Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Baqarat   Umurongo:

Al Baqarat

الٓمٓ
Alif Laam Miim.[1]
[1] Alif Laam Miim: Izi nyuguti eshatu ni zimwe mu zigize ururimi rw’icyarabu, ari na rwo Qur’an yahishuwemo. Allah yazitangije zimwe muri Sura za Qur’an, kugira ngo agaragaze ko Qur’an ari igitangaza kandi akaba ari we wenyine uzi ibisobanuro byazo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ذَٰلِكَ ٱلۡكِتَٰبُ لَا رَيۡبَۛ فِيهِۛ هُدٗى لِّلۡمُتَّقِينَ
Icyo ni igitabo (Qur’an) kidashidikanywaho, kikaba n’umuyoboro ku batinyamana.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡغَيۡبِ وَيُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ
Ba bandi bemera ibitagaragara (byahanuwe), bagahozaho iswala[1] (z’itegeko) kandi bagatanga mu byo twabahaye.
[1] Iswala ni inyito ya Kisilamu isobanura ibikorwa runaka biherekejwe n’imvugo runaka bitangirirwa n’ijambo Allah Akbar (Imana isumba byose), bigasozwa n’ijambo Assalaam Alaykum (amahoro y’Imana ababeho) ari byo twakwita Isengesho. Iswala ikaba irimo amoko abiri: Hari iz’itegeko ari zo Umuyisilamu ategetswe gukora ku munsi, n’izitari iz’itegeko z’umugereka twita (Sunat) zisobanurwa mu bitabo by’amategeko y’idini rya Isilamu (Fiq’hi).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ وَمَآ أُنزِلَ مِن قَبۡلِكَ وَبِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ يُوقِنُونَ
Ni na bo bemera ibyo (wowe Muhamadi) wahishuriwe (Qur’an n’imigenzo y’Intumwa), bakanemera ibyahishuwe mbere yawe (ibitabo byahishuriwe Intumwa zakubanjirije), ndetse bakemera imperuka badashidikanya.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أُوْلَٰٓئِكَ عَلَىٰ هُدٗى مِّن رَّبِّهِمۡۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Abo ni bo bari mu nzira iboneye yagenwe na Nyagasani wabo, kandi ni bo bakiranutsi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Baqarat
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga