Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Baqarat   Umurongo:
۞ سَيَقُولُ ٱلسُّفَهَآءُ مِنَ ٱلنَّاسِ مَا وَلَّىٰهُمۡ عَن قِبۡلَتِهِمُ ٱلَّتِي كَانُواْ عَلَيۡهَاۚ قُل لِّلَّهِ ٱلۡمَشۡرِقُ وَٱلۡمَغۡرِبُۚ يَهۡدِي مَن يَشَآءُ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Bamwe mu bantu badafite ubwenge bazavuga bati “Ni iki cyateye (Abayisilamu) kureka icyerekezo cyabo (Qibla) [1] bari basanzwe berekeramo basenga?” Vuga uti “Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni ubwa Allah; ayobora uwo ashaka mu nzira igororotse.”
[1] Qibla: Ni icyerekezo Abayisilamu berekeramo basali. Mu gihe cya mbere berekeraga i Yeruzalemu nyuma yaho Allah abategeka guhindura bakajya basali berekeye ku ngoro ya Al Ka’aba i Maka. Ibyo byabaye mu mwaka wa kabiri nyuma y’uko Intumwa Muhamadi yimukiye i Madina.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَكَذَٰلِكَ جَعَلۡنَٰكُمۡ أُمَّةٗ وَسَطٗا لِّتَكُونُواْ شُهَدَآءَ عَلَى ٱلنَّاسِ وَيَكُونَ ٱلرَّسُولُ عَلَيۡكُمۡ شَهِيدٗاۗ وَمَا جَعَلۡنَا ٱلۡقِبۡلَةَ ٱلَّتِي كُنتَ عَلَيۡهَآ إِلَّا لِنَعۡلَمَ مَن يَتَّبِعُ ٱلرَّسُولَ مِمَّن يَنقَلِبُ عَلَىٰ عَقِبَيۡهِۚ وَإِن كَانَتۡ لَكَبِيرَةً إِلَّا عَلَى ٱلَّذِينَ هَدَى ٱللَّهُۗ وَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيُضِيعَ إِيمَٰنَكُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ بِٱلنَّاسِ لَرَءُوفٞ رَّحِيمٞ
Ni nk’uko twabagize umuryango (Umat) wo hagati (ushyira mu gaciro) kugira ngo muzabe abahamya b’abantu (ku munsi w’imperuka ko Intumwa zabo zabagejejeho ubutumwa) ndetse n’Intumwa (Muhamadi) ikazaba umuhamya wanyu. Kandi nta kindi cyatumye tuguha icyerekezo werekeragamo mbere (nyuma tukagihindura) uretse ko byari ukugira ngo tumenye ukurikira Intumwa by’ukuri n’utera umugongo (ukuri) akigomeka. Kandi byari bigoye (guhindura icyerekezo mu isengesho) uretse ku bo Allah yayoboye. Kandi Allah ntiyari kugira ukwemera kwanyu (iswala mwakoze mbere mwerekeye i Yeruzalemu) imfabusa. Mu by’ukuri, Allah ku bantu ni Nyiribambe, Nyirimbabazi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَدۡ نَرَىٰ تَقَلُّبَ وَجۡهِكَ فِي ٱلسَّمَآءِۖ فَلَنُوَلِّيَنَّكَ قِبۡلَةٗ تَرۡضَىٰهَاۚ فَوَلِّ وَجۡهَكَ شَطۡرَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِۚ وَحَيۡثُ مَا كُنتُمۡ فَوَلُّواْ وُجُوهَكُمۡ شَطۡرَهُۥۗ وَإِنَّ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ لَيَعۡلَمُونَ أَنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّهِمۡۗ وَمَا ٱللَّهُ بِغَٰفِلٍ عَمَّا يَعۡمَلُونَ
Mu by’ukuri, tubona uburanga bwawe buhora bwerekera hirya no hino mu kirere. Rwose turakwerekeza mu cyerekezo wishimiye. Ngaho erekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’abat) n’aho muzaba muri hose mujye muwerekezaho uburanga bwanyu. Kandi mu by’ukuri, abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara) bazi neza ko (kwerekera kuri Al Ka’abat) ari ukuri guturuka kwa Nyagasani wabo (kuri mu bitabo byabo), kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo bakora.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَئِنۡ أَتَيۡتَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ بِكُلِّ ءَايَةٖ مَّا تَبِعُواْ قِبۡلَتَكَۚ وَمَآ أَنتَ بِتَابِعٖ قِبۡلَتَهُمۡۚ وَمَا بَعۡضُهُم بِتَابِعٖ قِبۡلَةَ بَعۡضٖۚ وَلَئِنِ ٱتَّبَعۡتَ أَهۡوَآءَهُم مِّنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ إِنَّكَ إِذٗا لَّمِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Rwose (yewe Muhamadi) n’ubwo abahawe igitabo wabazanira buri kimenyetso (kigaragaza ko kwerekera kuri Al Ka’abat ari itegeko rya Allah), ntibakurikira icyerekezo cyawe, kandi nawe ntiwakurikira icyerekezo cyabo, ndetse na bamwe muri bo ntibakurikira icyerekezo cy’abandi. Rwose nunakurikira irari ryabo nyuma y’uko ugerwaho n’ubumenyi, ni ukuri uzaba ubaye umwe mu nkozi z’ibibi.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Baqarat
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga