’uwo bashoboraga kugirira nabi babwifashishije bitari ku bushake bwa Allah. Kandi babigiragaho ibibagirira nabi bitanabafitiye akamaro, ndetse bari bazi neza ko ubuhisemo (uburozi) nta mugabane (ibihembo) azagira ku munsi w’imperuka. Kandi ibyo bahisemo (uburozi n’ubuhakanyi) bakabisimbuza (kurokora) roho zabo, ni bibi kuri bo iyo baza kubimenya.
Abahakanye mu bahawe ibitabo (abayahudi n’abanaswara) ndetse n’ababangikanyamana, ntibifuza ko hari icyiza giturutse kwa Nyagasani wanyu cyabageraho (mwe abemera). Ariko Allah aharira impuhwe ze uwo ashaka, kandi Allah ni We Nyiringabire zihambaye.
Ntidusimbuza umurongo (Ayat) cyangwa ngo dutume wibagirana, ahubwo tuzana umwiza (kuri mwe) kuwurusha cyangwa uhwanye na wo. Ese ntuzi ko Allah ari Ushobora byose?
Abenshi mu bahawe igitabo bifuza ko babahindura mukongera kuba abahakanyi nyuma y’uko mwemeye na nyuma y’uko ukuri (kw’Intumwa Muhamadi) kubagaragariye, kubera ishyari bafite mu mitima yabo. Ku bw’ibyo, nimubabarire munarenzeho kugeza ubwo Allah azazana itegeko rye. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
Munahozeho iswala[1] (muzitunganya uko bikwiye), munatange amaturo, kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere muzagisanga kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
Si ko biri! Ahubwo uwiyeguriye Allah akaba n’ukora ibyiza, azabona igihembo cye kwa Nyagasani we, kandi nta bwoba (bw’aho bagiye) ndetse nta n’agahinda (k’ibyo basize) bazagira.
Abayahudi kandi baravuze bati “Abanaswara nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)”, n’Abanaswara baravuga bati “Abayahudi nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)”; nyamara bose basoma igitabo (Tawurati n’Ivanjili). Iyo ni na yo mvugo abatabizi (ababangikanyamana b’Abarabu) bavuze. Allah ni we uzabakiranura ku munsi w’izuka mu byo batumvikanagaho.
Ese ni nde muhemu urenze ubuza ko imisigiti ya Allah isingirizwamo izina rye, agaharanira kuyisenya? Abo ntibakwiye kuyinjiramo (kandi nibiba ngombwa ko bayinjiramo, bagomba kuyinjiramo) bafite ubwoba. Bafite igisebo ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.
Kandi Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni ibya Allah, aho mwakwerekera hose uburanga bwa Allah buba buhari. Mu by’ukuri, Allah ni Nyir’ubwami bwagutse, Umumenyi uhebuje.
(Abayahudi, Abanaswara[1] n’ababangikanyamana) baravuze bati “Allah afite umwana.” Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo ibiri mu birere no mu isi byose ni ibye kandi byose biramwumvira.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Abadasobanukiwe (mu bahawe igitabo n’abahakanyi b’Abarabu) baravuze bati “Kuki Allah atatwibwirira (ko uri Intumwa ye) cyangwa ngo tugerweho n’igitangaza (gihamya ukuri kwawe)?” Uko ni ko n’abababanjirije bavuze imvugo nk’iyabo. Imitima yabo irasa. Mu by’ukuri, twagaragaje ibitangaza ku bantu bemera badashidikanya.
Abo twahaye igitabo bakagisoma uko kigomba gusomwa ni bo bacyemera (bemera ibyavuzwe muri cyo, bihanura Intumwa Muhamadi). Naho abagihakana ni bo banyagihombo.
Ni nde wakwanga idini rya Aburahamu (Isilamu) uretse uwigize injiji? Mu by’ukuri, twamuhisemo ku isi (ngo abe Intumwa n’Umuhanuzi) kandi ku mperuka azaba mu ntungane.
Ese mwari muhari igihe Yakobo yari ageze mu bihe bye bya nyuma, maze akabwira abana be ati “Ese muzasenga nde nyuma yanjye? Baravuga bati “Tuzasenga Imana yawe ari na yo Mana y’abakurambere bawe: Ibrahimu, Ismail na Is’haq. Imana imwe kandi ni na yo twicishaho bugufi.”
Bityo nibemera nk’ibyo mwemeye bazaba bayobotse, ariko nibabitera umugongo, bazaba bari mu macakubiri. Allah azabagutsindira kandi ni na We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese muratugisha impaka kuri Allah kandi ari we Nyagasani wacu akaba na Nyagasani wanyu? Kandi dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu, ndetse ni na We twiyegurira.
Cyangwa muvuga ko mu by’ukuri, Ibrahim, Ismail, Is’haq, Yaqub n’urubyaro rwe bari Abayahudi cyangwa Abanaswara?[1] Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ni mwe mubizi cyane cyangwa ni Allah (ubizi kubarusha)?” Ni nde muhemu kurusha uhisha ubuhamya afite (buri mu gitabo cye) buturuka kwa Allah? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Bamwe mu bantu badafite ubwenge bazavuga bati “Ni iki cyateye (Abayisilamu) kureka icyerekezo cyabo (Qibla) [1] bari basanzwe berekeramo basenga?” Vuga uti “Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni ubwa Allah; ayobora uwo ashaka mu nzira igororotse.”
[1] Qibla: Ni icyerekezo Abayisilamu berekeramo basali. Mu gihe cya mbere berekeraga i Yeruzalemu nyuma yaho Allah abategeka guhindura bakajya basali berekeye ku ngoro ya Al Ka’aba i Maka. Ibyo byabaye mu mwaka wa kabiri nyuma y’uko Intumwa Muhamadi yimukiye i Madina.
Mu by’ukuri, tubona uburanga bwawe buhora bwerekera hirya no hino mu kirere. Rwose turakwerekeza mu cyerekezo wishimiye. Ngaho erekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’abat) n’aho muzaba muri hose mujye muwerekezaho uburanga bwanyu. Kandi mu by’ukuri, abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara) bazi neza ko (kwerekera kuri Al Ka’abat) ari ukuri guturuka kwa Nyagasani wabo (kuri mu bitabo byabo), kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo bakora.
Na buri bantu bafite icyerekezo berekeramo (basali), ngaho nimurushanwe mu gukora ibyiza, kandi aho muzaba muri hose Allah azabahuriza hamwe mwese (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
Mu by’ukuri (imisozi ya) Swafa na Maruwa[1] ni bimwe mu bimenyetso bya Allah. Bityo uzakora umutambagiro mutagatifu wa Hija[2] cyangwa Umura[3] kuri iyo nzu (Al Kabat), nta cyo bitwaye kuri we kuyitambagira yombi (iyo misozi ya Swafa na Maruwa). N’uzakora ibyiza ku bushake bwe (amenye ko) Allah ari Ushima, Umumenyi uhebuje.
[1] Swafa na Maruwa: Ni imisozi ibiri yegeranye n’umusigiti mutagatifu wa Maka. [2] Hija: Ni umutambagiro mutagatifu ku ngoro (Al Kaabat) ya Allah iri i Maka, ukahakora ibikorwa n’amagambo runaka hagamijwe kwiyegereza Allah mu gihe cyagenwe. [3] Umurat: Ni ugusura ingoro ya Al Kaaba mu gihe icyo ari cyo cyose ukora ibikorwa byagenwe byo kwiyegereza Allah.
No mu bantu hari abishyiriraho ibigirwamana mu cyimbo cya Allah, bakabikunda urukundo nk’urwo bakunda Allah. Nyamara abemera bakunda Allah kurushaho. Kandi abakoze ibibi (imitima yabo babangikanya Allah) iyo baza kumenya -ubwo bazaba babona ibihano (ku munsi w’imperuka)- ko imbaraga zose ari iza Allah kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Nyiribihano bikaze (ntibari kubangikanya Allah).
Na ba bandi bakurikiye (ababayobeje) bazavuga bati “Iyaba twari dufite uko twagaruka (ku isi) maze ngo tubihakane nk’uko na bo batwihakanye.” Nguko uko Allah azabereka ibikorwa byabo bibe agahinda kuri bo (ndetse no kwicuza), kandi ntibazava mu muriro.
N’iyo babwiwe bati “Nimukurikire ibyo Allah yahishuye”, baravuga bati “Ahubwo dukurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu.” Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira)?
Mu by’ukuri, (Allah) yabaziririje (kurya) icyipfushije, ikiremve, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ibitari Allah (mu mihango y’ibangikanyamana). Ariko uzasumbirizwa (kubera inzara, akarya kuri ibyo) atari ukwigomeka cyangwa kurengera, nta cyaha afite. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Mu by’ukuri, ba bandi bahisha ibyo Allah yahishuye mu gitabo, maze bakabigurana igiciro gito, abo nta kindi bashyira mu nda zabo usibye umuriro, kandi ku munsi w’imperuka ntabwo Allah azabavugisha, nta n’ubwo azabeza (ibyaha), ndetse bazahanishwa ibihano bibabaza.
Ibyo (bihano) ni ukubera ko Allah yahishuye igitabo gikubiyemo ukuri (bakagihakana). Rwose abataravuze rumwe ku gitabo, bari mu mpaka n’ubushyamirane biri kure (y’ukuri).
Mwategetswe ko igihe umwe muri mwe abona yegereje urupfu kandi hari umutungo afite, ajye atanga irage ku babyeyi[1] no ku bo bafitanye isano ya hafi mu buryo bwiza. (Ibyo) ni ngombwa ku batinya (Allah).
[1] Uyu murongo utegeka ugiye gupfa gutanga irage ku babyeyi, wahishuwe mbere y’indi mirongo yo muri Qur’ani igena ibijyanye n’izungura. Nyuma y’aho imirongo y’izungura ihishuriwe yasimbuye itegeko ry’irage ku babyeyi n’abandi bagenerwa umugabane mu izungura, ariko irage risigaraho ku bafitanye isano n’uwatanze irage batagenewe umugabane mu izungura.
(Icyo gisibo) ni iminsi ibaze. Bityo, uzaba arwaye muri mwe cyangwa ari ku rugendo (ntashobore gusiba, akarya), azuzuze umubare (w’iminsi atasibye) mu yindi minsi. Naho ku batagishoboye gusiba (abasaza n’abarwaye indwara za karande), bazatange incungu yo kugaburira umukene. N’uzatanga ikirenzeho ku bushake bwe, ibyo ni byiza kuri we. Kandi gusiba ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi.
Muziruriwe kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagore banyu mu ijoro ry’igisibo; bo ni umwambaro wanyu namwe mukaba umwambaro wabo. Allah yari azi neza ko mwajyaga mwihemukira (murenga ku itegeko mukabonana na bo mwiyibye), nuko yakira ukwicuza kwanyu (aranaborohereza). Ngaho ubu nimujye mubonana na bo munashake ibyo Allah yabageneye (urubyaro). Kandi mujye murya munanywe kugeza igihe mubasha gutandukanya umucyo w’amanywa n’umwijima w’ijoro igihe umuseke utambitse. Maze mwuzuze igisibo kugeza izuba rirenze. Ntimukabonane na bo mu gihe muri mu mwiherero wo kwiyegereza Imana (Itikafu) mu misigiti. Izo ni imbago za Allah ntimuzazegere. Uko ni ko Allah asobanuririra abantu amagambo ye kugira ngo bamugandukire.
Kandi ntimukarye imitungo ya bagenzi banyu mu buryo butemewe (nka ruswa, urusimbi, amahugu...), munayitangaho ruswa mu bacamanza kugira ngo (mubone uko) murya imwe mu mitungo y’abantu mu mahugu kandi mubizi (ko ari ikizira).
Kandi murwane mu nzira ya Allah murwanya ba bandi babarwanya, ariko ntimuzarengere (ngo murwanye abatabarwanya). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera.
Kandi (ababateye) mu bice aho mubasanze hose, munabirukane mu byanyu babameneshejemo (i Maka), kubera ko ibangikanyamana ryabo no kubagirira urwango (Fitina) ari byo bibi kurusha kwica. Ntimuzanabarwanyirize mu musigiti mutagatifu (Al Kabat) keretse ari bo bababanje, ariko nibawubarwanyirizamo muzabice. Icyo ni cyo gihembo cy’abahakanyi.
Umutambagiro mutagatifu wa Hija ukorwa mu mezi azwi. Bityo, uzaba yiyemeje kuyakoramo umutambagiro mutagatifu wa Hija, kirazira kuri we gukora imibonano mpuzabitsina, gukora ibyaha ndetse no kujya impaka mu mutambagiro mutagatifu wa Hija. N’icyiza mukoze Allah arakimenya. Kandi mutegure impamba, ariko mu by’ukuri impamba nziza ni ugutinya Allah. Ngaho nimuntinye, yemwe banyabwenge!
Nta cyaha kuri mwe kuba mwashaka ingabire za Nyagasani wanyu (gukora ubucuruzi mu gihe cy’umutambagiro mutagatifu). Nimukubuka ku musozi wa Arafati (Arafa), mujye musingiza Allah mugeze ahantu hatagatifu (ahitwa Muzidalifat), munamusingize kubera ko yabayoboye, nyamara mbere yaho mwari mu bayobye.
Nimurangiza imigenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija, musingize Allah, mumwibuke nk’uko muvuga ibigwi ababyeyi banyu, cyangwa musingize (Allah) cyane kurushaho. No mu bantu hari (abantu b’abangikanyamana) bavuga bati “Nyagasani wacu! Duhe (ibyiza) hano ku isi.” Kandi abo nta mugabane (w’ibihembo) bazagira ku munsi w’imperuka.
Kandi no muri bo hari abavuga (b’abemera) bati “Nyagasani wacu! Duhe ibyiza hano ku isi no ku munsi w’imperuka (uzaduhe) ibyiza, kandi uzanaturinde ibihano by’umuriro.”
Munasingize Allah mu minsi mbarwa.[1] Ariko uzagira ubwira akahamara iminsi ibiri, nta cyaha kuri we, n’uzatinda (kuva Mina) nta cyaha kuri we, kuri wa wundi utinya Allah. Munatinye Allah kandi mumenye ko iwe ari ho muzakoranyirizwa.
[1] Iminsi mbarwa: Ni iminsi itatu y’ukwezi kwa cumi n’abiri (Dhul Hija) kw’ikirangaminsi cya Kisilamu gishingiye ku mboneka z’ukwezi, ari yo matariki ya 11,12 na 13. Abagiye gukora umutambagiro mutagatifu (Abahaji) bamara ahitwa Mina.
No mu bantu, hari ugushimisha (yewe Muhamadi) kubera imvugo ye (ashaka indonke) z’ubuzima bw’isi, anatangaho Allah umuhamya mu biri mu mutima we, kandi nyamara ari we munyempaka wa cyane (umwanzi ukomeye w’ubuyisilamu).
N’iyo abwiwe ati “Tinya Allah”, ubwibone bumugusha mu cyaha. Ubwo rero, umuriro wa Jahanamu uramuhagije (kumukosora). Kandi mu by’ukuri, ni na bwo buruhukiro bubi.
Nimuteshuka (ku kuri) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (bya Allah), mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ese hari ikindi bategereje kitari uko Allah abageraho mu gicucucucu cy’ibicu by’umweru (ku munsi w’imperuka aje gucira abantu imanza), cyangwa Abamalayika (babakuramo roho), maze urubanza (rwabo) rugacibwa? Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.
Baza bene Isiraheli uti “Ni ibimenyetso bingahe bigaragara twabahaye (mu bitabo byabo bakabihakana)?” Kandi usimbuza inema ya Allah (idini rya Isilamu) nyuma y’uko imugeraho (Allah azamuhana). Mu by’ukuri, Allah ni Nyiribihano bikaze.
Abahakanye batakiwe ubuzima bw’isi, banannyega abemeye, nyamara abagandukira (Allah) bazaba bari mu rwego rwo hejuru y’urwabo ku munsi w’imperuka, kandi Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kugera.
Ese mucyeka ko muzinjira mu ijuru mutabanje kugerwaho n’ibigeragezo nk’ibyabaye kuri ba bandi babayeho mbere yanyu? Bagezweho n’amakuba n’ingorane banahindishwa umushyitsi kugeza ubwo Intumwa n’abemeye bavuze bati “Ni ryari inkunga ya Allah izaza?” Mumenye ko mu by’ukuri inkunga ya Allah iri hafi.
Mwategetswe kurwana mu nzira ya Allah n’ubwo mutabyishimira. Nyamara hari igihe mushobora kwanga ikintu ari cyo cyiza kuri mwe. Hari n’igihe mushobora gukunda ikintu kandi ari cyo kibi kuri mwe. Allah ni We uzi (ibibafitiye akamaro) naho mwebwe nta byo muzi.
Barakubaza (Abahakanyi) ku byerekeye imirwano mu mezi matagatifu. Vuga uti “Kuyarwanamo ni icyaha gikomeye, ariko gukumira abantu kugana inzira ya Allah, kumuhakana, kubuza (abantu) kugera ku musigiti mutagatifu (Al Ka’abat) no kuwirukanamo abawuturiye ni cyo cyaha gikomeye cyane imbere ya Allah. Kandi kubangikanya Allah (mukora) birahambaye kurusha kwica (kurwana mu mezi matagatifu).” Ntibazahwema kubarwanya kugeza ubwo babakuye mu idini ryanyu, nibabishobora. N’uzava mu idini rye muri mwe agapfa ari umuhakanyi, abo ibikorwa byabo bizaba imfabusa ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandi abo ni abo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
Mu by’ukuri, ba bandi bemeye n’abimutse (kubera idini ryabo) bakanaharanira inzira ya Allah, abo ni bo bizeye kuzabona impuhwe za Allah, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Barakubaza ku byerekeye ibisindisha n’urusimbi. Vuga uti “Muri byombi harimo ingaruka zikomeye n’inyungu ku bantu[1], ariko ingaruka zabyo ni zo zikomeye kurusha inyungu zabyo. Baranakubaza ibyo batanga (igipimo cy’ituro). Vuga uti “Ni ibisagutse (ku byo mukeneye).” Uko ni ko Allah abasobanurira amategeko kugira ngo mutekereze (ku bibafitiye akamaro),
[1] Mu ntangiriro za Isilamu, inzoga n’urusimbi byari bitaraziririzwa ariko nyuma y’uko hahishuwe umurongo wa 90 wo muri Surat ul Maidat, byahise biziririzwa burundu.
ku isi no ku munsi w’imperuka. Baranakubaza ku byerekeye imfubyi. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Kuzigirira neza ni byo byiza, kandi nimunavanga (ibyanyu n’ibyazo), ni abavandimwe banyu (ntimuzabahemukire). Kandi Allah azi uwangiza n’utunganya. N’iyo Allah abishaka yari kubagora (ababuza kuvanga ibyanyu n’iby’imfubyi). Mu by’ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeranye n’imihango y’abagore, vuga uti “Ni ikintu kibangamye.” Bityo mujye mwitarura abagore mwirinda gukorana na bo imibonano mpuzabitsina kugeza igihe baviriye mu mihango. Nibamara kuyivamo bakisukura, muzabonane na bo munyuze aho Allah yabategetse. Mu by’ukuri, Allah akunda abicuza akanakunda abisukura.
Abagore banyu ni imirima yanyu. Ngaho nimujye mu mirima yanyu uko mushaka,[1] muniteganyirize (ibyiza) ndetse munagandukire Allah. Kandi rwose mumenye ko muzahura na We. Unageze (yewe Muhamadi) inkuru nziza ku bemeramana.
[1] Imirima ni ahantu umuntu abiba imbuto zikamera. Niyo mpamvu Allah yagereranyije igitsina cy’umugore nk’umurima kuko ari ahashyirwa intanga ngabo zikazavamo abana; bityo ntibyemewe gukorera imibonano mpuzabitsina ahandi hatari aho.
Ntimuzakoreshe izina rya Allah mu ndahiro zanyu nk’urwitwazo rwo kutagira ineza, kudatinya (Allah) no kutunga abantu. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Allah ntabahora indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahora izo mwagambiriye mu mitima yanyu (ntimuzubahirize). Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Udahaniraho.
Abarahirira kutazakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babo, bemerewe gutegereza kugeza ku mezi ane, nibisubiraho (mbere y’icyo gihe), mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe,
Ubutane (bwemerera umugabo gusubirana n’umugore we) ni inshuro ebyiri, nyuma yaho (nyuma ya buri butane) ni ugusubirana bakabana ku neza (uko bikwiye), cyangwa gutandukana ku neza. Nta n’ubwo (abagabo) mwemerewe kugira icyo mwisubiza mu byo mwabahaye (abagore), keretse bombi (umugabo n’umugore) batinya kutubahiriza imbago za Allah. Nimutinya ko batazubahiriza imbago za Allah, nta cyaha kuri bombi kuba umugore yagira icyo atanga (asubiza inkwano) kugira ngo yicungure (asaba ubutane). Izo ni imbago za Allah, ntimukazirengere. Kandi abarengera imbago za Allah, abo ni bo nkozi z’ibibi.
Kandi namusenda (ku nshuro ya gatatu), icyo gihe ntabwo azaba amuziruriwe nyuma yaho kugeza ubwo ashyingiranywe n’undi mugabo. Uwo (mugabo) wundi na we namusenda, nta cyaha kuri bombi kuba basubirana (n’umugabo wa mbere) niba bizeye kubahiriza imbago za Allah. Kandi izo ni imbago za Allah agaragariza abantu basobanukiwe.
Kandi nimusenda abagore maze bakegereza irangira ry’igihe cyabo,[1] muzabagarure ku neza cyangwa mubasende ku neza. Ntimukanabagarure mugamije kubagirira nabi mukaba murengereye. Uzakora ibyo azaba yihemukiye. Kandi ntimukagire amategeko ya Allah igikinisho. Munibuke ingabire za Allah kuri mwe, n’ibyo yabahishuriye mu gitabo (Qur’an) n’imigenzo y’Intumwa abaheramo inyigisho. Bityo, mugandukire Allah munamenye ko Allah ari Umumenyi wa byose.
[1] Igihe cyabo kigamijwe ni ukuba umugore yahawe n’umugabo we ubutane, akaguma mu rugo igihe cy’imihango itatu, cyangwa akamara amezi atatu ku batari bajya mu mihango n’abatakiyijyamo. Naho yaba atwite akabanza akabyara.
Ababyeyi bonsa abana babo imyaka ibiri yuzuye k’ushaka kuzuza igihe cyo konsa. Kandi se w’umwana ategetswe kugaburira no kwambika abagore (bahawe ubutane) ku buryo bwiza. Kandi nta muntu utegekwa gukora ibyo adashoboye. Nyina w’umwana ntagomba kugirirwa nabi kubera umwana we, ndetse na se w’umwana ntazagirirwe nabi kubera umwana we. Kandi n’umuzungura wa se w’umwana afata inshingano nk’iz’uwo azunguye. Baramutse bashaka gucutsa (mbere y’imyaka ibiri) ku bwumvikane bwabo no kujya inama nta cyaha kuri bo. Kandi nibashaka konkerezwa abana babo, nta cyaha kuri bo igihe batanze ibyo bumvikanye (n’ababonkereza) ku neza. Bityo mugandukire Allah kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Ubona bihebuje ibyo mukora.
Kandi nta cyaha kuri mwe kuba mwaca amarenga murambagiza abagore (bapfakaye n’abahawe ubutane bwa burundu batararangiza igihe cyabo cyo kuguma mu ngo) cyangwa mukabihisha mu mitima yanyu, Allah azi neza ko muzabatekerezaho. Cyakora ntimuzagire isezerano mubaha mu ibanga (mugamije ubusambanyi cyangwa kwemeranywa gushyingiranwa igihe bategereza kitararangira), keretse kuba mwavuga ijambo ryiza (rimwumvisha ko umugore nka we agikenewe n’abagabo). Kandi ntimugakore isezerano ryo gushyingiranwa kugeza igihe cyategetswe (abagore bagomba gutegereza) kirangiye. Munamenye ko Allah azi neza ibiri mu mitima yanyu; bityo mwirinde kunyuranya n’ibyo yabategetse, munamenye ko mu by’ukuri, Allah ari Ubabarira ibyaha, Udahaniraho.
N’abazapfa muri mwe bagasiga abagore, bajye (basiga) umurage (ugaragaza ibizatunga) abagore babo mu gihe kingana n’umwaka badasohowe (mu ngo zabo). Ariko nibava mu ngo zabo ku bushake, nta cyaha kuri mwe (abazungura) baramutse bagize ibyo bakora igihe cyose bitanyuranyije n’amategeko (nko kuba bashaka abagabo mbere y’uko umwaka urangira).[1] Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
[1] Itegeko rivugwa muri uyu murongo ryo kuba umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we umwaka wose, ryasimbuwe n’itegeko rivuga ko umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we mu gihe cy’amezi ane n’iminsi icumi, nkuko rigaragara mu murongo wa 234 muri iyi Surat.
Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (gutanga umutungo mu bikorwa byiza) maze akazayimuhembera ayikubye inshuro nyinshi? Allah ni We utanga bike akanatanga byinshi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa.
Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye inkuru y’ibikomerezwa muri bene Isiraheli (babayeho) nyuma ya Musa, igihe babwiraga umuhanuzi wabo (Samuel) bati “Twimikire umwami (watuyobora) kugira ngo turwane mu nzira ya Allah. Arababwira ati “Ese ntimushobora kwanga kurwana muramutse mubitegetswe? Baravuga bati “Ni iki cyatubuza kurwana mu nzira ya Allah kandi twarameneshejwe mu ngo zacu, tukanatandukanywa n’urubyaro rwacu?” Nuko aho bategekewe kurwana, bahunze urugamba uretse bake muri bo. Kandi Allah azi neza abanyamahugu.
Nuko umuhanuzi wabo arababwira ati “Mu by’ukuri, ikimenyetso cy’ubwami bwe ni uko azabazanira isanduku iteruwe n’abamalayika irimo ikimenyetso kibaha ituze riturutse kwa Nyagasani wanyu inarimo bimwe mu byasizwe n’abo mu muryango wa Musa n’uwa Haruna (Aroni). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe, niba koko muri abemera.
Nuko Twalutu amaze guhagurukana ingabo arazibwira ati “Mu by’ukuri Allah yabahaye ikigeragezo cy’umugezi (muzambuka). Bityo uzawunywaho ntazaba ari mu ngabo zanjye. Naho utazawunywaho ndetse n’uzanywaho urushyi rumwe rw’ikiganza bazaba mu ngabo zanjye.” Nuko bawunywaho usibye bake muri bo. (Twalutu) amaze kuwambuka we n’abemeye hamwe na we baravuga bati “Uyu munsi nta bushobozi dufite bwo guhangana na Jalutu (Goliyati) n’ingabo ze.” Nuko ba bandi bizera ko bazahura na Allah baravuga bati “Ni kangahe itsinda rito ryatsinze itsinda rinini ku bushake bwa Allah?” Kandi Allah ari kumwe n’abihangana.
Nuko barabanesha ku bushake bwa Allah, maze Dawudi yica Jalutu, Allah anamugabira ubwami n’ubushishozi, anamwigisha ibyo ashaka. Kandi rwose iyo Allah ataza gukoresha abantu (baharanira ukuri) mu gukumira abandi (abagizi ba nabi) isi yari kwangirika. Ariko Allah ni Nyiringabire ku biremwa byose.
Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu[1] ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye.
Nta gahato mu kwinjira mu idini (ya Isilamu); inzira y’ukuri yamaze kugaragara itandukana n’ubuyobe. Bityo uhakana ibigirwamana akemera Allah, aba afashe umugozi ukomeye (inzira y’ukuri) udashobora gucika. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Allah ni umukunzi wa ba bandi bemeye; abakura mu mwijima (w’ubuhakanyi) abaganisha mu rumuri (rw’ukwemera). Naho ba bandi bahakanye, abakunzi babo ni ibigirwamana; bibakura mu rumuri bibaganisha mu mwijima. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Nyereka uko uzura ibyapfuye.” Allah aravuga ati “Ese ntiwari wemera?” (Aburahamu) aravuga ati “Yego, naremeye ariko ni ukugira ngo umutima wanjye urusheho gutuza.” Allah aravuga ati “Ngaho fata inyoni enye (uzitoze kukumvira), nuko uzibage uzicagagure, hanyuma ushyire igice kuri buri musozi, maze uzihamagare ziraza zikugana zihuta.” Kandi unamenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Urugero rw’abatanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, ni nk’impeke yeze amahundo arindwi, kuri buri hundo hariho impeke ijana. Allah atuburira (ingororano) uwo ashaka, kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
Ba bandi batanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, hanyuma ibyo batanze ntibabikurikize incyuro cyangwa inabi, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba kuri bo ndetse nta n’ubwo bazagira agahinda.
Yemwe abemeye! Nimutange mu byiza mwungutse, no mu byo twabakuriye mu butaka. Ntimuzanagambirire ikibi muri byo ngo mube ari cyo mutanga, kandi namwe mudashobora kucyakira keretse (mugihawe) muhumirije. Kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Uwihagije, Ushimwa cyane.
Nimutanga amaturo ku mugaragaro ni byiza. Ndetse nimunayatanga mu ibanga mukayaha abakene ni akarusho kuri mwe. Kandi (Allah) abahanaguraho ibyaha byanyu, ndetse Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
(Amaturo) ahabwe abakene, ba bandi bahugiye mu nzira ya Allah badashobora kujya gushakisha amafunguro, utabazi akeka ko bishoboye kubera kwihishira. Ubabwirwa n’ibimenyetso byabo (by’ubukene); ntibasaba abantu babagondoza. Kandi ibyo mutanze mu byiza, rwose Allah aba abizi neza.
Ba bandi batanga imitungo yabo ijoro n’amanywa, mu ibanga ndetse no ku mugaragaro, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba bazagira, habe n’agahinda.
Ba bandi barya Riba[1] bazazuka bameze nk’uwahanzweho n’amashitani. Ibyo ni ukubera ko bavuze bati “Mu by’ukuri, Riba ni kimwe n’ubucuruzi.” Nyamara Allah yaziruye ubucuruzi aziririza Riba. Cyakora uzagerwaho n’inyigisho ziturutse kwa Nyagasani we akayireka, yemerewe kugumana umutungo yakuye muri Riba mbere y’iziririzwa ryayo, ndetse ibye (mu gihe asigaje kubaho) bizwi na Allah. Naho abazakomeza (kurya Riba), abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
[1] Riba: Ni inyito ya Kisilamu isobanura indonke iboneka mu gufatirana umuntu ushaka inguzanyo, ukamwaka inyungu.
Ibyo nimutabikora, mumenye ko mutangaje intambara hagati yanyu na Allah n’Intumwa ye. Kandi nimwicuza (mukareka inyungu ku mwenda) muzishyuze ingano y’umwenda mwatanze nta cyiyongereyeho, mudahuguje cyangwa ngo muhuguzwe.
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Kandi n’iyo mwagaragaza ibiri mu mitima yanyu cyangwa mukabihisha, Allah azabibabarurira. Nuko ababarire uwo ashaka ndetse anahane uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushoborabyose.
Contents of the translations can be downloaded and re-published, with the following terms and conditions:
1. No modification, addition, or deletion of the content.
2. Clearly referring to the publisher and the source (QuranEnc.com).
3. Mentioning the version number when re-publishing the translation.
4. Keeping the transcript information inside the document.
5. Notifying the source (QuranEnc.com) of any note on the translation.
6. Updating the translation according to the latest version issued from the source (QuranEnc.com).
7. Inappropriate advertisements must not be included when displaying translations of the meanings of the Noble Quran.
অনুসন্ধানের ফলসমূহ:
API specs
Endpoints:
Sura translation
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/sura/{translation_key}/{sura_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified sura (by its number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114)
Returns:
json object containing array of objects, each object contains the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/aya/{translation_key}/{sura_number}/{aya_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified aya (by its number sura_number and aya_number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114) aya_number: [1-...] (Aya number in the sura)
Returns:
json object containing the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".