Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-አዕራፍ   አንቀጽ:
وَمَا كَانَ جَوَابَ قَوۡمِهِۦٓ إِلَّآ أَن قَالُوٓاْ أَخۡرِجُوهُم مِّن قَرۡيَتِكُمۡۖ إِنَّهُمۡ أُنَاسٞ يَتَطَهَّرُونَ
Nta kindi gisubizo abantu be bamuhaye, uretse kuvuga bati “Nimubirukane (Loti n’abamwemeye) mu mudugudu wanyu, kuko mu by’ukuri ari abantu bigira abere.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَنجَيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥٓ إِلَّا ٱمۡرَأَتَهُۥ كَانَتۡ مِنَ ٱلۡغَٰبِرِينَ
Nuko turamurokora we n’umuryango we, usibye umugore we wabaye mu barimbuwe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهِم مَّطَرٗاۖ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Maze tubagushaho imvura (y’amabuye). Ngaho irebere uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِلَىٰ مَدۡيَنَ أَخَاهُمۡ شُعَيۡبٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥۖ قَدۡ جَآءَتۡكُم بَيِّنَةٞ مِّن رَّبِّكُمۡۖ فَأَوۡفُواْ ٱلۡكَيۡلَ وَٱلۡمِيزَانَ وَلَا تَبۡخَسُواْ ٱلنَّاسَ أَشۡيَآءَهُمۡ وَلَا تُفۡسِدُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ بَعۡدَ إِصۡلَٰحِهَاۚ ذَٰلِكُمۡ خَيۡرٞ لَّكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
N’abantu b’i Madiyani,[1] twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu, arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimusenge Allah kuko nta yindi mana mufite itari We (Allah). Mu by’ukuri mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Bityo, nimwuzuze ibipimo n’iminzani, kandi ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, ndetse ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemeramana.”
[1] Madiyani ni izina ry’ahantu ryitiriwe ubwoko bwari butuye mu ishyamba ry’inzitane mu nzira z’ahitwa Hijazi ho mu gihugu cya Arabiya Sawudite.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَا تَقۡعُدُواْ بِكُلِّ صِرَٰطٖ تُوعِدُونَ وَتَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ مَنۡ ءَامَنَ بِهِۦ وَتَبۡغُونَهَا عِوَجٗاۚ وَٱذۡكُرُوٓاْ إِذۡ كُنتُمۡ قَلِيلٗا فَكَثَّرَكُمۡۖ وَٱنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُفۡسِدِينَ
“Kandi ntimukabambire buri nzira mutera ubwoba (abantu mugamije kubambura ibyabo) munabuza kugana inzira ya Allah ba bandi bayemeye, mwifuza ko yagorama. Munibuke ubwo mwari mbarwa maze (Allah) akabagira benshi. Ngaho nimurebe uko iherezo ry’abangizi ryagenze.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِن كَانَ طَآئِفَةٞ مِّنكُمۡ ءَامَنُواْ بِٱلَّذِيٓ أُرۡسِلۡتُ بِهِۦ وَطَآئِفَةٞ لَّمۡ يُؤۡمِنُواْ فَٱصۡبِرُواْ حَتَّىٰ يَحۡكُمَ ٱللَّهُ بَيۡنَنَاۚ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلۡحَٰكِمِينَ
“Kandi niba hari itsinda muri mwe ryemeye ubutumwa nahawe, hakaba n’irindi ritabwemera, nimutegereze kugeza ubwo Allah azadukiranura, kuko ari We mukiranuzi mwiza.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-አዕራፍ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት