Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-አዕራፍ   አንቀጽ:
حَقِيقٌ عَلَىٰٓ أَن لَّآ أَقُولَ عَلَى ٱللَّهِ إِلَّا ٱلۡحَقَّۚ قَدۡ جِئۡتُكُم بِبَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّكُمۡ فَأَرۡسِلۡ مَعِيَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ
“Birakwiye ko ntacyo navuga kuri Allah kitari ukuri. Rwose mbazaniye ibitangaza bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo rekura bene Isiraheli tujyane.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ إِن كُنتَ جِئۡتَ بِـَٔايَةٖ فَأۡتِ بِهَآ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
(Farawo) aramubwira ati “Niba hari igitangaza uzanye, ngaho kigaragaze niba koko uri mu banyakuri.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَلۡقَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ ثُعۡبَانٞ مُّبِينٞ
Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, ihita ihinduka inzoka (nini) igaragara.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَنَزَعَ يَدَهُۥ فَإِذَا هِيَ بَيۡضَآءُ لِلنَّٰظِرِينَ
Anasohora ukuboko kwe (mu kwaha) guhita kwererana ku bari aho babibona.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ ٱلۡمَلَأُ مِن قَوۡمِ فِرۡعَوۡنَ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٌ عَلِيمٞ
Ibikomerezwa byo mu bantu ba Farawo biravuga biti “Mu by’ukuri uyu ni umurozi w’umuhanga”,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يُرِيدُ أَن يُخۡرِجَكُم مِّنۡ أَرۡضِكُمۡۖ فَمَاذَا تَأۡمُرُونَ
“Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu.” (Farawo arababaza ati) “Ese mwangira iyihe nama?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُوٓاْ أَرۡجِهۡ وَأَخَاهُ وَأَرۡسِلۡ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ
Baramubwira bati “Ba umwihoreye (ntumwice) we n’umuvandimwe we [Haruna (Aroni)], maze wohereze (ingabo) mu mijyi yose zikoranye (abarozi).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَأۡتُوكَ بِكُلِّ سَٰحِرٍ عَلِيمٖ
Bazakuzanire buri murozi wese w’umuhanga.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَآءَ ٱلسَّحَرَةُ فِرۡعَوۡنَ قَالُوٓاْ إِنَّ لَنَا لَأَجۡرًا إِن كُنَّا نَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبِينَ
Nuko abarozi baza kwa Farawo, baramubwira bati “Ese koko turahabwa igihembo nituramuka dutsinze?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ نَعَمۡ وَإِنَّكُمۡ لَمِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ
(Farawo) aravuga ati “Ni byo (muzagororerwa), kandi muzaba bamwe mu byegera (byanjye).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُواْ يَٰمُوسَىٰٓ إِمَّآ أَن تُلۡقِيَ وَإِمَّآ أَن نَّكُونَ نَحۡنُ ٱلۡمُلۡقِينَ
Baravuga bati “Yewe Musa! urahitamo kubanza kunaga (inkoni yawe), cyangwa abe ari twe tubanza kunaga?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ أَلۡقُواْۖ فَلَمَّآ أَلۡقَوۡاْ سَحَرُوٓاْ أَعۡيُنَ ٱلنَّاسِ وَٱسۡتَرۡهَبُوهُمۡ وَجَآءُو بِسِحۡرٍ عَظِيمٖ
(Musa) aravuga ati “Mwe nimunage.” Nuko banaze, barindagiza amaso y’abantu banabakura imitima, bagaragaza uburozi buhambaye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَلۡقِ عَصَاكَۖ فَإِذَا هِيَ تَلۡقَفُ مَا يَأۡفِكُونَ
Maze duhishurira Musa tumubwira tuti “Naga inkoni yawe!” (Ayinaze ihinduka inzoka nini) ihita imiragura ibyo bari bamaze guhimba (ibirozi).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَوَقَعَ ٱلۡحَقُّ وَبَطَلَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Nuko ukuri kurigaragaza, maze ibyo bakoze bihinduka imfabusa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَغُلِبُواْ هُنَالِكَ وَٱنقَلَبُواْ صَٰغِرِينَ
Nuko batsindirwa aho, maze barasuzugurika.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأُلۡقِيَ ٱلسَّحَرَةُ سَٰجِدِينَ
Maze abarozi bikubita hasi bubamye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-አዕራፍ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት