Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Baqarat   Umurongo:
مَثَلُهُمۡ كَمَثَلِ ٱلَّذِي ٱسۡتَوۡقَدَ نَارٗا فَلَمَّآ أَضَآءَتۡ مَا حَوۡلَهُۥ ذَهَبَ ٱللَّهُ بِنُورِهِمۡ وَتَرَكَهُمۡ فِي ظُلُمَٰتٖ لَّا يُبۡصِرُونَ
Urugero rwabo ni nk’urw’uwacanye umuriro, nuko wamara kumurika no kubonesha ibimukikije byose, Allah agatwara urumuri rwabo, akabasiga mu mwijima batabona.
Ibisobanuro by'icyarabu:
صُمُّۢ بُكۡمٌ عُمۡيٞ فَهُمۡ لَا يَرۡجِعُونَ
(Abo bameze) nk’abatumva, abatavuga, ndetse n’abatabona; kandi nta n’ubwo bazisubiraho (ngo bagaruke mu nzira itunganye).
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَوۡ كَصَيِّبٖ مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فِيهِ ظُلُمَٰتٞ وَرَعۡدٞ وَبَرۡقٞ يَجۡعَلُونَ أَصَٰبِعَهُمۡ فِيٓ ءَاذَانِهِم مِّنَ ٱلصَّوَٰعِقِ حَذَرَ ٱلۡمَوۡتِۚ وَٱللَّهُ مُحِيطُۢ بِٱلۡكَٰفِرِينَ
Cyangwa (urundi rugero rwabo) ni (nk’abantu bagenda) mu mvura nyinshi iva mu kirere, irimo umwijima, inkuba n’imirabyo; bagashyira intoki zabo mu matwi kubera urusaku rwinshi rw’inkuba batinya gupfa. Ariko Allah agose abahakanyi (mu mpande zose).
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَكَادُ ٱلۡبَرۡقُ يَخۡطَفُ أَبۡصَٰرَهُمۡۖ كُلَّمَآ أَضَآءَ لَهُم مَّشَوۡاْ فِيهِ وَإِذَآ أَظۡلَمَ عَلَيۡهِمۡ قَامُواْۚ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَذَهَبَ بِسَمۡعِهِمۡ وَأَبۡصَٰرِهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Umurabyo uba wenda kubahuma amaso, buri uko ubamurikiye baratambuka, wabazimiraho bagahagarara. Kandi n’iyo Allah aza kubishaka yari kubambura kumva kwabo no kubona kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
Ibisobanuro by'icyarabu:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱعۡبُدُواْ رَبَّكُمُ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ
Yemwe bantu! Nimugaragire Nyagasani wanyu wabaremye mwe n’abababanjirije; kugira ngo mumugandukire.
Ibisobanuro by'icyarabu:
ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ فِرَٰشٗا وَٱلسَّمَآءَ بِنَآءٗ وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجَ بِهِۦ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ رِزۡقٗا لَّكُمۡۖ فَلَا تَجۡعَلُواْ لِلَّهِ أَندَادٗا وَأَنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
We wabagiriye isi nk’isaso (kugira ngo muyigubweho neza) n’ikirere akakigira nk’igisenge, ndetse akanakimanuramo amazi, akayameresha imbuto zikaba amafunguro yanyu. Bityo, ntimukagire izindi mana mubangikanya na Allah, kandi mubizi (ko ari We wenyine ukwiye gusengwa).
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِن كُنتُمۡ فِي رَيۡبٖ مِّمَّا نَزَّلۡنَا عَلَىٰ عَبۡدِنَا فَأۡتُواْ بِسُورَةٖ مِّن مِّثۡلِهِۦ وَٱدۡعُواْ شُهَدَآءَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Kandi niba mushidikanya ku byo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi), ngaho nimuzane igice cya Qur’an (Surat) kimwe kimeze nka yo (Qur’an), ndetse munahamagare abunganizi banyu batari Allah, niba muri abanyakuri.
Ibisobanuro by'icyarabu:
فَإِن لَّمۡ تَفۡعَلُواْ وَلَن تَفۡعَلُواْ فَٱتَّقُواْ ٱلنَّارَ ٱلَّتِي وَقُودُهَا ٱلنَّاسُ وَٱلۡحِجَارَةُۖ أُعِدَّتۡ لِلۡكَٰفِرِينَ
Niba rero ibyo mutabikoze, nta n’ubwo muteze kubikora na mba, ngaho nimwirinde umuriro, wo ibicanwa byawo (bizaba ari) abantu n’amabuye; wateguriwe abahakanyi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Baqarat
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga